Kuva
ku bantu batangije urugendo rw’iyi korali mu 1995 kugeza ku rubyiruko rukomeje
kubakorera mu ngata, igitaramo cyagarutse ku mateka, ibihe bikomeye byaranze
urugendo rw’imyaka 30, indirimbo zakunzwe n’abatari bake ndetse n’icyizere
cy’uko ubutumwa bwa Ambassadors of Christ Choir buzakomeza kugera kuri benshi.
BK
Arena yari yuzuye, aho abakunzi b’iyi korali bari bateraniye baturutse mu bice
bitandukanye by’u Rwanda ndetse no mu bihugu birimo Uganda, Tanzania,
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Zambia, Sudani y’Epfo, Leta
Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza.
Mu
myaka 30 ishize, Ambassadors of Christ Choir yabaye izina rikomeye mu muziki wo
kuramya no guhimbaza Imana, ikundwa binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Hoziana’,
‘Nahuye na Mesiya’, ‘Nimekupata Yesu’, ‘Dukore’, ‘Ni Mwiza’, ‘Amashimwe’,
‘Mariya’, ‘Solange’ n’izindi.
Igitaramo
cyo kwizihiza iyi myaka cyabaye nk’urubuga rwo kongera kwibuka amateka,
gushimira Imana, kunamira abitabye Imana ndetse no kwerekana ko igisekuru
gishya cyiteguye gukomeza umurimo watangijwe n’ababanje.
InyaRwanda
igiye kugaruka ku bintu 10 by’ingenzi byaranze iki gitaramo:
1. Ambassadors of
Christ Choir yujuje BK Arena, amatike arashira
Kimwe
mu byaranze iki gitaramo ni uko amatike yose yashize ku isoko mbere y’uko
igitaramo gitangira, ibintu byerekanye uburemere iyi korali ifite mu mitima
y’abakunzi bayo.
Abantu
batandukanye bari bamaze igihe bategereje uyu munsi, bari batangiye kugera muri
BK Arena hakiri kare, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 y’urugendo
rw’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.
Mu
gihe cy’amasaha arenga ane, Ambassadors of Christ Choir yari ku rubyiniro,
abari muri BK Arena bagaragaje ko indirimbo z’iyi korali atari izo kumva gusa,
ahubwo ari izo basangiye amateka.
Benshi
baririmbaga ijambo ku rindi, abandi bakazamura amaboko mu kirere, mu gihe bamwe
bagaragazaga amarangamutima akomeye ubwo iyi korali yasubiragamo zimwe mu
ndirimbo zayigize izina.
2. Ambassadors of
Christ Choir yashimiye Perezida Kagame
Muri
iki gitaramo, Ambassadors of Christ Choir yanagarutse ku nkunga n’ubufasha
Perezida Paul Kagame yabahaye nyuma y’impanuka ikomeye bagiriye muri Tanzania
mu 2011.
Iyo
mpanuka yahitanye bamwe mu bari bagize iyi korali, abandi barakomereka
bikomeye.
Mu
bapfuye harimo Philbert Manzi, Ephraim Gatera na Amos wo muri Tanzania.
Icyo
gihe cyari kimwe mu bihe bikomeye Ambassadors of Christ Choir yanyuzemo, ariko
nyuma yacyo yakomeje urugendo rw’ivugabutumwa.
Ibyo
byibutswe cyane cyane binyuze mu ndirimbo ‘Kuki Wabyemeye’, ivuga ku bibazo
n’ibikomere iyi korali yanyuzemo.
Kuri
iyi nshuro, Ambassadors of Christ Choir yashimiye Perezida Kagame kuba yaragize
uruhare mu kubaba hafi muri icyo gihe cyari gikomeye kuri bo.
3. Bunamiye
bagenzi babo bitabye Imana
Ntabwo
iki gitaramo cyari icyo kwishimira gusa; cyari n’umwanya wo kwibuka no kunamira
abari bagize Ambassadors of Christ Choir ariko batakiriho.
Indirimbo
‘Birakwiye Gushima’ yabaye imwe mu zagarutse kuri ayo mateka.
Iyi
ndirimbo yahimbwe nyuma y’impanuka yo ku wa 9 Gicurasi 2011, ubwo iyi korali
yakoraga impanuka yahitanye abantu batatu abandi bagakomereka.
Ubutumwa
bwayo bwibutsa ko nubwo umuntu yanyura mu bihe bikomeye, bidakwiye
kumutandukanya n’Imana.
Ni
ho havuye amagambo akomeye agira ati: “Byarashobokaga ko twese tugenda ntihabe
n’umwe uvuga aya mateka.”
