Ibimenyetso simusiga bizakwereka ko uwo mukundana ari kukuryarya

- 02/06/2023 8:46 AM
Share:
Ibimenyetso simusiga bizakwereka ko uwo mukundana ari kukuryarya

Hari ubwo ukundana n'umuntu akakubera indyarya , ukabona ko nta rukundo na ruke afite kuri wowe cyangwa se ukabona ko arimo kugushuka kubera ibyo agushakaho muri uwo mwanya.

ESE WABWIRWA NI IKI KO ARIMO KUKUBESHYA ?

1. Iyo arimo kukubwira uko byari bimeze yinyuramo bimwe akabisimbuka.

Uyu muntu mukundana rero afata umwanya akakubwira uko aho yari ari byari bimeze gusa inkuru zimwe akajya azimira ntakubwire uko bimeze.Uzumva ko hari ibyo arimo kuguhisha kandi by'ingenzi.

2.Agira amabanga buri gihe

Uyu mukunzi wawe ahorana amabanga kuko uko umubajije atajya akubwira.Nk'uko, twabigarutseho mu ngingo ya Mbere burya umuntu uri ku kuryarya, umubwirwa n'uko inkuru ze zuzuye ibinyoma ndetse akaba ahorana amabanga utazi.

3.Akunda kwirengera cyane.

Uyu mukunzi wawe arangwa no kwirengera rwose iteka uzamubaza ibyabaye cyangwa ibyo ukeka, azagusamira hejuru yumve ko udakwiriye no kumubaza ibintu byinshi kuri iyo ngingo.

4. Ntabwo yemera ko muhuza amaso.

Nibyo rwose , uretse no mu rukundo burya umuntu utarimo kukubwiza ukuri , ntabwo yemera ko murebana  incuro irenze imwe. Umukunzi ufite ibinyoma byinshi cyangwa ukubeshya uzamubwirwa nuko atazemera ko muhuza amaso kabiri.

5. Ntabwo akubwira impamvu wamubuze.

Azakwihorera mu gihe uzaba urimo kumubaza impamvu wamuhamagaye ukamubura cyangwa impamvu ataje aho mwagombaga guhurira.Uyu mukunzi wawe ntabwo agukunda kuko ntajya yisobanura kuri wowe bivuze ko atakubaha.

Mu gihe uri mu rukundo n'umuntu, menya neza ko agukunda , rinda amarangamutima yawe kubabara, numara kumenya ko atagukunda ufate umwanzuro uhamye.

Isoko: Fleekloaded 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...