Abasiganwa ku maguru baturutse mu bihugu byinshi byo ku migabane itandukanye y’Isi baritegura kwitabira Kigali International Peace Marathon, irimo abazava mu bihugu birimo u Bugereki, u Buhinde, u Butaliyani, u Buyapani, Kenya, Koreya ya Ruguru, Liban, Liberia, Liechtenstein, Luxembourg, Madagascar, Malaysia, Mali, Namibia;
Nepal, u Buholandi, Niger, Nigeria, Philippines, Portugal, Koreya y’Epfo, Arabie Saoudite, Sénégal, Gabon, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Sudani, u Busuwisi, Tanzania, Togo, Turikiya, Uganda, u Bwongereza (UK), Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Zambia na Zimbabwe.
Iri rushanwa rikomeje kwaguka no kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, aho rikurura abakinnyi b’umwuga n’abakunzi b’imikino baturutse hirya no hino ku Isi.
Mu mwaka wa 2025, Kigali International Peace Marathon yanditse amateka iba ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi ruzwi nka “Global Elite Label Status”, urwego rutangwa n’impuzamashyirahamwe mpuzamahanga y’imikino ngororamubiri ku marushanwa yujuje ibisabwa ku rwego rwo hejuru.
Kugira iri rushanwa kuri uru rwego byarushijeho kurwongerera igikundiro no gukurura abitabiriye benshi. Mu mwaka ushize, ryitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 13, mu gihe abari biyandikishije bose hamwe bari 14.480.
Abategura Kigali International Peace Marathon bavuga ko gukomeza kubungabunga uru rwego no kongera umubare w’abitabira ari kimwe mu byo baharanira, mu rwego rwo gukomeza kwamamaza u Rwanda nk’ahantu hategurirwa amarushanwa mpuzamahanga ndetse no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye kuri siporo.
Kigali International Peace Marathon ikomeje kuba kimwe mu birori bya siporo bikomeye muri Afurika, ihuza abantu b’ingeri zitandukanye bafite intego yo guteza imbere amahoro, ubuzima bwiza n’ubumwe binyuze muri siporo.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Kamena 2026 harakinwa Igice cya Full Marathon na Half Marathon mu bakinnyi babigize umwuga.



