Iki
gitabo cyatangiye kugurishwa kuva ku wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2026, kikaba
kiboneka ku mbuga za Amazon na Tredition, ndetse abari i Kigali bashobora no
kugitumiza ku buryo butaziguye.
Judence
Kayitesi usanzwe atuye mu mujyi wa Ettlingen mu Budage, akomeje kubaka ikiraro
gihuza u Rwanda n’u Budage binyuze mu buvanganzo, kwibuka amateka no kwigisha
urubyiruko akoresheje inkuru n’imivugo.
Azwi
cyane mu guhindura amateka y’akababaro mo ubutumwa bwo kwihangana, kwigira,
ubudaheranwa no guhererekanya amateka hagati y’ibisekuru.
Igitabo
My Child kigabanyijemo ibice bine birimo: Imizi n’umwirondoro, Kwibuka
n’akababaro, Kurokoka no kubona ijwi, ndetse no Kwihangana no gukira ibikomere.
Iyi
mivugo yanditswe mu buryo bworoshye kandi bukora ku marangamutima, aho bamwe mu
bayisoma bashobora kuyibonamo ijwi ry’umubyeyi uvugana n’abana b’ejo hazaza
cyangwa uwarokotse Jenoside ugaragaza urugendo rw’ubuzima.
Judence
Kayitesi yabwiye InyaRwanda, ko muri iki gitabo harimo amagambo agaruka kenshi
agira ati: “Ntabwo uri umwana wanjye gusa. Uri urwibutso ruhumeka.” Ubu butumwa
bushimangira ko kwibuka atari ukureba inyuma gusa, ahubwo ari no gusigasira
ukuri no kubaka ejo hazaza hafite icyubahiro n’ubumwe.
Mu
ijambo ribanziriza igitabo, Judence Kayitesi yanditse ati: “Kwibuka ntabwo ari
ukwitegereza amateka gusa. Ni uburyo bwo kuyasobanukirwa, kuyubaha no guhitamo
uko twakomeza urugendo rw’ejo hazaza.”
Iki
gitabo gikurikiye ibindi Judence Kayitesi amaze kumenyekanisha ku rwego
mpuzamahanga birimo A Broken Life, Unity Quest, Choosing Resilience na A Bridge
Between Worlds.
Uretse
kwandika ibitabo, ibikorwa bye bikunze no kugera mu mashuri, mu nama
zitandukanye, mu masomero no mu biganiro n’urubyiruko, aho akoresha ubuvanganzo
nk’inzira yo gukira ibikomere, kwimakaza amahoro no kubaka kwihangana.
Binyuze muri My Child, Judence Kayitesi atanga ibirenze imivugo gusa, ahubwo atanga ubuhamya, urwibutso n’icyizere binyuze mu magambo.

Umwanditsi Judence Kayitesi yashyize hanze igitabo gishya cy’imivugo yise ‘My Child’, gikomoza ku kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, gukira ibikomere n’icyizere cy’ejo hazaza

Ntabwo uri umwana wanjye gusa. Uri urwibutso ruhumeka -Ni umwe mu mirongo ikubiye mu gitabo My Child cya Judence Kayitesi, cyatangiye kugurishwa ku mbuga zirimo ‘Amazon’

Judence Kayitesi, akomeje gukoresha ubuvanganzo nk’inzira yo kwigisha urubyiruko amateka, kwihangana no kwimakaza amahoro binyuze mu gitabo cye gishya 'My Child'
