Ibihugu 10 byo muri Afurika bifite ingabo zifite intege nke cyane mu 2026

Ubukungu - 08/02/2026 10:23 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibihugu 10 byo muri Afurika bifite ingabo zifite intege nke cyane mu 2026

Mu gihe umwaka wa 2026 ugeze mu kwezi kwa kabiri, inkuru zijyanye n’igisirikare zikomeje kwigarurira imitwe y’itangazamakuru, cyane cyane kubera uko zifitanye isano n’ubusugire bw’ibihugu, icyizere cy’ubukungu n’ituze rya politiki ku mugabane wa Afurika.

Ibi byatumye imbaraga z’ingabo ziba ingingo ikomeje kuganirwaho cyane, abantu bibaza niba ingabo z’ibihugu bimwe zifite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano, mu gihe izindi zigenda zigaragaza intege nke zigaragara.

Nubwo kuba n’ingabo zikomeye bidahita bisobanura amahoro cyangwa iterambere, igisirikare gifite intege nke kigira ingaruka zikomeye zirenga cyane imipaka y’aho ingabo zikorera.

Ibihugu bifite ubushobozi buke mu by’umutekano bikunze kwibasirwa n’ibibazo bibangamira iterambere, bigashyira ubutegetsi mu kaga, cyane cyane muri ibi bihe byugarijwe n’ibibazo by’umutekano bitandukanye, guhangana ku mutungo kamere no guhindagurika k’umubano mpuzamahanga.

Akenshi, intege nke z’ingabo zishyiraho icyuho cy’umutekano, kigahita cyifashishwa n’imitwe itari iya Leta. Mu bice nka Sahel, ihembe rya Afurika (Horn of Africa) n’ibihugu byo ku nkombe z’Iburengerazuba bwa Afurika, ingabo zidafite ibikoresho bihagije zigorwa no kurinda imipaka, kurengera abaturage no guhangana n’imitwe yitwaje intwaro, ubujura bwitwaje intwaro n’ibyaha ndengamipaka.

No mu kwezi kwa mbere kwa 2026, izi mpungenge zakomeje kwigaragaza kuko iyo mitwe igenda ihindura amayeri, igakoresha ikoranabuhanga rigezweho kandi igakorera mu bihugu byinshi icyarimwe.

Iyo Leta idashoboye kugaragaza imbaraga zifatika, ayo matsinda ahita yigarurira uduce, bigahungabanya imiyoborere, abaturage bagahunga, ndetse icyizere abaturage bafitiye Leta kikagabanuka.

Ibi bituma hajyamo uruziga rubi: umutekano muke ugahungabanya ikusanyirizo ry’imisoro n’ubukungu muri rusange, bigakurikirwa n’igabanuka ry’ingengo y’imari igenerwa igisirikare n’impinduka mu nzego z’imiyoborere.

Bityo, ingabo zifite intege nke si ikimenyetso cy’ubwumvikane buke gusa, ahubwo zishobora kuba n’imwe mu mpamvu zibuteza nk'uko bitangazwa na Business Insider ducyesha iyi nkuru.

Byongeye, intege nke z’ingabo zigira ingaruka zigaragara ku bukungu. Abashoramari b’imbere mu gihugu n’abaturuka hanze babanza kureba uko umutekano umeze mbere yo gushora imari, kugena igiciro cy’ubwishingizi no gufata icyemezo cyo gushora imari y’igihe kirekire.

Ibihugu 10 bya Afurika bifite ingabo zifite intege nke mu 2026

#IgihuguPower IndexUmwanya ku IsiAbashobora kwinjizwa mu gisirikare
1Central African Republic4.23811432,203,893
2Liberia3.92751412,392,390
3Sierra Leone3.92011402,006,631
4Benin3.89361385,584,880
5Somalia3.73931372,993,973
6Gabon3.0432132930,940
7Madagascar3.038113111,192,031
8Botswana2.99931301,029,281
9Burkina Faso2.92131278,525,614
10Senegal2.89251267,162,057

Aya makuru yatanzwe n’ikigo Global Firepower, yatunganyijwe na Chinedu Okafor.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...