Nk’uko
byagaragajwe na Cybernews muri
raporo ya Leyi 2025, ibihugu birenga 20 ku isi byashyizeho amategeko mashya
kuri ChatGPT, harimo 9 byo muri Afurika.
Ibihugu
byafashe uyu mwanzuro:
1.    
Eritrea – Leta
yahagaritse ChatGPT kubera interineti ikiri hasi ndetse n’igenzura rikomeye ku
makuru.
2.    
Libya –
Yahagaritswe bitewe n’umutekano muke wa politiki no kubura amategeko ayobora
ikoranabuhanga.
3.  Eswatini –
Yahagaritswe kubera isoko rito, ibibazo mu mategeko, n’uko OpenAI itigeze
ishyiraho ibikorwa bihamye muri icyo gihugu.
4.     U Burundi – ChatGPT yahagaritswe kubera
imiyoborere itaragera ku rwego rwo gushyigikira ikoranabuhanga n’ibura rya
politiki isobanutse.
5.   Sudani y’Epfo –
Yabihagaritse kubera imiyoborere ikiri hasi, imiyoboro ya interineti idateye
imbere, ndetse n’intambara ikomeje.
6.    
Sudani – Leta
yahagaritse ChatGPT kubera igenzura rikaze ku makuru n’imvururu zishingiye ku
ntambara.
7. Repubulika ya
Centrafrique – Yafashe uyu mwanzuro kubera interineti idateye imbere no kuba
igihugu gifite imiyoborere ikigaragaramo ibibazo.
8.   Tchad –
Yahagaritse ikoreshwa rya ChatGPT kubera inzitizi ku ikoreshwa rya interineti
no kwivanga kwa politiki mu ikoranabuhanga.
9.    
Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) – Kubera ibihano mpuzamahanga, imiyoboro ya
interineti ikiri hasi n’amategeko ayobora ikoranabuhanga akibura.
Ingaruka
ku mugabane wa Afurika
Uyu
mwanzuro wagiye ufatwa mu gihe bimwe mu bihugu byateye imbere mu miyoborere no
mu ikoranabuhanga nka Nigeria, Kenya, Afurika y’Epfo na Ghana, byamaze
kwinjira mu ikoreshwa rya AI mu burezi, ubucuruzi, ubwikorezi n’izindi
serivisi.
Impuguke
zivuga ko ibi bishobora gutuma hari ibihugu byihutira kwinjira mu bukungu
bushya bushingiye ku bwenge buhangano, mu gihe ibindi biguma inyuma bikabura
amahirwe yo kuba igice cy’impinduramatwara mu rwego rw'inganda.
Ijwi
ry’abayobozi n’impuguke
Mu
nama mpuzamahanga y’ubwenge buhangano yabereye i Kigali, Perezida Paul Kagame
yaragize ati: “Afurika ntigomba kongera
gusigara inyuma, ngo ibe umuguzi gusa. Tugomba kwakira ikoranabuhanga
rishya, gufatanya n’abandi no guhatana, kuko ari byo bizadutera imbere.”
Byanashimangiwe
n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), washyizeho ingamba zigamije guteza
imbere AI ishingiye ku bantu, iterambere rirambye n’ubwisanzure bwo kwihangira
udushya, mu rwego rwo kwirinda ko Afurika yakomeza kuba umufana gusa
w’ibihugu bikomeye.
Ihurizo
n’amahirwe
Nubwo
hari impungenge z’uko AI ishobora kugira ingaruka mbi, nk’uko Geoffrey Hinton
uzwi nka “se wa AI”
yabigaragaje, cyangwa ibitekerezo bisaba ko AI yubahiriza agaciro k’umuntu
nk’uko Fei-Fei Li abihamya, abahanga bose bahuriza ku kuba Afurika igomba
gufata iya mbere aho gutegereza.
Mu
gihe isi iri mu rugamba rwo gukora imishinga ikomeye nka Claude (Anthropic), Gemini
(Google), Grok (Elon Musk) na AI ya Meta, Afurika ihagaze imbere y’amahitamo
akomeye: kuzitira iri koranabuhanga no gusigara inyuma, cyangwa kuryakira,
kurigenzura neza no kubaka sisitemu yayo bwite.
