Ibintu 10 byaranze uruganda rw’imyidagaduro mu cyumweru cyose! Bruce Melodie yiganje mu byavuzwe

Imyidagaduro - 13/03/2021 7:54 PM
Share:

Umwanditsi:

Ibintu 10 byaranze uruganda rw’imyidagaduro mu cyumweru cyose! Bruce Melodie yiganje mu byavuzwe

Uko iminsi ishira abari mu ruganda rw’imyidagaduro bagenda barushaho kuzana ibifasha abantu kuruhuka. Kuva ku itariki 8-3-2020 kugeza ku ya 15 hari ibintu bitandukanye byavuzwe ariko inkuru ya Bruce Melodie wishongoye kuri bakuru be mu muziki niyo yaciye ibintu.

  1. Bruce Melodie yishongoye kuri The Ben na Meddy


Uyu muhanzi uri gukora ahozaho hari amajwi ye yumvikanye avuga ko adakwiriye kuba agereranywa n’abahanzi bo muri Diaspora barimo Meddy na The Ben. Abatanze ibitekerezo bavuze ko yishongoye kandi bidakwiriye nyamara aho imyidagaduro yateye imbere umuhanzi aba afite uburenganzira bwo guterana ubuse na bagenzi be. Muri Nigeria muzi Davido ko akunze kwatsa umuriro kuri Wizkid, Burna Boy akunze gutera ubuse kuri Davido na Wizkid, muri Tanzania Diamond akunze kwishongora kuri Alikiba. Mu Rwanda usanga abahanzi bataramenya guhora bashaka ibituma bavugwa ariko bizagenda biza. 

2. Tom Close yumvikanye avuga ko Bruce Melodie ari umuhanzi w’umuhanga ariko yirata. Yasabye ko aho gufata umwanya ashyamirana na bagenzi be akwiriye gufasha abahanzi gutera imbere nabo bakamufasha kugera ku rwego bariho bagasunikana aho guta umwanya avuga ko abarenze.

Tom Close yagize ati:’’Gukora indirimbo nyinshi ntibiguha kuba umunyabigwi kuko Meddy afite indirimbo yarebwa na miliyoni zirenga 45 kuri YouTube nyamara uteranyije iza Bruce Melodie zose ntizageza kimwe cya kabiri’’.

3. Badrama yavuze ko mu Rwanda umuhaye igikombe ngo agihe umuhanzi yagiha Bruce Melodie kuko abona ari we ugezweho

4. Umunyamakuru Gerard Mbabazi yasezeranye n’umukunzi we

5. Clapton Kibonge yagaragaye mu mashusho ari kunywera mu kirahure kirekire bitangaza benshi

6. Umunyamakuru Axel Horaho yagaragaje umukunzi bazafatanya urugendo rw’ubuzima

7. Ineza Charlene yegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2020 ryo mu cyiciro cy’umukobwa urusha abandi mu bijyanye no kugaragaza impano yihariye no guhindura imyumvire y’abantu (Influencer and Talent Show’’. 

8. Miss Rwanda yatangaje ko kuyireba kuri 'Finale' kuri YouTube bizasaba kwishyura $3

9. Ikanzu ya Miss Mutesi Jolly yaciye ibintu kuri Instagram


10.Butera Knowless mu bahanzikazi bifurije abagore umunsi mpuzamahanga wabagenewe, uburyo yari yambaye agaragara nk'inkumi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...