Ibihugu 9 bya Afurika byakuwe ku rutonde rw’ibizahajwe n’inzara

Ubukungu - 19/06/2025 10:33 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibihugu 9 bya Afurika byakuwe ku rutonde rw’ibizahajwe n’inzara

Raporo nshya ya Loni yiswe ‘Hunger Hotspots,’ igaragaza uko ibihugu bitandukanye ku Isi bihagaze mu bijyanye n’umutekano w’ibiribwa hagati ya Kamena n’Ukwakira 2025, yazanye ubutumwa bw'icyizere ku bihugu bimwe byo muri Afurika.

Iyi raporo ishimangira ko hari ibihugu byari byarashyizwe mu cyiciro cy’ahari ikibazo gikomeye cy’inzara (hotspots) byakuwe kuri uru rutonde, nyuma y’aho bigaragaje impinduka nziza ziturutse ku mihindagurikire y’ikirere.

Ibyo bihugu birimo Ethiopia na Kenya byo mu Burasirazuba bwa Afurika, Lesotho, Malawi, Mozambique, Namibia, Zambia na Zimbabwe byo mu Majyepfo ya Afurika, ndetse na Niger yo mu Burengerazuba bwa Afurika.

Mu gihugu cya Ethiopia, imibereho yarushijeho kuba myiza ugereranyije n’imyaka ya 2020–2023, aho cyari cyibasiwe n’inzara n’inkurikizi z’intambara yo mu gace ka Tigray. Nubwo hari intambwe yatewe, iyi raporo igaragaza ko bimeze neza ariko hakiri impungenge. Imvura yo mu gihe cy’ihinga cya Belg yo mu 2025 yaguye mu buryo budahwanye mu gihugu hose, aho uturere tumwe twabonye imvura ihagije, ariko ahandi nko mu burasirazuba bwa Amhara, mu Ntara ya Afar no mu majyaruguru y’Intara ya Somalia, hagaragaye imvura nke. Ibi bishobora kugira ingaruka ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi. Nubwo hari icyizere gito cy’umusaruro w’igihembwe gishya, haracyari ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa ku masoko ndetse n’ibiciro biri hejuru bikabangamira ubushobozi bw’imiryango kubona ibiribwa bihagije.

Mu gihugu cya Malawi, ikibazo gikomeye cy’inzara kiracyariho, kikaba giterwa n’igabanuka rikomeye ry’umusaruro w’ibigori ryabaye mu 2024, ryaturutse ku mihindagurikire y’ikirere izwi nka El Niño, ndetse no kugabanuka kw’agaciro k’ifaranga ry’igihugu. Nubwo isarura ryo muri 2025 rishobora kuzana igabanuka rito ku biciro, hari impungenge ko ibiciro bizakomeza kuba hejuru kandi ikibazo cy’inzara ntikizacika vuba. Hagati y'Ukwakira 2024 na Werurwe 2025, abantu miliyoni 5.7 bangana na 28% by’abaturage ba Malawi babayeho mu buzima burimo inzara ikabije.

Mu Mozambique, ikibazo cy’inzara gikomeje kuba ikibazo gikomeye cyane cyane mu Ntara ya Cabo Delgado, aho ibikorwa by’inyeshyamba bikomeje gutera umutekano muke, bigatuma abaturage batabona uko bahinga cyangwa ngo borore neza. Ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi binabangamira ubuhahirane, bikaba impamvu y’uko ibiribwa bidashobora kugera ku babikeneye ku gihe, bityo inzara ikarushaho gukara. Nubwo Mozambique yakuwe ku rutonde rw’ibihugu biri mu kaga gakabije, iyi raporo yerekana ko ikibazo cy’inzara kigihari kandi gishobora gukomeza.

Iyi raporo ntiyagaragaje ko hari izindi mpungenge ku bindi bihugu byavanywe mu cyiciro cy’ahari ikibazo gikabije cy’inzara, ariko iraburira ko imihindagurikire y’ikirere n’ibindi bibazo nk’iby’ubukungu bishobora gusubiza inyuma intambwe zimaze guterwa.

Ni mu gihe kandi iyi raporo yerekana ko mu bihugu nka Sudani, Palestine, Sudani y’Epfo, Haiti na Mali, abaturage bahanganye n’inzara y’indengakamere cyangwa bari hafi kugera kuri urwo rwego. Ibi bituruka ku ntambara zitarangira, ihungabana ry’ubukungu ndetse n’ibiza bitunguranye, bituma ibi bihugu biba ku isonga mu bifite ikibazo gikomeye cyane cy’umutekano muke w’ibiribwa ku Isi.

Icyakora, nubwo hari ibihugu byateye intambwe ishimishije, iyi raporo irasaba ko ubufatanye bw’ibihugu, imiryango mpuzamahanga n’abafatanyabikorwa bukomeza kugira ngo ibyo byiza byagezweho bidatakara, kandi hashyirweho ingamba zihamye zo gukomeza kurwanya inzara mu buryo burambye.

Bimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika byakuwe ku rutonde rw'ibigaragaramo ibibazo bikomeye by'inzara


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...