Kevin Kade yabwiye
InyaRwanda ko yahisemo Tecno Spark 40 kuko itaremereye bityo ikorohera uyiguze
kuyigendana ahantu hose. Yashimangiye kandi ko iyi telefone ifotora neza kandi
idashiramo umuriro vuba, kimwe mu byo buri wese agenderaho atoranya telefone
yifuza gutunga.
Umukozi ushinzwe
Itumanaho, Isakazamakuru ndetse n’ibikorwa bya Tecno, Muhire Léon Pierre yatangaje ko ari
iby'agaciro gukorana na Kevin Kade, kuko ari umuhanzi mwiza kandi ufite byinshi akora
mu myidagaduro mu Rwanda.
Yagize ati: "Afite udushya twinshi
mu byo akora haba mu bihangano bye, mu mibyinire ye ndetse n'uburyo yamamaza
ibyo akora mbese udushya twe duhuye n'udushya turi kuri telephone ya Spark 40
dufite ku isoko."
Muhire yavuze ko iyi telefone ari iy'urubyiruko kandi na Kevin Kade akaba ari umwe mu bakunzwe n'urubyiruko. Ati: "Twizeye rero ko mu
gusakaza ikoranabuhanga mu Rwanda azadufasha kurigeza kuri benshi maze gahunda
y'u Rwanda yo kugendana n'igihe bikagera kuri bose."
Akomoza ku gisobanuro cy'iyi
mikoranire, yavuze ko ari ubudasa mu muziki no mu ikoranabuhanga. Iyi telefone ya TECNO
Spark 40 ifite umwihariko w'uko ishobora gutwarwa ahantu hose haba mu isakoshi
ntoya, mu mufuka w'ishati, uw'ipantalo ndetse n'ahandi ku buryo utabangamirwa.
yifitemo ubwenge buhangano, AI, igufashe igihe hari icyo wifuza kuyibaza, ikagira na 'Wireless
power bank' aho bitagusaba kugendana chargeur z'imigozi.
Ati: "Urumva kuri iyi nshuro
ni udushya gusa noneho ikirenzeho ni uko iyo urebye ibyo byose ifite navuze
haruguru nta yindi telefone ibifite biri mu giciro kimwe."
Irahendutse kandi ziri mu bwoko butatu (Spark 40, Spark 40 pro na Spark 40 pro plus) bivuze ngo buri wese yahitamo ijyanye n'umufuka we kandi imubereye.