Raporo nshya yakozwe n’ikigo International Living igaragaza ibihugu 11 bitanga inzira yemewe yo kubona ubwenegihugu binyuze mu gushora imari (Citizenship by Investment – CBI) mu mwaka wa 2026.
Ubu buryo bwo kubona ubwenegihugu busaba ko umuntu abanza kuba umwenegihugu byemewe n’amategeko, nyuma akabona pasiporo y’icyo gihugu nk'uko bikubiye mu nkuru ducyesha Forbes.
Nubwo atari ibihugu byinshi byemera ubu buryo, hari ibikomeje kubutanga ariko byashyizeho amategeko akomeye yo kugenzura inkomoko y’amafaranga no kurinda icyizere cyabyo ku rwego mpuzamahanga.
Dore ibisobanuro birambuye kuri buri gihugu muri ibyo 11:
Akarere ka Karayibe [Caribbean] ni ko gafite gahunda nyinshi za CBI ku isi. Ibihugu byinshi byo muri aka karere bitanga ubwenegihugu binyuze mu gutanga inkunga ya Leta cyangwa gushora imari mu mitungo itimukanwa.
1. St. Kitts & Nevis: Iki gihugu ni cyo cyabimburiye ibindi mu 1984 gutangiza gahunda ya CBI igezweho. Gutanga inkunga ya Leta ni uguhera ku $250,000 cyangwa gushora $325,000 mu mitungo yemewe. Imari igomba kumara imyaka 7. Nta tegeko risaba kuhatura. Ni imwe muri gahunda zifatwa nk’izifite uburambe kandi zizewe mu rwego rwa CBI.
2. Antigua & Barbuda: Inkunga ya Leta ni $230,000 cyangwa $300,000 mu mitungo yemewe. Usabwa kumara nibura iminsi 5 muri icyo gihugu mu myaka 5 ya mbere. Iyi ni imwe muri gahunda zifite ibisabwa byoroheje ku bijyanye no kuhatura.
3. Dominica: Inkunga ni uguhera ku $200,000 cyangwa gushora imari mu mitungo yemewe. Nta tegeko risaba kuhatura. Ni imwe muri gahunda zihendutse kurusha izindi muri Karayibe, nubwo hari ibihugu byagiye bisuzuma amasezerano yayo y’ingendo zidakeneye visa.
4. Grenada: Inkunga isabwa ni $235,000 cyangwa gushora mu mitungo yemewe. Grenada ifite umwihariko ukomeye aho abenegihugu bayo bashobora gusaba visa y’abashoramari muri Amerika (E-2 Visa), amahirwe adahabwa benshi muri Karayibe.
5. Saint Lucia: Inkunga isabwa ni uguhera ku $240,000 cyangwa gushora $300,000 mu mitungo yemewe. Nta tegeko risaba kuhatura. Ni gahunda yoroshye kandi ifite ibisabwa bisobanutse.
Mu myaka ishize, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) washyize igitutu ku bihugu bigurisha ubwenegihugu bufite uburenganzira bwo gutembera muri Schengen. Ibyo byatumye amahitamo menshi asigara hanze ya EU.
6. North Macedonia: Ukeneye ubwenegihugu asabwa gushora imari guhera ku €200,000, kandi imari ye igomba kumara imyaka 3. Nubwo iri ku mugabane w’u Burayi, si umunyamuryango wa EU, bityo ubwenegihugu bwayo ntibutanga uburenganzira bwo gutura mu bihugu bya EU.
7. Turkey: Ushaka ubwenegihugu muri iki gihugu asabwa kugura umutungo wa $400,000 cyangwa kubitsa $500,000 muri banki cyangwa gushora mu mishinga yemewe. Imari ye igomba kumara imyaka 3. Turkey iri hagati y’u Burayi na Aziya, ariko si umunyamuryango wa EU.
Uburasirazuba bwo Hagati & Afurika naho harimo ibihugu bitagorana mu gutanga ubwonegihugu
8. Egypt: Inkunga ya Leta ni uguhera ku $100,000 cyangwa kubitsa $500,000 muri banki mu gihe cy’imyaka 3. Ni imwe muri gahunda zihendutse hanze ya Karayibe, kandi ni nshya mu isoko rya CBI.
9. Jordan: Ushaka ubwenegihugu asabwa gushora imari igera kuri $1.4 million. Iyi gahunda igenewe cyane abafite umutungo munini (ultra-high-net-worth individuals).
Aziya & Pacific
10. Cambodia: Inkunga cyangwa ishoramari ni uguhera ku $245,000 kugira ngo uhabwe ubwenegihugu bwa Cambodia iherereye muri Aziya & Pacific. Ni gahunda idakunze kuvugwa cyane ariko iri mu zitanga ubwenegihugu binyuze mu ishoramari.
11. Vanuatu: Inkunga isabwa ni uguhera ku $130,000. Ni imwe mu nzira zihuta kandi zoroshye, nubwo hari ibihugu byagiye bisuzuma amasezerano yayo y’ingendo zidakeneye visa.
Iby’ingenzi umuntu agomba kumenya
Kugura pasiporo ubanza kuba umwenegihugu byemewe. Aya mahitamo ntakuraho inshingano z’imisoro ku banyamerika cyangwa ku bandi bafite amategeko abigenga. Amategeko ashobora guhinduka, bityo bisaba kugisha inama impuguke mbere yo gufata icyemezo.
Agaciro k’ubu bwenegihugu bwa kabiri akenshi kaba kari mu kugira amahitamo menshi y’ejo hazaza, ntabwo bivuze ko byanze bikunze uba ugomba kwimukira muri icyo gihugu.
Mu gihe isi igenda ihinduka kandi igahura n’ibibazo bya politiki, ubukungu n’umutekano, abantu benshi babona ubwenegihugu bwa kabiri nk’uburyo bwo kwagura amahitamo no kurushaho kwigenga mu byemezo byabo by’ejo hazaza.
