Ibikubiye mu masezerano Jay-z yagiranye n’ikipe ya Chelsea

Imyidagaduro - 15/05/2026 6:48 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibikubiye mu masezerano Jay-z yagiranye n’ikipe ya Chelsea

Ikipe ya Chelsea FC yinjiye mu masezerano y’imikoranire n’ikigo cya Jay-Z kizwi nka Roc Nation, agamije kuyifasha kurushaho kwamamara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no kwegera abakunzi b’umupira w’amaguru bo muri icyo gihugu binyuze mu myidagaduro n’umuco wa ‘Hip Hop’.

Aya masezerano yitezweho gufasha Chelsea kwagura uburyo yigaragaza ku isoko rya Amerika, cyane cyane mu rubyiruko rubona umupira w’amaguru nk’igice cy’imibereho n’imyidagaduro, aho kuwufata nk’umukino gusa.

Imikoranire iri hagati ya Chelsea na Roc Nation Sports International, ishami rya Roc Nation rikora ibikorwa bijyanye na siporo rinahagarariye bamwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi barimo Vinícius Júnior wa Real Madrid CF, Endrick na Gabriel Martinelli wa Arsenal FC.

Iki kigo kandi gisanzwe gitanga inama z’ubucuruzi no kwamamaza ku makipe arimo Como 1907 yo mu Butaliyani, Burnley FC yo mu Bwongereza ndetse na Olympique de Marseille yo mu Bufaransa.

Mu byo aya masezerano azibandaho harimo gutegura ibikorwa byo kwamamaza, gukora ‘content’ zigezweho, ndetse no gutegura ibirori n’ibitaramo bizahuza siporo n’imyidagaduro hagamijwe gutuma Chelsea irushaho kumenyekana muri Amerika.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ikirango cya Chelsea, Scott Fenton, yavuze ko iyi mikoranire izafasha iyi kipe kugera ku “gisekuru gishya cy’abafana babona umupira nk’ubuzima bwa buri munsi.”

Perezida wa Roc Nation Sports International, Michael Yormark, yavuze ko bafite intego yo gufasha Chelsea “kwigaragaza ahabera ibiganiro n’ibihe bifite icyo bivuze ku mufana wo muri iki gihe.”

Aya masezerano aje mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri kwitegura kwakira Igikombe cy’Isi cya 2026 hamwe na Canada na Mexico, ibintu biri gutuma umupira w’amaguru urushaho gukura no gukundwa muri icyo gihugu.

Chelsea kandi iherutse gukora amateka yegukana Igikombe cy’Isi cy’Amakipe, nyuma yo gutsinda Paris Saint-Germain ku mukino wa nyuma wabereye kuri MetLife Stadium, aho igikombe yagihawe na Donald Trump.


Chelsea FC yinjiye mu masezerano na Jay-Z agamije kuyifasha kwamamara muri Amerika binyuze mu myidagaduro, umuziki n’umuco wa ‘Hip Hop'


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...