Ibikombe byamaze kubona ba nyirabyo mu irushanwa rya New Harvest Festival Cup

Imikino - 28/07/2025 9:45 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibikombe byamaze kubona ba nyirabyo mu irushanwa rya New Harvest Festival Cup

Mu mpera z’icyumweru gishize, hasojwe irushanwa rya New Harvest Festival Cup, irushanwa ry’umupira w’amaguru ryahuje abana baturutse mu marerero atandukanye.


Iri rushanwa rifite intego yo guteza imbere impano z’abana baturuka mu miryango iciriritse n’abafite ibibazo byihariye, rikaba ryarabaye mu nsanganyamatsiko igira iti: “Uva ku mupira gakondo ujya ku mupira w’iki gihe – Uva mu buzima busanzwe ujya ku ndoto zikomeye. Mu gihe cy’iminsi irindwi abana barushanwaga mu byiciro bine aribyo U7, U10, U13, na U16.

U7 – New Harvest Football Academy ku mukino wa nyuma yatsinze M12 FA kuri penaliti 5–3 nyuma y’uko amakipe yombi yanganyije mu minota isanzwe. Abana batarengeje imyaka 7 igikombe bagishikirijwe na Haruna Niyonzima wamamaye mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi".

Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 10, M12 Football Academy ya Muvandimwe Jean Marie Vienney niyo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Yellow Sports kuri penaliti 4–3. Umuyobozi w’umuryango Future for Hope, wita ku bana bari mu buzima bugoye, ni we washyikirije iyi kipe igikombe.

Mu Cyiciro cy’abatarengeje imyaka 13 Rennes FA yatsinze M12 FA kuri penaliti 8–7. Aba bo Igikombebagishikirijwe na Tuyisenge Pekeyake Pekinho, Umuyobozi wa New Harvest Football Academy ndetse akaba ari na we wateguye iri rushanwa rifite igisobanuro gikomeye ku iterambere ry’umupira mu Rwanda.

Mu Cyiciro cy’abatarengeje imyaka 16 Centre de Gikondo yegukanye igikombe itsinze New Harvest FA kuri penaliti 10–9 nyuma yo kunganya 1–1. Iyi Centre yashikirijwe igikombe na Sembagare Crysostome wamamaye mu ikipe ya Rayon Sports.

New Harvest Festival Cup si irushanwa gusa ahubwo ni igikorwa cyubakiye ku ndangagaciro nk'ubufatanye, uburere n'icyizere. Abana benshi baturuka mu miryango itishoboye bahawe urubuga rwo kwigaragaza, kwerekana impano zabo no kwiga gukina mu buryo bwa kinyamwuga.

Tuyisenge Pekeyake watangije iri rushanwa, yavuze ko intego nyamukuru ari “uguhindura ubuzima bw'abana biciye mu mpano bafite, no kubafasha kurota inzozi ndende.”

Iri rushanwa ryakiniwe ku kiguga kitarimo ubwatsi giherereye i Gikondo mu karere ka Kicukiro. Ni irushanwa kandi ryakinwemo umupira gakondo (Karere) ndetse abawukinnye bagakina nta nkweto bambaye ariko bakanakina umupira ugezweho ndetse bambaye inkweto zabugenewe.

Impamvu muri iri rushanwa hifashishijwe umupira gakondo,  abakinnyi bagakina batambaye inkweto, ni ukugaragaza ko umupira udakinwa n’abana b’abakire gusa ahubwo n’umwana utishoboye ashobora kuva ku kibuga cy’ivumbi akina nta nkweto afite bishobora kurangira avuyemo umukinnyi w’igitangaza.

Haruna Niyonzima yashyikirije igikombe abatarengeje imyaka 7

Mwemere Ngirinshuti yatangije umukino wakinwe hifashishijwe karere 

Sembagare Crysostome wamamaye muri Rayon Sports yahaye igikombe abana batarengeje imyaka 16

Sembagare yanasinye ku mwambaro wa Vamos Football wasinyweho n'ibyamamare bitandukanye muri ruhago nyarwanda 





Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...