Ibintu 5 byagufasha kwihangira umurimo bigacamo ndetse n'ingero z'ababigezeho

Utuntu nutundi - 22/03/2014 10:48 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibintu 5 byagufasha kwihangira umurimo bigacamo ndetse n'ingero z'ababigezeho

Mu buzima bwa buri munsi umuntu aba yifuza gutera intambwe mu bukungu akagira umutekano n’ubwisanzure mu bukungu, ibi kubigereho bisaba kubona umusaruro nta n’umwe utekerereje, mu yandi magambo bisaba kuba afite akazi yikoresha ntawumugenga akigenera igihe cy’akazi n’igihe cy’ikiruhuko.

Umuntu wese ukoreshwa aba yifuza kugera ku rwego rwo kwigenga ku murimo, ntabwo twakwirirwa turondora ibyiza byo kwikorera ahubwo uyu munsi twabageneye ibintu bitanu byagufasha gutera intambwe ukihangira umurimo  ndetse hari n’ubuhamya bw’abatuganiriye uko babigezeho.

  • Gutinyuka  ugashyira mu bikorwa igitekerezo cyawe: Iyo wumva ushaka kwikorera umurimo wawe, ikintu cya mbere ugomba gukora ni ugutekereza ugashaka ikintu wakora kizajya kinjiza amafaranga kandi ugafata umwanya wo kwiga isoko n’imikorere y’igikorwa ugiye gutangira ubundi ugatinyuka ugatangira umurimo wawe witekerereje kandi wumva ukunda utaguteye isoni. 
  • Kwanga agasuzuguro: Iyo udafite akazi cyangwa se ukaba ugafite ariko kataguhemba uko ubyifuza ngo wikemurire ibibazo wisanga aho uri mu bandi usuzuguritse kuko nta mafaranga uba ufite, amafaranga burya ahesha ishema nyirayo kuko nta muntu n’umwe uzifuza kubana nawe udatunze. Ikindi rero ni uko burya iyo umuntu agukoresha  aba azi ko amafaranga agutunze yose ari we uyaguha, aragusuzura akumva yagukoresha n’ibyo mutasezeranye kandi ukabikora ndetse ukanasuzugurika bigayitse kuko uba ntakundi wabigenza. Iyo warambiwe bene ubu buzima rero nibwo ufata umwanya ugatekereza icyo wakwikorera ukanga agasuzuguro.
  • Kwizera Iterambere ry’umurimo wawe : Iyo wiyemeje kwihangira umurimo kandi wumva uwukunze byanga bikunda utera imbere, bigendeye ku ngero zifatika akenshi usanga umuntu ukoreshwa n’iyo yaba ahembwa umushahara uhagije ariko iterambere rye usanga riri hasi ugereranije n’umuntu wihangiye umurimo akirinda gukoreshwa n’abandi, umubare munini w’abantu bakoreshwa bagera ku bikorwa bifatika babikesha imyenda ndetse usanga ifite inyungu nini cyane kandi azishyura banki mu myaka myinshi cyane mu gihe umubare munini w’abantu bihangiye umurimo bagera ku bikorwa bifatika mu gihe gito kandi nta madeni ahubwo babikesha gukora umurimo wabo kuko inyungu yose iba ibonetse ntawundi bayigabana, ibi rero bitanga icyizere ko n’undi wese wagerageza amahirwe byamuhira. 
  • Kubyaza umusaruro amahirwe : Nk’uko benshi bihangiye umurimo babihamya, iyo wamaze gufata umwanzuro ugatangira umurimo wawe uwushyizeho umutima , uko iminsi igenda ikurikirana ubona imiryango y’amahirwe n’umugisha uganisha ku iterambere ugenda ubibona, hari benshi bifuza gukorana nawe, hari benshi muhura ndetse hari n’abakugana utakekaga kandi bakaguha amahirwe y’iterambere ry’umurimo wawe kuburyo utakekaga , Ugerageza kubyaza umusaruro amahirwe yose ubonye kuko ariwo mugisha w’iterambere ryawe .
  • Kwirinda kuba umugaragu w’igihe: Iyo wiyemeje kwihangira umurimo ugomba kwitoza kubahiriza igihe ukamenya agaciro k’igihe n’igikorwa kibanziriza igikindi waba ufite icyo gukora ukagikora vuba kandi neza ukirinda kuba umugaragu w’igihe nka bamwe mu bakoreshwa bazinduka kare birinda gukererwa ariko umusaruro ukaba muke ugereranije n’amasaha yakoze akazi, mu Kinyarwanda babivuga neza ko ari ugukorera ijisho.