Muri
icyo gitaramo, ubutumwa bw’iyi ndirimbo bwongeye kugira uburemere bwihariye
kuko bwahujwe n’amateka nyakuri y’abagize iyi korali.
4. Igitaramo
cyahuje abantu baturutse mu bihugu bitandukanye
Nubwo
Ambassadors of Christ Choir izwi cyane mu Rwanda kandi indirimbo zayo nyinshi
zikaba ziri mu Kinyarwanda, igitaramo cyagaragaje ko ubutumwa bwayo bwarenze
imipaka y’u Rwanda.
Muri
BK Arena hagaragaye abantu baturutse mu bihugu bitandukanye, barimo Uganda,
Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Zambia na Sudani
y’Epfo, ndetse n’abaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza.
Abanya-Uganda
barenga 100 bari muri BK Arena, bamwe bitwaje amabendera y’igihugu cyabo.
Ibi
byagaragaje ko indirimbo z’iyi korali zashoboye kugera ku bantu batandukanye,
nubwo zishingiye ku butumwa bwa gikristo kandi nyinshi zikaba ziririmbwa mu
Kinyarwanda.
5. Ambassadors of
Christ Choir-Junior yerekanye ko umurimo uzakomereza ku bato
Igice
cyihariye cy’iki gitaramo cyahawe Ambassadors of Christ Choir-Junior, korali
y’abato iri mu muryango wa Ambassadors of Christ.
Nyuma
y’ijambo ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi
wa Karindwi, Pasiteri Samuel Ngirinshuti, Ambassadors of Christ Choir-Junior ni
yo yatangije igice cya kabiri cy’igitaramo.
Yaririmbye
indirimbo ebyiri, mbere yo guha umwanya abakuze ngo bakomeze kwizihiza imyaka
30 y’uyu murimo.
Kuba
abato barahawe umwanya muri iki gitaramo byari bifite ubutumwa bwihariye:
Ambassadors of Christ Choir ntabwo yubakiye ku mateka y’abayitangije gusa,
ahubwo ifite igisekuru gishya cyiteguye gukomeza uwo murimo.
Uyu
muryango wose ubu ugizwe n’abarenga 200.
6. Abayobozi
n’abandi banyacyubahiro bashyigikiye igikorwa
Igitaramo
cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse n’abandi bantu bafite amazina azwi
mu Rwanda.
Mu
bashimiwe harimo Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye, Depite
Uwimbabazi Penine, Prof. Ephrem Kanyarukiga n’umugore we, Ambasaderi Joseph
Mutaboba, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, Mufulukye
Fred, n’abandi.
Hanashimiwe
kandi abitabiriye baturutse mu bihugu bitandukanye, barimo Uganda, Tanzania,
RDC, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Sudani y’Epfo na Kenya.
Uruhare
rwabo rwatumye iki gitaramo kirenga kuba igikorwa cy’abakunzi ba Ambassadors of
Christ Choir gusa, kiba igikorwa cyahuje abantu b’ingeri zitandukanye.
Kitabiriwe
kandi na Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko
n’Iterambere ry’Ubuhanzi, umunyamideli Kate Bashabe, Isimbi Model n’abandi.
7. Hakaswe
umutsima w’imyaka 30
Kimwe
mu bihe by’umwihariko byaranze iki gitaramo ni ugukata umutsima wo kwizihiza
imyaka 30.
Abatangije
Ambassadors of Christ Choir mu 1995 bashimiwe uruhare bagize mu kubaka uru
rugendo, kugeza aho uyu munsi ubutumwa bw’iyi korali bumaze kugera kuri benshi
cyane.
Igikorwa
cyo gukata umutsima cyari ikimenyetso cyo kwizihiza imyaka 30 ishize iyi korali
iri mu murimo, ariko nanone kikaba cyaribukije abitabiriye ko urugendo
rukomeje.
Uko
bamwe mu batangije iyi korali bagenda bageze mu zabukuru, hari abandi bato bari
gukorerwa mu ngata.
Ni
ukuvuga ko imyaka 30 itari iherezo ry’urugendo, ahubwo ari intambwe imwe mu
rugendo rushya rw’iki gikorwa cy’ivugabutumwa.
8. ‘Ebaluwa’
yanyuze Abanya-Uganda
Indirimbo
‘Ebaluwa’, yaririmbwe mu rurimi rw’Ikigande, yabaye imwe mu zagaragaje uburyo
Ambassadors of Christ Choir yagiye yita ku bantu batandukanye mu rugendo rwayo.
Abanya-Uganda
bari muri BK Arena bayakiranye ibyishimo bidasanzwe, bamwe baririmbana n’iyi
korali.
Ambassadors
of Christ Choir imaze imyaka ikoresha indimi zitandukanye mu ndirimbo zayo, mu
rwego rwo kugeza ubutumwa ku bantu benshi no gutuma abavuga izindi ndimi bumva
ko na bo babugenewe.
