Ibimenyetso byakwereka ko umusore mukundana nta gahunda yo kubana agufiteho:
1.Ntajya akubwira gahunda agufitiye ahazaza
Iyo umuhungu mukundana nta gahunda afite yo kuzagushyira mu rugo, ntushobora kumva yivugisha iby’ahazaza ngo abe yakubwira ibyo ateganya mu minsi iri imbere ngo wumve agushyira mu mishinga afite, ahubwo akunda kuvuga ko agukunda gusa nta yindi gahunda ifatika wamwumvana.
2.Ntashaka kubibwira inshuti ze
Iyo umuhungu abona nta gahunda agufiteho ntaba anashaka ko hagira umenya ibyanyu ku buryo usanga n’ishuti ze adashobora kuzihamiriza ko mukundana cyangwa abantu babazi mwembi. Usanga abihishahisha akenshi mwaba munari kumwe n’abantu benshi ntakwikoze kandi mwaba mutari kumwe n’abantu akakwereka urukundo rukomeye.
3.Ntiyemera ko imiryango imenya ko mukundana
Uretse kuba atabyereka inshuti ze, n’imiryango yanyu ntashobora kwemera ko imenya ibyanyu cyangwa ko hari urukundo mufitanye, yaba ab’iwabo cyangwa abo mu muryango wawe, n'iyo hagize ushaka kubereka ko abizi abyamaganira kure akabyihakana, ubundi akajya akubeshya ko aba yanga kwiteza abantu kandi nyamara umusore wagushimye anafite gahunda abiratira imiryango yose ikabimenya.
4.Ntashobora kukubwira ibyo kubana
Umuhungu udafite gahunda murakundana urukundo rugasagamba, imyaka igashira indi igataha ariko ntube wakumva yivugisha n’umunsi wa rimwe ibyo kubana cyangwa ngo wumve akubwira ko afite amatsiko yo kukubona uri umugore we. Mu biganiro mugirana byose nta cyizere aguha cy’uko anabiteganya kuri wowe cyangwa afite icyo gitekerezo.
Ibi bimenyetso rero nibyo ushobora kumeyeraho ko umuhungu mukundana adafite gahunda yo kubana nawe ndetse no mu bo ateganya kuba yagira umugore wowe utarimo. Niyo mpamvu ubishoboye wamubaza gahunda afite ukayimenya, byaba ngombwa wakumva ntayo, ugakuramo akawe karenge aho kugutesha umwanya.
Src:www.LoveTips.com