Ibikubiye muri filime 'Igihome' ya Micky isaba sosiyete kureka guheza abafite ubumuga- VIDEO

Imyidagaduro - 21/05/2025 7:20 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibikubiye muri filime 'Igihome' ya Micky isaba sosiyete kureka guheza abafite ubumuga- VIDEO

Umukinnyi wa filime ukunzwe muri iki gihe, Micky, yashyize ku isoko filime nshya yise “Igihome”, igamije kwerekana uburyo abantu bafite ubumuga bakomeje guhezwa na sosiyete, ariko kandi ikanatanga ubutumwa bukomeye bwo kubegera no kubaha urukundo nk’abandi bose.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Micky yavuze ko iyi filime ayishingiye ku nkuru nyinshi yagiye yumva mu buzima busanzwe, z’abantu bagiye bagaragarizwa ivangura n’akarengane bitewe n’uko bavukanye ubumuga.

Ati: “Hari abantu bambwiye inkuru zabo, mbona ari ibintu bibabaje, ariko bikwiye kubyazwamo inyigisho. Iyo umuntu avukanye ikibazo runaka atari uko abyishakiye, ntabwo ari impamvu yo kumuheza. Kubana nawe no kumuganiriza bishobora kumuha icyizere cy’ubuzima.”

Muri “Igihome”, Micky agaragaza ubuzima bw’abantu bahabwa akato n’imiryango yabo ndetse na sosiyete muri rusange, ariko kandi akerekana ko guhindura imyumvire bishoboka. Ati “Inyigisho nshaka gutanga ni uko umuntu ari umuntu, uko yaba ameze kose,” 

Uyu mukinnyi avuga ko iyi filime ayitezeho impinduka nyinshi mu mitekerereze y’abazayireba, kuko yiganjemo inyigisho zifite agaciro gakomeye mu mibanire ya buri munsi. Yongeraho ko nubwo asanzwe asohora izindi filime, “Igihome” ifite umwihariko ku butumwa bwayo, bityo ko ayitezeho impinduka no ku rugendo rwe rwa sinema.

Micky amaze imyaka ine muri sinema, avuga ko yamuhinduriye ubuzima kuko “Sinema ni yo intunze, inatungira umuryango wanjye. Nayitangiye ntazi aho izangeza, ariko ubu imaze kungirira akamaro kenshi. Yankuye mu bwigunge, inyereka abantu banshyigikira kandi banyumva.”

Ashima abantu bamubaye hafi barimo Aga Promoter, avuga ko yamubereye inkingi ikomeye mu rugendo rwe. Ati “Urugendo rwa sinema rwambereye rwiza nubwo hari ibigeragezo, ariko sinigeze ncika intege. Nizeye ko mu myaka 3 cyangwa 5 iri imbere ibintu bizaba byiza cyane.”

Filime “Igihome” ni igikorwa cyihariye kigaragaza ko ubumuga atari impamvu yo guhezwa, ahubwo ko buri wese akwiye guhabwa amahirwe angana, agahabwa urukundo n’icyizere cy’ejo hazaza.

Impamvu nyinshi zituma sosiyete iheza abavukanye ubumuga zishingiye ku myumvire, imico n’ubumenyi buke.

Inyandiko zimwe ziri kuri Internet zigaragaza ko abantu benshi bakibona umuntu ufite ubumuga nk’udashoboye cyangwa nk’ufite “ikibazo” gituma atagira agaciro. Ibi bituma bamufata nk’udafite uruhare mu muryango cyangwa utabasha kugira icyo ageza ku bandi.

Hari abantu batigeze bigishwa cyangwa ngo bamenyeshwe ko ubumuga atari uburwayi, ko umuntu ufite ubumuga nawe ashoboye kandi ashobora gukora nk’abandi. Iyo abantu batazi, bibaviramo gutinya cyangwa kwirinda abafite ubumuga.

Mu muco wa bamwe, hari aho abafite ubumuga bafatwa nk’ikimenyetso cy’amakosa cyangwa ibihano by’Imana, bikabaviramo guhezwa n’imiryango ndetse n’abaturanyi.

Abafite ubumuga bakunze kubuzwa amahirwe yo kwiga, kubona akazi, cyangwa kugira uruhare mu bikorwa rusange. Ibi bibatera kwiheba, bikarushaho kubashyira mu kato.

Aho ibikorwa remezo, nk’inyubako, amashuri, cyangwa imodoka za rusange zidatekereje ku bafite ubumuga, nabo bituma bahora barinzwe ahantu henshi, bigatuma abandi batabamenyera cyangwa ngo babafate nk’abandi.

Kuba abafite ubumuga batagaragara bihagije mu bitangazamakuru cyangwa mu nzego zifatirwamo ibyemezo bituma ibibazo byabo bititabwaho uko bikwiye, bityo bagakomeza guhezwa.

Ibi byose bikwiye guhinduka binyuze mu guhindura imyumvire, kwigisha sosiyete, no gutanga amahirwe angana ku bantu bose, kuko nk’uko Micky abigaragaza muri filime ‘Igihome’ ati “umuntu ni umuntu, uko yaba ameze kose.”


Micky yatangaje ko filime ‘Igihome’ yayanditse ashingiye ku nkuru za bamwe mu bantu bavukanye ubumuga yumvise zishingiye ku kuntu bahezwa muri sosiyete 

Micky yavuze ko iyi filime ayitezeho guhindura imyumvire y’ukuntu abantu bafata abafite ubumuga 

Micky yavuze ko yifashishije abakinnyi bakomeye muri iki gihe, yiteze ko hari ikizahinduka kubera inyigisho iri muri iyi filime

KANDA HANO UBASHE KUREBA IGICE CYA MBERE CYA FILIME ‘IGIHOME’ YA MICKY



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...