Ibimenyetso 7 by’indwara abagabo benshi birengagiza bishobora kubahitana

Ubuzima - 31/08/2026 1:16 PM
Share:
Ibimenyetso 7 by’indwara abagabo benshi birengagiza bishobora kubahitana

Umuganga w’inzobere mu bijyanye n’imyanya y’ibanga y’abagabo, Dr. David Shusterman, aravuga ko abagabo benshi bakunda kwirengagiza ibimenyetso by’indwara, nyamara kubyirengagiza bishobora gutuma indwara imenyekana yaramaze gukomera.

Uyu muganga akaba ari na we washinze UroLongevity na Modern Urologist, avuga ko abagabo bakwiye kujya kwa muganga bakimara kubona ibimenyetso bidasanzwe, aho gutegereza ko ikibazo gikomera.

Dore ibibazo 7 by’ubuzima abagabo bakwiye kwitondera:

1. Indwara z’umutima n’imiyoboro y’amaraso

Dr. Shusterman avuga ko indwara z’umutima n’imiyoboro y’amaraso ari mu bintu bikomeye bishobora gushyira ubuzima bw’abagabo mu kaga. Indwara z’umutima ni zo iza ku mwanya wa mbere mu guhitana abagabo muri Amerika.

Ikibazo ni uko umuntu ashobora kumara imyaka afite umuvuduko ukabije w’amaraso, cholesterol nyinshi, diyabete, umubyibuho ukabije cyangwa izindi mpamvu zangiza imiyoboro y’amaraso, atabizi.

Kugira ubuzima bwiza, kurya indyo yuzuye, kugabanya umunaniro ukabije no kureka itabi bishobora gufasha kugabanya ibyago byo kurwara umutima.

2. Kugira ikibazo cyo kudakomera kw’igitsina

Kudakomera kw’igitsina (erectile dysfunction) ntibikwiye gufatwa nk’ikibazo cyo kugira isoni gusa. Umuganga avuga ko bishobora kuba ikimenyetso cy’uko imiyoboro y’amaraso itagikora neza.

Iyo imiyoboro y’amaraso ifunze cyangwa umuntu afite umuvuduko ukabije w’amaraso na cholesterol nyinshi, amaraso ashobora kutagera ku gitsina ku buryo buhagije.

Iki kibazo kandi gishobora guterwa na diyabete, umusemburo wa testosterone muke, imiti imwe n’imwe, stress, kunywa inzoga nyinshi, kubura ibitotsi cyangwa indwara yo guhagarara guhumeka umuntu asinziriye (sleep apnea).

Dr. Shusterman asaba abagabo kutihutira gushaka imiti nka Viagra cyangwa indi miti yo kuri internet batabanje gusuzumwa na muganga.

3. Kwiyongera kwa prostate n’ibibazo byo kwihagarika

Ibimenyetso birimo inkari ziva buhoro, kwihagarika kenshi, kumva utarangije kwihagarika ntibigomba gufatwa nk’ikintu gisanzwe giterwa no gusaza. Bishobora guterwa na prostate yabyimbye cyangwa yafashwe n’uburibwe, bigatuma umuyoboro w’inkari ubangamirwa.

Iyo ikibazo cya prostate kidakurikiranwe, gishobora kugabanya imibereho myiza ndetse rimwe na rimwe kigatera gufunga inkari, indwara zifata mu myanya y’inkari, kwangirika kw’uruhago cyangwa ibibazo by’impyiko.

4. Kubyibuha cyane mu nda no guhinduka kw’imikorere y’umubiri

Kugira ibinure byinshi mu nda bishobora kuba birenze ikibazo cy’imiterere y’umubiri gusa. Muganga avuga ko bishobora kujyana na diyabete, indwara z’umutima, uburibwe bwo mu mubiri, testosterone nkeya, kudakomera kw’igitsina ndetse na sleep apnea.

Kurya neza, gukora siporo, kugabanya stress no gusinzira bihagije bishobora gufasha kugabanya ibi byago.

5. Kugabanuka kwa testosterone n’impinduka z’imisemburo

Uko umuntu agenda asaza, umubiri ugenda ugabanya testosterone buhoro buhoro. Ibi bishobora gutera kugabanuka k’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, umunaniro ndetse no guhinduka k’umutima n’imyumvire.

Hari abantu bashobora kuvurwa hakoreshejwe testosterone replacement therapy (TRT), ariko muganga avuga ko bigomba gukorwa nyuma yo gusuzumwa no gukurikiranwa n’inzobere.

Kwivura cyangwa gukoresha testosterone utagishije inama muganga bishobora guteza ibindi bibazo, birimo ibibazo by’umutima, acne no gukura kw’amabere ku bagabo.

6. Indwara yo guhagarara guhumeka umuntu asinziriye

Umugabo usura cyane, udasinzira neza cyangwa uhora ananiwe ku manywa ashobora kuba afite sleep apnea.

Iyo itavuwe, ishobora gutera kurakara, anxiety no kwiheba, ndetse uko igihe kigenda ishobora kongera ibyago byo kugira ibibazo by’umutima, umutima gutera nabi, heart attack na stroke. Ishobora kandi kugira uruhare mu kongera ibiro no kugabanya testosterone.

7. Kwisuzumisha kanseri hakiri kare

Umuganga avuga ko abagabo benshi batinda kwisuzumisha kanseri, cyane cyane kanseri ya prostate, amara, uruhu n’ibihaha. Kwisuzumisha hakiri kare bishobora gufasha gutahura kanseri mbere y’uko ikura cyane, bityo bikongerera umurwayi amahirwe yo kuvurwa neza.

Dr. Shusterman avuga ko abagabo benshi bakunda kuvurwa ari uko ikibazo kimaze kugaragara cyane, aho kwirinda indwara no kwisuzumisha hakiri kare.

Abagabo ntibakwiye gufata ibimenyetso babona kuribo nk’ibintu bisanzwe cyangwa bitewe no gusaza. Kujya kwa muganga hakiri kare bishobora gufasha gutahura indwara no kuyivura itaragera ku rwego rukomeye.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...