Ibihugu by’Afurika 10 bifite amafaranga afite agaciro kurusha ayandi muri Gicurasi 2026

Ubukungu - 30/05/2026 12:59 PM
Share:

Umwanditsi:

Ibihugu by’Afurika 10 bifite amafaranga afite agaciro kurusha ayandi muri Gicurasi 2026

Mu gihe ibihugu byinshi bya Afurika bikomeje guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko mpuzamahanga ndetse n’ihindagurika ry’ivunjisha, hari ibihugu byakomeje kugira amafaranga afatika kandi afite agaciro kurusha andi ku mugabane wa Afurika.

Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Business Insider Africa, raporo zitandukanye zigaragaza ko muri Gicurasi 2026, amafaranga yo muri Tunisia, Libya na Maroc ari yo akomeje kuyobora urutonde rw’amafaranga afite agaciro kanini ugereranyije n’idolari rya Amerika.

Abasesenguzi bavuga ko kugira ifaranga rikomeye akenshi bishingira ku bintu birimo ubukungu buhamye, igenzura ry’ifaranga rikorwa na banki nkuru y’igihugu, umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga, ndetse n’icyizere abashoramari bafitiye igihugu.

Dore ibihugu 10 bya Afurika bifite amafaranga afite agaciro kurusha andi muri Gicurasi 2026:


Igihugu

Agaciro k’ifaranga ku idorari

1

 Tunisia

2.92 = 1USD

2

 Libya

6.35 = 1USD

3

 Morocco

9.20 = 1USD

4

 Ghana

10.70 = 1USD

5

 Botswana

13.44 = 1USD

6

 Seychelles

13.53 = 1USD

7

 Eritrea

15.00 = 1USD

8

 Eswatini

16.32 = 1USD

9

 Namibia

16.33= 1USD

10

 Lesotho

16.33 = 1USD

 

 



















N'ubwo aya mafaranga agaragara nk’afite agaciro kanini ugereranyije n’idolari, impuguke mu by’ubukungu zigaragaza ko agaciro k’ifaranga kadakwiye gupimwa gusa n’umubare w’amafaranga asabwa kugira ngo haboneke idolari rimwe.

Icy’ingenzi kurushaho ni uko ifaranga rihamye, ridata agaciro vuba kandi abaturage bagakomeza kugira ubushobozi bwo kugura ibikenewe mu buzima bwa buri munsi.

Mu minsi ishize, amafaranga amwe nka Ama edi ya Ghana yagaragaje igitutu ku masoko y’ivunjisha bitewe n’ubwiyongere bwo kwifuza amadolari, mu gihe ibindi bihugu nka Zambia byagaragaje kuzamuka kw’agaciro k’ifaranga ryabyo kubera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ivugurura ry’ubukungu.

Ibi byose byerekana ko imbaraga z’ifaranga zishingira ku mikorere y’ubukungu bw’igihugu ndetse n’uburyo rigenzurwa, aho kuba gusa ku mubare ugaragara mu ivunjisha.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...