Madamu
wa Perezida wa Ukraine, Olena Zelenska, yashimiye Madamu wa Perezida wa Amerika Melania
Trump kubera ibaruwa aheruka kwandika ahangara Perezida w'u Burusiya, Vladimir
Putin.
Melania
yabaye umwe mu bari ku isonga mu kwamagana Perezida w'u Burusiya, aho mu ibaruwa
yanditse icyumweru gishize yavuze ko Putin afite inshingano zo kurengera abana
b’Isi yose, mu gihe hari raporo zivuga ko nibura abana ibihumbi 20 bamaze
gushimutwa n’ingabo z’u Burusiya kuva aho zatangiriye intambara yeruye mu 2022.
Umubare
nyakuri w’abana bashimuswe uvugwaho kuba uri hejuru cyane, kuko bamwe banemeza
ko ushobora kugera ku bana ibihumbi 300 bashimuswe muri Ukraine bakajyanwa mu Burusiya cyangwa mu bice biri mu maboko y'u Burusiya nta burenganzira bw’imiryango
cyangwa ababitaho babiherewe.
Ku
wa Mbere, ubwo umugabo we, Perezida Volodymyr Zelensky, yagiranaga ibiganiro na
Perezida Donald Trump, Madamu Olena Zelenska yashatse gushimira Melania Trump
ku bw’uko yagaragaje ikibazo gikomereye Ukraine muri ibi bihe.
Yohereje
umugabo we ngo amushyikirize Trump “ibaruwa yo gushimira” kugira ngo ayigeze ku
mugore we, nk’uko Zelensky yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga.
“Ndashimira
Melania Trump ku bwo kwita kuri kimwe mu bibazo bikomeye kandi bibabaje muri
iyi ntambara, ishimutwa ry’abana b’Abanya-Ukraine bashimuswe na Russia.” Akomeza
yandika ati “Turashimira cyane inyandiko ye yohereje kuri Putin yuzuyemo
ubumuntu n’impuhwe.”
Yakomeje
atangaza ko yasabye Perezida Trump “gushyikiriza” Madamu wa Amerika ibaruwa
y’umugore we, yongeraho ati: “Ijwi rye rifite agaciro kandi kutwitaho kwe
biduha imbaraga muri uru rugamba.”
Zelenskyy yashimye ko bafite abantu bari kugerageza kubafasha kugarura amahoro muri ibi bice ndetse ko kuba bari kuganira kugira ngo harebwe uburyo Ukraine n'u Burusiya bahererekanya imfungwa.
Olena Zelenska yahaye ibaruwa ngo ayishyikirize umugore wa Donald Trump amushimira kubwo kubarwanira ishyaka
Melania Trump aheruka kwandika yamagana ishimutwa ry'abana bato bikorwa n'ingabo z'u Burusiya