Ibimenyetso 15 bikwereka ko telefone yawe isigaye igukoresha aho kugira ngo wowe uyikoreshe

Ikoranabuhanga - 08/08/2026 11:16 AM
Share:
Ibimenyetso 15 bikwereka ko telefone yawe isigaye igukoresha aho kugira ngo wowe uyikoreshe

Waba warigeze wibaza niba utagikoresha telefoni ahubwo ari yo igukoresha? Mbese nawe warabaye nka babandi bavugako batamara iminota itanu batarebye muri telefone zabo, niyo yaba ntawubahamagaye cyangwa ubandikiye, ukayifata gusa ugiye kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga bimaze kuba akamenyero ku bantu benshi.

Menya ibimenyetso bishobora kukwereka ko igihe umara kuri telefoni cyatangiye kugira ingaruka ku buzima bwawe:

Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bamara impuzandengo y’amasaha agera kuri ane ku munsi bandika ubutumwa, banyuza ku mbuga nkoranyambaga cyangwa bareba amashusho n’andi makuru kuri telefoni zabo.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa na Virgin Media bwagaragaje ko ibirenze kimwe cya gatatu cy’icyo gihe bimara kuri telefoni gishobora kuba kidafite intego igaragara.

Iyi ngeso yo guhora ureba amakuru, amashusho n’ibindi bikorwa ku mbuga nkoranyambaga, nubwo nta kintu runaka wateganyaga gushaka, ishobora gutuma umuntu amara igihe kinini kuri telefoni atabizi.

Abashakashatsi bavuga ko gukoresha telefoni n’imbuga nkoranyambaga mu buryo bukabije bishobora kugira ingaruka ku mibereho ya muntu.

Ubushakashatsi bwakurikiranye abantu bakuru 900 mu gihe cy’amezi atandatu bwagaragaje ko abarenga kimwe cya kane  bamara igihe kinini kuri murandasi ku rwego rwafatwaga nk’urukabije kandi ruteye impungenge. Abandi benshi na bo  bamara igihe kinini ku bikoresho byabo ku buryo bishobora kubagiraho ingaruka.

Umushakashatsi Dr Silke Muller wo mu Bitaro bya Kaminuza ya Essen mu Budage yavuze ko imwe mu ngaruka mbi zo gukoresha murandasi mu buryo burenze urugero ari ukwirengagiza ibindi bikorwa by’ingenzi.

Yagaragaje ko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo budafite imipaka bishobora gutuma umuntu atita ku kazi, umusaruro we ukagabanuka, ndetse n’imyigire ye ikagira ingaruka.

Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko gukoresha telefoni mu buryo bukabije buri munsi bishobora kugira ingaruka ku buryo umuntu anyurwa n’ubuzima bwe.

Wamenya ute niba gukoresha telefoni byarakugize imbata?

Ibibazo bikurikira bishobora kugufasha kwisuzuma. Kuri buri kibazo, hitamo igisubizo gihuye n’uko usanzwe ukoresha telefoni:

1. Ni kangahe ukomeza kuzenguruka kuri telefoni nibura iminota 30 irenze igihe wari wateganyije?

2. Ni kangahe ufungura porogaramu nyuma yo kwiyemeza ko utari buyikoreshe?

3. Ni kangahe usubiramo kugenzura konti zawe mu gihe wari ukwiye kuba ukora ikindi kintu?

4. Ni kangahe uhitamo gukoresha telefoni aho gukora siporo, kwishimisha mu kindi gikorwa cyangwa gusohokana n’abandi?

5. Ni kangahe usubika imirimo yo mu rugo cyangwa iy’akazi kugira ngo ukomeze kuba kuri murandasi?

6. Ni kangahe wita kuri porogaramu yo kuri telefoni kurusha umuntu uri kumwe nawe?

7. Ni kangahe ukomeza gukoresha telefoni mugihe cyo kuryama binatuma   ubura ibitotsi?

8. Ni kangahe ukomeza gukoresha porogaramu nubwo ibirimo bituma ugira umujinya, umubabaro, ubwoba cyangwa agahinda?

9. Ni kangahe ukomeza gukoresha porogaramu nubwo byigeze guteza ikibazo cyangwa impaka hagati yawe n’inshuti, umuvandimwe cyangwa uwo mwashakanye?

10. Ni kangahe usiga umurimo w’ingenzi utarangije kubera kumara igihe kinini uzenguruka kuri telefoni?

11. Ni kangahe gukoresha telefoni bituma utinda, uhagarika gahunda wari ufite cyangwa ukibagirwa ikintu wari ukwiye gukora?

12. Ni kangahe gukoresha telefoni bigira ingaruka mbi ku mikorere yawe ku kazi, ku ishuri, muri kaminuza cyangwa mu rugo?

13. Ni kangahe ugenzura telefoni mu minota 10 ya mbere umaze kubyuka?

14. Ni kangahe ufungura porogaramu mu buryo bwikora, utabanje kubitekerezaho cyangwa nta mpamvu runaka ufite?

15. Ni kangahe ugenzura telefoni mu gihe uri kurya cyangwa uri kuganira n’umuntu imbonankubone, ku buryo bigutera kurangara?

Menya igisubizo cyawe

Amanota 0–2: Nta kibazo gikomeye

Bishobora kugaragaza ko gukoresha telefoni bitabangamira cyane ubuzima bwawe bwa buri munsi.

Amanota 3–5: Urwego ruteye impungenge

Bishobora kugaragaza ko utangiye kugira ikibazo cyo kugenzura igihe umara kuri telefoni cyangwa ko gukoresha telefoni bitangiye kugira ingaruka ku buzima bwawe.

Amanota 6–15: Urwego rukabije

Bishobora kugaragaza ko ufite ikibazo gikomeye cyo kugenzura imikoreshereze ya telefoni, kandi ko bishobora kugira ingaruka ku bitotsi, ku mibereho, ku nshingano zawe cyangwa ku mibanire yawe n’abandi.

Telefoni ni igikoresho cy’ingirakamaro mu buzima bwa buri munsi, ariko kuyikoresha birenze urugero bishobora gutuma umuntu yirengagiza inshingano ze, amasomo, akazi, ibitotsi ndetse n’abantu bamukikije.

Ni ngombwa kumenya igihe umuntu amara kuri telefoni no gushyiraho umupaka hagati y’igihe cyo gukoresha telefoni n’igihe cyo gukora ibindi bikorwa by’ingenzi.

Abahanga bavugako iyo Umuntu ubona ko gukoresha telefoni bimaze kumugiraho ingaruka zikomeye ashobora kugisha inama inzobere kugira ngo ahabwe ubufasha bukwiye.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...