Niwihangira umurimo kandi ukagerageza gukurikiza ibi tukubwiye ndetse  ugakura isomo muri izi ngero zifatika twagushakiye ngo zikumare impungenge  byanga bikunda bizagufasha kwiteza imbere mu murimo wawe.

Ingero :

1. Urugero rufatika rw’umwe mubatinyutse kwikorera kandi bikagenda neza yitwa UWAMAHORO Yves Kelly   ni Umuyobozi wa company yitwa KELLY & SONS LTD twaganiriye atubwira uko yatangiye kwikorera n’aho ageze ubu:

Uyu yitwa UWAMAHORO Yves Kelly afite company yitwa KELLY & SONS LTD ikora ibyo kunganira abacuruzi muri gasutamo ku misoro n’amahoro, yatangiye kwikorera umurimo we nyuma yo gukorera abandi, ubu ageze ku rwego rwo kwihemba ibihumbi magana atanu(500 000Rwf) mu gihe aho yakoraga bamuhembaga ibihumbi ijana 100 000 Rwf gusa, yatangiye buhoro buhoro agenda abona aba clients bake bake kugeza aho afunguriye company ye akaba ageze ku rwego rwo guha akazi abantu barindwi bakikemurira ibibazo byabo. N’ubwo Yves UWAMAHORO yatangiye kwikorera akaba ageze kuri ibi byose abifatanya no kuba ari umunyeshuri muri kaminuza ya INILAK, akaba ageze mu mwaka wa gatatu.

 yves

Uyu niwe UWAMAHORO Yves Kelly wifuza kuba wamugisha inama uko yabigenje cyangwa ukaba wifuza zimwe muri service atanga wamuhamagara kuri  0784682111

2. Urugero rufatika rw’umwana watangiye kwikorera akiri muto akabasha kwigeza kuri byinshi ahereye ku busa.

Undi twaganiriye ni umumotari utashatse ko dutangaza izina rye ndetse n’amafoto ye ku mpamvu ze bwite, reka tumwite KAZUNGU,  yatubwiye uburyo yatangiye atwara ka velo moteur yiga muri secondaire mu mwaka wa kane. KAZUNGU yabashije kwishakira amafaranga amuririhirira ishuri rya secondaire kuko ntahandi yari afite umurihirira arayirangiza none ubu yabashije kwigurira moto ye, ni umumotari kandi yiga muri kaminuza ya ULK akaba abura imyaka ibiri ngo arangize. Iyo agereranyije amafaranga yinjiza atubwira ko atajya munsi y’ibumbi icumi ku munsi havuyemo essence n’ayo kurya, ubaze usanga ari ibihumbi 300 000 ku kwezi, akaba ariyo avamo amafaranga yishyura kuri kaminuza ndetse n’ayo yishyura inzu abamo.

 

Dukurikije rero ingero zifatika tubonye nta mpamvu n’imwe yatuma hari usuzugura umwuga kuko hari benshi bifuza kubaho bahembwa amwe mu mafaranga aba baduhaye urugero bahembwa, ariko birasaba gutinyuka akazi no gufata icyemezo ubundi tugakora tukagera kuri byinshi.  Twasoza iyi nkuru twifuriza buri wese kubaho neza yirinda kubaho ntacyo akora ahubwo agatinyuka umurimo n’iyo yaba yibwira ko usebye kuko akazi kabi ari ko kaguhesha akeza, kandi uburambe ku kazi ari bwo butuma umenyera umwunga wawe , TANGIRA UMURIMO MAZE UGERE KURE.

Kagarama Pascal


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...