Ni
umwe mu murongo wayifashije gukomeza kwagura abafana bayo hanze y’u Rwanda.
9. Mwalimu Ssozi
Joram yazamuye amarangamutima muri ‘Yesu ni Inzira’
Mwalimu
Ssozi Joram, umwe mu bandika indirimbo za Ambassadors of Christ Choir, yazamuye
amarangamutima y’abitabiriye ubwo yaririmbaga ‘Yesu ni Inzira’.
Iyi
ndirimbo yibutsa umukristo ko Yesu ari we nzira y’ukuri ijya mu ijuru, ikagaruka
ku bitangaza yakoze birimo kuzura Lazaro.
Abitabiriye
bayiririmbye mu buryo bugaragaza ko ubutumwa bwayo bwabageze ku mutima.
Mu
magambo y’iyi ndirimbo harimo ubutumwa bugira buti: “Nta yindi nzira munsi
y’izuba twaboneramo gukizwa.”
Kuri
BK Arena, ayo magambo yumvikanye nk’ubutumwa bw’ingenzi bw’uyu mugoroba:
kwizera Yesu no kumufata nk’inzira y’agakiza.
Byageze
aho, bamwe mu bakunzi b’iyi Korali bahaye amafaranga menshi mu ntoki Ssozi
bamushimira uruhare yagize mu rugendo rw’iyi Korali.
10. ‘Mariya’
yasize igitaramo ku ndunduro y’amarangamutima
Mu
ndirimbo zakunzwe cyane muri iki gitaramo harimo ‘Mariya’, imwe mu ndirimbo
zifite ubutumwa bukomeye kuri Ambassadors of Christ Choir.
Iyi
ndirimbo ishingiye ku nkuru yo muri Bibiliya y’umugore wafashwe asambana
akazanwa imbere ya Yesu, abantu bashaka ko ahanwa, ariko Yesu akamwereka
imbabazi n’amahirwe yo guhinduka.
Ubutumwa
bw’ingenzi ni uko umuntu ashobora kuba yarakoze amakosa, ariko ntibivuze ko nta
mahirwe yo guhinduka afite.
Ambassadors
of Christ Choir yaririmbye iyi ndirimbo mu gihe abari muri BK Arena
bayifatanyamo kugeza irangiye.
‘Hoziana’
nayo yatigishije BK Arena
Nubwo
‘Mariya’ ari yo yabaye imwe mu ndirimbo zapfundikiye igitaramo, ‘Hoziana’ nayo
yari mu ndirimbo zazamuye cyane ibyishimo muri BK Arena.
Ni
indirimbo imaze imyaka hafi 12 ifasha abantu benshi mu gusenga no kwegera
Imana.
Mu
buryo bw’umwihariko, umuziki wayo ufite injyana ituma abayumva bitabira
kuririmba no kunyeganyega, mu gihe ubutumwa bwayo busaba abantu kwihana no
gutegereza kugaruka kwa Yesu.
Amajwi
y’abari muri BK Arena yavangaga n’ay’abaririmbyi, ku buryo byagaragaraga ko iyi
ndirimbo itakiri iya Ambassadors of Christ Choir yonyine, ahubwo yabaye imwe mu
ndirimbo abantu benshi biyumvamo.
Imyaka 30, amateka
arakomeza
Igitaramo
cya Ambassadors of Christ Choir cyari kirenze kuba igitaramo gisanzwe.
Cyari
urugendo mu mateka y’imyaka 30, aho indirimbo zakunzwe kuva mu 1996 kugeza uyu
munsi zahuye n’abazikuriye, abazikundaga n’abazikunda muri iki gihe.
Kuva
ku mpanuka yo muri 2011, kubura bagenzi babo, gukomeza kuririmba nyuma
y’ibigeragezo, kugera ku rubyiruko rwa Ambassadors of Christ Choir-Junior,
byose byagaragaje ko imyaka 30 y’iyi korali ari amateka yuzuyemo ibihe
bitandukanye.
Kuri BK Arena, Ambassadors of Christ Choir yerekanye ko indirimbo zayo zakomeje kubaho mu mitima y’abantu, kandi ko nyuma y’imyaka 30, urugendo rwo kuririmba no kugeza ubutumwa bwiza ku bantu rugikomeje.

















KANDA HANO UREBE UKO KORALI AMBASSADORS YITWAYE MURI IKI GITARAMO CYABEREYE MURI BK ARENA
Amafoto: Karenzi Rene/ Serge Ngabo/ InyaRwanda
VIDEO: Melvin Pro/ InyaRwanda
