Ibi bibazo bituma benshi
muri uru rubyiruko bumva bafite umunaniro ukabije n’igitutu cy’ubuzima, mu gihe
hari n’abakuze batabyumva kimwe kuko bimwe muri byo ntibyabayeho mu gihe bari
bakiri bato.
Dore ibintu 10 bikunze
gutera Gen Z igitutu, nk’uko tubikesha urubuga rwa Your Tango:
1. Umunaniro ukabije
Bamwe mu baGen Z
batangira kumva umunaniro ukabije n’igitutu bakiri ku ishuri, bitewe n’ibikorwa
byinshi baba basabwa gukora, bikagenda bikomeza no mu gihe batangiye gushaka
akazi.
Akazi ko ku rwego rwo
gutangira umwuga na ko usanga katinjiza amafaranga ahagije ku buryo umuntu
yabasha kwibeshaho neza. Ibi bituma bamwe bakora imirimo myinshi kugira ngo
babone uko babaho, bikongera umunaniro n’igitutu.
2. Imiturire ihenze
Mu gihe ku bantu bo mu
bisekuru byabanje ibibazo byo kubona inzu cyangwa kuyigura bitagaragaye cyane,
kuri Gen Z ikibazo cy’imiturire cyatangiye kare.
Ubukode buri kuzamuka
hamwe n’izamuka ry’ibiciro by’ibindi bikenerwa mu buzima bituma urubyiruko
ruhangayikishwa no kubona aho kuba. Abafite amadeni y’amashuri na bo bahura
n’igitutu cy’amafaranga, bigatuma bamwe basubira kubana n’ababyeyi cyangwa
bakabasaba ubufasha mu by’amafaranga.
3. Guhangayikishwa
n’ikoranabuhanga
Ikoranabuhanga ririhuta
cyane, cyane cyane kubera iterambere ry’ibikoresho n’ubwenge buhangano (AI).
Ibi bituma bamwe muri Gen Z bibaza niba imirimo bari kwifuza gukora izakomeza
kuboneka cyangwa niba izasimburwa n’ikoranabuhanga.
Mu gihe akazi ko
gutangiriraho umwuga na ko kari mu marushanwa akomeye, urubyiruko ruba rufite
n’igitutu cyo guhora rwiga no kumenyera ikoranabuhanga rishya kugira ngo
rudatakaza amahirwe yo kubona akazi.
4. Gusaba ubufasha umuryango
Ku bantu bo mu bisekuru
byabanje, gusaba ababyeyi amafaranga byashoboraga kuba ikibazo kigaragara cyane
mu bihe byihariye, nko mu gihe cyo gushaka inzu cyangwa gushyingirwa.
Ariko kuri bamwe muri Gen
Z, ubufasha bw’umuryango bwabaye igice cy’ubuzima bwa buri munsi. Hari
abacyibana n’ababyeyi ndetse n’ababasaba ubufasha mu kubona ibintu by’ibanze,
nk’ibiribwa, bitewe n’uko amafaranga binjiza atajyana n’ibiciro by’ubuzima.
5. Kwigereranya n’abandi
Imbuga nkoranyambaga
zatumye urubyiruko rubona ubuzima bw’abandi buri gihe. Ibi bishobora gutuma
umuntu ahora yigereranya n’abandi, cyane cyane iyo abona amafoto n’amakuru
agaragaza gusa ibihe byiza n’ibyo bagezeho.
Gen Z ishobora kumva ko
isigaye inyuma mu buzima, nyamara ibyo ibona ku mbuga nkoranyambaga
bitagaragaza ibibazo cyangwa imbogamizi abo bantu bahura na zo mu buzima
busanzwe.
6. Kugira urwicyekwe ku
mafaranga
Nubwo urubyiruko ruba
rushaka kwishimira ubuzima, bamwe muri Gen Z bumva bafite ubwoba cyangwa icyaha
iyo bakoresheje amafaranga ku bintu bitari iby’ibanze.
Ku ruhande rumwe, baba
bafite impungenge zo kuzigama no guteganyiriza ejo hazaza; ku rundi ruhande,
amafaranga baba bafite aba make ugereranyije n’ibyo bakeneye. Ibi bituma rimwe
na rimwe bumva ko uko bakoresha amafaranga kose baba bakoze ikintu kitari cyo.
7. Igitutu cyo guhora uboneka
Kubera ikoreshwa
ry’ikoranabuhanga n’itumanaho rihoraho, bamwe mu rubyiruko bumva bagomba guhora
baboneka igihe cyose, haba ku kazi cyangwa mu mibanire yabo n’abandi.
Nubwo Gen Z ikunda kuvuga
ko hakenewe umupaka hagati y’akazi n’ubuzima bwite, hari abumva ko badashobora
kuwushyiraho neza kubera gutinya gutakaza akazi cyangwa amahirwe yo kwiteza
imbere.
8. Kwimenyekanisha hakiri
kare
Kubona akazi muri iki
gihe bisaba rimwe na rimwe kugira abantu uzi cyangwa anagufasha kubona amahirwe
mu kazi.
Ibi bituma Gen Z yumva
igitutu cyo gutangira kubaka umubano w’akazi hakiri kare, ndetse bamwe
bagashaka kwimenyereza umwuga no kubona ubunararibonye batararangiza amashuri.
Ku bisekuru byabanje, iyi nzira yo kubaka imiyoboro y’akazi ntiyari ikenewe
cyane hakiri kare nk’uko bimeze ubu.
9. Kumva uri wenyine
Nubwo Gen Z ari igisekuru
cyakuze gikoresha cyane ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga, bamwe muri bo
bahura n’ikibazo cyo kumva bari bonyine.
Imbuga nkoranyambaga
n’izindi mpinduka mu mibereho y’urubyiruko bishobora gutuma umuntu aba hafi
y’abandi mu buryo bw’ikoranabuhanga ariko akumva nta mubano wimbitse afite mu
buzima busanzwe.
10. Igitutu cyo gushaka
amafaranga muri buri kintu
Gen Z ihura n’igitutu cyo
gukoresha umwanya wayo wose mu gushaka amafaranga. Bamwe bashaka akazi
k’inyongera cyangwa bakagira indi mirimo bakora ku ruhande kugira ngo babashe
kwishyura ibikenerwa mu buzima.
Ibi bituma n’umwanya wo
kuruhuka no kwita ku buzima bwite ugenda ugabanuka, kuko kubona amafaranga yo
kwishyura ibikenerwa by’ibanze bihinduka ingenzi kurusha uko byahoze.
Muri rusange, ibibazo Gen
Z ihura na byo ntibishingiye gusa ku kuba urubyiruko rudashaka gukora cyangwa
rudafite ubushake bwo gutera imbere. Ahubwo hari ibibazo by’ubukungu,
ikoranabuhanga, imikorere y’akazi n’imibanire n’abandi bituma ubuzima bw’abantu
benshi bo muri iki gisekuru burushaho kugira igitutu.
