Ibimenyetso simusiga byakwereka ko impyiko zawe zidakora neza

Ubuzima - 21/11/2021 12:01 PM
Share:

Umwanditsi:

Ibimenyetso simusiga byakwereka ko impyiko zawe zidakora neza

Impyiko ni inyama zo mu nda zikora akazi gakomeye mu mubiri w’umuntu, zikaba zigize urwungano rushinzwe gusohora imyanda mu mubiri, aho ziyungurura amaraso, imyanda irimo igasohokera mu nkari. Kimwe n’ibindi bice byo mu mubiri, impyiko nazo zishobora gufatwa n’uburwayi butandukanye.

Ese waba uzi ibimenyetso by’impyiko zikora nabi? Dore bimwe mu bimenyetso byakwereka ko impyiko zawe zitari gukora neza nk’uko tubikesha urubuga rwandika ku buzima rwitwa Lifeoptions:

1. Guhorana umunaniro ukabije

Impyiko nzima ubusanzwe zikora umusemburo bita erythropoietin (EPO). Uyu niwo ubwira umubiri gukora uturemangingo dutwara umwuka mwiza mu mubiri. Iyo rero impyiko zagize ikibazo, uyu musemburo uba muke, bigatuma na twa turemangingo tuba duke, imikaya n’ubwonko bigahita binanirwa vuba.

2. Kugira ubukonje bwinshi mu mubiri

Ushobora gukonja cyane no mu gihe hashyushye. Iyo impyiko zikora nabi, amaraso nayo aba make (Anemia) kuko twa turemangingo dutwara umwuka mwiza tuba twagabanyutse. Ibi rero bigatera umubiri gukonja.

3. Ingorane mu guhumeka

Iyo impyiko zidakora neza, amazi yibika mu mubiri cyane, ibi bikaba byatuma yibika no mu bihaha, bityo bigatera ikibazo cy’ubuhumekero. Ikindi kandi, iyo twa turemangingo dutwara umwuka mwiza wa Oxygen twagabanyutse, bishobora gutera ingorane mu guhumeka.

4. Kugira ikizengerera cyane ndetse n’isereri

Kugabanyuka kw’amaraso biba byatewe no kudakora neza kw’impyiko, bituma ubwonko butabona umwuka mwiza uhagije, bityo bigatera isereri ndetse n’ikizengerera.

5. Kugira ibinya byinshi mu mubiri

Iyo impyiko zifite ikibazo, imyunyungugu ya Kalisiyumu na Phosphore iragabanyuka, ibi rero bigatera kumva ibinya mu mikaya yo mu mubiri. Gusa kugira ibinya ntibivuze ko buri gihe aba ari uburwayi bw’impyiko.

6. Kubabara mu gice cy’umugongo wo hasi

Ububabare bwo mu mugongo wo hasi si ko buri gihe busobanuye uburwayi bw’impyiko, gusa iyo impyiko ziri kwangirika umuntu ashobora kubabara umugongo wo hasi, iki nacyo cyaba ikimenyetso ugomba kwitondera.

7. Imihindagurikire mu kunyara

Kubera ko impyiko ziba zidakora neza, habaho impinduka mu kunyara hahandi ushobora gushaka kunyara cyane, cyangwa se nijoro ndetse ugasanga n’inkari zahinduye ibara.

8. Kugira umwuka mubi

Kubera ko imyanda iba yabaye myinshi mu mubiri, utangira kumva umwuka udahumura neza.

9. Gutakaza ibiro ndetse no kubura appétit (ubushake bwo kurya)

10. Kubyimba amaguru, ibirenge ndetse n’ibiganza

Gusa ibi bimenyetso byakwereka ko impyiko zawe zidakora neza, hari n’izindi ndwara zabitera. Ni byiza rero ko iyo ubonye ibi bimenyetso wihutira kujya kwa muganga kugira ngo barebe niba koko ari impyiko cyangwa ari ubundi burwayi bubitera.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...