Mu gihe impuguke mu buzima bwo mu mutwe zivuga ko ikibazo cyo gutereranwa cyangwa kubabazwa n'urukundo gikomeje kuba imwe mu mbogamizi zikomeye zugarije urubyiruko, zigaragaza ko rimwe na rimwe gishobora gutera agahinda gakabije, kwiheba ndetse no kugira ibitekerezo byo kwiyambura ubuzima iyo kidafatiwe ingamba hakiri kare.
Ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru PLOS ONE mu 2019 bwerekana ko gutandukana mu rukundo ari kimwe mu bihe bikomeye bishobora gutera ibimenyetso by'agahinda gakabije.
Ubundi bushakashatsi bwakorewe muri Canada bugaragaza ko ibihe byo gutandukana bishobora kongera ibyago byo kugira agahinda gakabije ndetse no kugira ibitekerezo byo kwiyambura ubuzima ku bantu bamwe bafite intege nke mu buzima bwo mu mutwe.
Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko buri mwaka abantu barenga ibihumbi 720 ku Isi bapfa biyahuye. OMS kandi igaragaza ko kwiyahura biri mu bitera urupfu ku rubyiruko ruri hagati y'imyaka 15 na 29, ibintu byerekana ko ubuzima bwo mu mutwe bukwiye kwitabwaho cyane.
Abajyanama mu by'imitekerereze bavuga ko gutandukana mu rukundo bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mitekerereze y'umuntu, cyane cyane ku rubyiruko rudafite abantu barufasha mu bihe bikomeye. Bakomeza bagaragaza ko benshi mu rubyiruko baba bakiri mu rukundo rwabo rwa mbere, bityo bikaba bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye kuko baba barashoye amarangamutima yabo yose muri uwo mubano.
Kwangwa cyangwa gutandukana n'uwo mwakundanaga bishobora gutuma umuntu atakaza icyizere cyo kwiyizera, agatangira kwibona nabi ndetse bikagira ingaruka ku mibereho ye ya buri munsi. Gusa impuguke zisobanura ko ibi bitabaho kuri buri wese, kuko biterwa n'ubushobozi bwo kwihanganira ibibazo ndetse n'inkunga umuntu ahabwa n'abo babana.
Imiterere y'ikibazo mu Rwanda
Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC) kigaragaza ko ibibazo byo mu mibanire, ibibazo by'ubukungu ndetse no kuba umuntu yigunze ari bimwe mu bishobora kugira uruhare mu bibazo by'ubuzima bwo mu mutwe ku rubyiruko.
Ubuhamya bw'abanyuze mu bihe byo guterwa indobo burabigaragaza. Twagirimana Celestin, wo mu Murenge wa Jabana mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko yigeze guhura n'ikibazo gikomeye nyuma yo gutandukana n'umukobwa yakundaga.
Yagize ati: "Nigeze gutandukana n'umukobwa nakundaga cyane. Byarangoye cyane kubyakira kuko numvaga naramukunze by'ukuri. N'uyu munsi iyo mubyibutse biracyambabaza."
Ishimwe Aline, wo mu Karere ka Kamonyi, yavuze ko gutandukana n'umukunzi we byamugizeho ingaruka zikomeye. Yagize ati: "Nyuma yo gutandukana nagize agahinda gakabije, numva ntakigira ibyishimo mu buzima kubera uburyo namukundaga."
Ubuhamya nk'ubu bugaragaza uburyo umubano w'urukundo ushobora kugira uruhare runini ku buzima bwo mu mutwe bw'urubyiruko.
Abahanga mu by'imitekerereze bavuga ko ububabare buterwa n'urukundo akenshi buba butagaragara, kuko benshi babuhisha abandi. Bavuga ko hari urubyiruko rugaragara nk'aho rumeze neza imbere y'abantu, nyamara imbere mu mutima rufite ibibazo bikomeye.
Sabrina Romanoff, impuguke mu by'imitekerereze wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, asobanura ko gutandukana n'umukunzi bishobora gukangura ibice by'ubwonko bifitanye isano no kumva ububabare bw'umubiri, ari yo mpamvu iyo umuntu bitagenze neza bimubabaza ku rwego rwo hejuru.
Izindi mpuguke, zirimo Audrey Brassard, zongeraho ko iyo umuntu adafite ubufasha bw'umuryango, inshuti cyangwa abajyanama mu by'imitekerereze, agahinda gashobora gukura kakavamo indwara zirimo kwiheba n'umuhangayiko ukabije.
Nubwo ibibazo by'urukundo bitagera kuri buri wese ku rwego rukomeye, impuguke zivuga ko kubyirengagiza bishobora gutuma byiyongera bikagira ingaruka zikomeye. Zishishikariza urubyiruko kumenya ko gutandukana n'uwo mwakundanaga ari kimwe mu bintu bisanzwe bishobora kubaho mu buzima.
Zirasaba kandi urubyiruko kuganira n'inshuti zizewe, abagize umuryango cyangwa gushaka ubufasha bw'abajyanama mu by'imitekerereze igihe bumva ububabare bukabije.
Impuguke zisoza zivuga ko gutanga ubufasha hakiri kare no kugira abantu bagushyigikira bishobora gufasha urubyiruko gukira ibikomere byo mu mutima, rukongera kubaka icyizere no gukomeza ubuzima rufite imbaraga.
