Ibimenyetso byakwereka ko amazi unywa buri munsi adahagije

Ubuzima - 20/08/2021 8:29 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibimenyetso byakwereka ko amazi unywa buri munsi adahagije

Mu bigize umuntu, amazi yihariye 60%. Twavuga ko ariyo ya mbere mu bifitiye umuntu akamaro. Umubiri utakaza amazi buri munsi binyuze mu byuya no kunyara, akaba ariyo mpamvu ugomba guhora usimbuza amazi watakaje, kugira ngo wirinde umwuma.

Ni gute wamenya ko unywa amazi ahagije buri munsi? Ku munsi byibuze ugomba kunywa ibirahuri 8 by’amazi, ariko bishobora kuba byinshi cyangwa bicye bitewe n’uko abantu batandukanye. Ayo ukenera ku munsi, ashobora guhinduka bitewe n’impamvu nyinshi, harimo ibyo ukora (niba ukora siporo birumvikana ko ukenera menshi), cyangwa igihe kiriho (ayo ukenera ku zuba siyo ukenera hakonje).

Ibimenyetso byakwereka ko utanywa amazi ahagije:

1.Inshuro unyara ku munsi

Birumvikana ko iyo amazi yabaye macye mu mubiri, utajya kunyara kenshi. Ubusanzwe, umuntu muzima anyara hagati y’inshuro 6 na 8 ku munsi. Niba ubona umaze igihe kinini utarajya kunyara, bishobora kukwereka ko utanywa amazi ahagije.

2.Kuribwa umutwe

Kuribwa umutwe byoroheje cg biringaniye, wumva biherekejwe no kugira umwuma, ni ibimenyetso bikwereka ko umubiri wawe ukeneye amazi. Niba ukunze kuribwa umutwe byoroheje, ni ikimenyetso ko umubiri wawe utawuha amazi ahagije.

3.Uruhu rukanyaraye

Uruhu rwiza ni urutoshye kandi rworohereye. Amazi agira uruhare rukomeye mu gutuma uruhu rworohera kurusha ibindi byose wakoresha. Niba ubona uruhu rwawe rukanyaraye kabone n’ubwo waba ukoresha amavuta arworoshya, ushobora kuba unywa amazi macye.

4.Kumagara iminwa

Abantu benshi bakunze kumagara iminwa mu gihe cy’izuba, kuko aribwo umubiri ukenera amazi menshi. Niba ukunze kumagara iminwa cyane, ni ngombwa kwiyegereza amazi kenshi, kugira ngo agufashe kubobeza iminwa.

5.Kumva rimwe na rimwe uzungera

 Umubiri ugizwe ku rugero rwo hejuru n’amazi. Iyo utanywa amazi ahagije, umubiri utangira gukora nabi. Niba ukunze kugira ikizungera cg ubona ibintu bizenguruka, bishobora kukwereka ko umubiri wugarijwe n’umwuma.

6.Kugira inzara

Kugira inzara bishobora kukwereka ko utanywa amazi ahagije. Niba wumva ushonje, mbere yo kugira icyo urya banza unywe amazi, niwumva inzara ishize bizaba bikwereka ko yari yatewe no kugira icyaka, atari inzara y’ibyo kurya.

7.Ibara ry’inkari 

Inkari zijimye cyangwa umuhondo cyane zerekana ko mu mubiri nta mazi arimo. Niba bitari guterwa n’imiti uri kunywa, ushobora kuba ufite amazi macye mu mubiri, ni ngombwa guhita unywa andi ahagije.

Src:www.Healthline.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...