Igitsinagore giteye mu buryo bukenera isuku umunsi
ku wundi ndetse kenshi ku munsi bakisukura imyanya yabo y’ibanga bitewe n’impamvu
zitandukanye,mbere yo guhumura nabi.
Zimwe mu mpamvu zituma umugore cyangwa umukobwa
ahumura nabi mu myanya ye y’ibanga,harimo gukaraba nabi mu gitsina n’amazi
adahagije hagasigaramo imyanda,kutoga akimara gukora imibonano
mpuzabitsina,kuva kwihagarika ntakarabe,kutanywa amazi menshi,kwambara imyenda
y’imbere itumye neza,kwisukura n’intoki zidakarabye neza n’ibindi byinshi.
Igitsina cy’umugore kirihishe ku buryo ari we
wenyine wamenya isuku ndetse n’umwanda wacyo.
Dore bimwe bitera bamwe mu bagore cyangwa abakobwa guhumura nabi mu myanya yabo y'ibanga.
1. Isuku idahagije: Ivuriro rya Cleverland ryatangaje ko benshi mu bagore bagira iyi mpumuro mbi,bitewe no koga nabi,cyangwa bakoga gacye gashoboka.Benshi mu bagore bagaragara nkaho basa neza inyuma ariko badasobanukiye n’isuku ikwiye gukorerwa imyanya yabo y’ibanga.
Mu gihe umuntu agiye gusukura imyanya ye y’ibanga agomba gukaraba intoki neza n’isabune,zikanoga neza agatangira koga neza.Igihe umuntu atangiye koga mu myanya ye y’ibanga,agomba gukoresha amazi yonyine kandi asa neza,kuko niyo urufuro rw’isabuni rusigayemo rurema imyanda yatera iyi mpumuro mbi cyangwa n’izindi ndwara.
2.Gutinda gukaraba wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye: Amasohoro y’umugabo iyo asohoka mu mugore agatinda mu gitsina cye ashobora kumubabura cyangwa yahura n’indi myanda iva mu mubiri w’umugore bikarema indi myanda yazana n’impumuro mbi,cyangwa akarwara kwishima mu gitsina (urinary infection).
Igihe cyose umugore yakoze imibonano idakingiye,akwiye guhita akaraba,ndetse ntarindire igihe kinini.Imibonano mpuzabitsina ni inzira yihuse yo kwanduza umugore indwara ndetse kurwara izi ndwara bishobora gutuma umugore ahura n’iyi mpumuro idasanzwe ibangamiye umwumva.
3. Koga nyuma yo kwihagarika : Everyday health ishishikariza abagore koga igihe cyose bamaze kwihagarika,kuko ibitonyanga by’inkari bisigara,bitera indi myanda,n’impumuro mbi,ishobora no kubangamira umugabo mu gihe agiye kubonana n’umugore we.
Iyi mpumuro mbi iroroshye kuyirinda,binyuze mu kwita ku buzima bwawe ku giti cyawe ndetse no kugira isuku yihariye.Kudakaraba kenshi mu gihe umuntu ari mu mihango nabyo bitera iyi mpumuro mbi mu gitsina.
Ibindi byo
kwitabwaho mu kurinda iyi mpumuro mbi harimo kunywa amazi meza kandi ahagije mu
mubiri nk’imwe mu nzira yo gukumira indwara zifata mu myanya y’ibanga,koga
amazi ahagije igihe umuntu yisukura,kwirinda kwambara imyenda ihambiye igitsina
cyane,kwirinda amasabuni n’amavuta ko yinjiramo,no kongera isuku cyane ku
bagore batwite.

Iz ndwara zitera impumuro mbi mu myanya y'ibanga y'umugore iyo zibaye karande zishobora kwangiza nyababyeyi
Urufuro rw'isabune iyo rwinjiye mu gitsina cy'umugore rurema imyanda itanga impumuro mbi
Abantu benshi bazi ko gukaraba buri uko uvuye kwihagarika ari iby'abasiramu,nyamara ni isuku ikwiye kuri buri mugore wese