Ibikorwa byo Kwibuka abana n’impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi byaguwe

Imyidagaduro - 24/05/2024 11:09 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibikorwa byo Kwibuka abana n’impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi byaguwe

Ku nshuro ya mbere ibikorwa byo Kwibuka abana, ibibondo n’impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byagejejwe mu Ntara y’Uburengerazuba mu Karere ka Nyabihu mu rwego rwo kubaha icyubahiro no gukangurira ibigo by’amashuri gukomeza kwigisha abanyeshuri amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi rya Jenoside.

Ni ubwa mbere ibi bikorwa bibereye muri iriya Ntara, kuko byari bisanzwe bibera mu Karere Kicukiro mu Mujyi wa Kigali na Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Iki gikorwa gitegurwa na Fondasiyo Ndayisaba Fabrice, binyuze mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Ndayisaba Fabrice yavuze ko bari bamaze igihe batekereza kugeza iki gikorwa mu Ntara y’Uburengerazuba, kandi intego nuko bizabera mu Ntara zose z’Igihugu.

Ati "Ni igikorwa cyaberaga mu mashuri y’Akarere ka Kicukiro muri Kigali, mu mwaka ushize tukigeza muri Bugesera none ubu kimaze kwaguka kuko ku nshuro ya mbere cyatangiye kubera mu Karere ka Nyabihu ndetse turateganya no kugera mu tundi turere. Turifuza ko iki gikorwa kigera mashuri yose agize igihugu no muri Diaspora."

Ni ubwa mbere iki gikorwa kibereye mu Karere ka Nyabihu, mu Karere ka Kicukiro ni ku nshuro ya 10, ni mu gihe mu Karere ka Bugesera ari ku nshuro ya kabiri.

Muri ibi bigo by’amashuri byo mu Karere ka Nyabihu, buri munsi haba hari ubutumwa butangwa. Ndayisaba ati “Buri munsi haba hari ubutumwa bugufi abana bahabwa bitewe n' imyaka yabo, butangwa buri igitondo mu mu minota 10. Bubanzirizwa n'umunota umwe wo Kwibuka, isengesho hamwe n' ubutumwa butangwa n' umwana ikigo cyahisemo uwo munsi, bugashimangirwa n'abayobozi b'ikigo."    

Akomeza ati “Bakongera gufata umunota wo Kwibuka mbere y'uko bajya gukina ‘Breaktime’, nyuma hasozwa haba imikino inyuranye yo Kwibuka igamije Kwibuka abana muri iki cyumweru yaba mu karuhuko ka mu gitondo cyangwa indi mikino iri kuba ibahuza nka ‘Football’, ‘Basketball’ na ‘Volleyball’, kwiruka, gukina agatambaro, biye, gusimbuka urukiramende, ikibariko n' ibindi abana ba mbere ya Jenoside bakundaga gukina bari ku ishuri mu gihe cyabo.

Iki gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, byumwihariko abana, ibibondo n’impinja bishwe muri Jenoside, cyatangiye ku wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024, kizasozwa ku wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024.

Mu butumwa bwateguwe n’umuryango NFF, buri kigo cy’amashuri cyifashisha mu gutangiza igikorwa cyo Kwibuka abana n’ibibondo bishwe muri Jenoside bagira bati “Twe nk’abana n’urubyiruko rw’u Rwanda, tugira ubumuntu, umutima ukunda Igihugu n’abagituye, tube umusemburo w’amahoro n’ibyiza byose bibereye u Rwanda, kandi dukomeze Kwibuka twiyubaka turwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo."

“Dushimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wagize uruhare rukomeye mu guhagarika Jenoside no kubaka Igihugu cyiza kizira amacakubiri, ahubwo cyubakiye ku bumwe bw’Abanyarwanda. Turibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ku nshuro ya 14, NFF Rwanda yibuka abana n’impinja bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikaba ku nshuro ya 10 itegura iki gikorwa mu bigo by’amashuri.


Nyuma ya Kicukiro na Bugesera, ibikorwa byo Kwibuka abana n’impinja bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byatangiye kubera mu Karere ka Nyabihu

 

NFF ivuga ko bari gutekereza uko ibi bikorwa byajya bibera muri buri Ntara buri mwaka mu rwego rwo gufasha abakiri bato kumenya amateka y’u Rwanda

  

Abana bigishwa kandi bakangurirwa gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

 

Abakiri bato bigishwa gukunda igihugu no guharanira gusigasira ibimaze kugerwaho


Ndayisaba Fabrice washinze Fondasiyo Ndayisaba Fabrice yavuze ko ibi bikorwa byo Kwibuka bibera mu mashuri mu rwego rwo gutegura urubyiruko rw’ejo hazaza

 Ibi bikorwa birimo kuba ku nshuro ya 10. Byatangiye ku wa Mbere tariki 20 Gicurasi, bikazasozwa ku wa 24 Gicurasi 2024
 

Ndayisaba Fabrice avuga ko bafite intego ko iki gikorwa kizagera mu mashuri yose yo mu gihugu ndetse no mu Banyarwanda babarizwa muri ‘Diaspora’



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...