Ibihugu 10 byo muri Afurika bifite ibiciro bihanitse bya lisansi mu mpera za 2025

Ubukungu - 21/12/2025 11:01 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibihugu 10 byo muri Afurika bifite ibiciro bihanitse bya lisansi mu mpera za 2025

Mu bihugu bimwe byo muri Afurika, umwaka wa 2025 waranzwe n’ibibazo bikomeye by’ibura rya lisansi, izamuka rikabije ry’ibiciro by’ingufu, n’ihungabana rikomeye ry’itangwa ry’ibikomoka kuri peteroli, bigira ingaruka zikomeye ku mutekano w’igihugu, uburezi n’iterambere ry’ubukungu.

Ihuriro ry’imihindagurikire y’isoko mpuzamahanga, amakimbirane ya politiki yo mu gihugu, n’intege nke mu bikorwaremezo byatumye ibihugu byinshi byo muri Afurika bigwa mu bibazo bikomeye, bigaragaza ukuntu umugabane ugifite intege nke zo gushingira cyane kuri peteroli.

Kimwe mu byabaye bikomeye kandi biteye impungenge cyabereye muri Mali, aho ibura rya lisansi ryahise rihinduka ikibazo cy’igihugu cyose.

Mu ntangiriro za Nzeri, inyeshyamba zifitanye isano na al-Qaeda zashyizeho ibihano byo kubuza kwinjiza peteroli muri iki gihugu kidakora ku nyanja. Amakamyo yatwaraga lisansi yagabweho ibitero mu nzira zijya mu mijyi ikomeye irimo Bamako, bituma habaho ibura rikomeye rya peteroli ryahungabanyije ubuzima bwa buri munsi.

Mu kwezi k'Ukwakira, ibintu byarushijeho kuba bibi ku buryo Ubutaliyani (Italy) bwatanze umuburo ku bagenzi, buvuga ko umutekano wazambye ndetse ko Leta ya Mali itakibasha kugenzura neza iki kibazo. Ibura rikabije rya lisansi ryatumye amashuri n’ibigo byinshi bifungwa hirya no hino mu gihugu.

Mu murwa mukuru Bamako, sitasiyo nyinshi za lisansi zarafunzwe, bituma abaturage bagenda intera ndende bashaka lisansi, bagategereza amasaha menshi moto nke ziboneka, cyangwa bagahitamo kuguma mu ngo zabo.

Ahandi muri Afurika y’Iburengerazuba, Ghana nayo ntiyasigaye. Muri Gicurasi, Minisitiri w’Ingufu wa Ghana, John Jinapor, yatanze umuburo ko igihugu cyari kiri hafi kugwa mu kibazo gikomeye cy’amashanyarazi, avuga ko cyari gifite lisansi ihagije yo gukoresha inganda zitanga amashanyarazi mu minsi itarenze itatu gusa.

Ibi byagaragaje intege nke zikomeye mu rwego rw’ingufu, ndetse n’ingaruka zishobora kubaho zirimo kuzima kw’amashanyarazi mu gihugu hose mu gihe itangwa rya lisansi ryakomeza guhungabana.

Ibi byabaye mu gihe ibiciro bya lisansi ku rwego rw’isi byari byazamutse, bigatuma ikiguzi cyo gutanga amashanyarazi kiyongera, bigashyira igitutu ku baturage n’abacuruzi.

Mu Ihembe rya Afurika, habaye ibindi bibazo byatewe n’amakimbirane ya politiki hagati ya Sudani na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), byahungabanyije inzira y’ingenzi itwarwamo peteroli muri ako karere.

Guhera mu ntangiriro za Kanama, UAE yahagaritse imizigo yose ijya n'iva ku cyambu cya Port Sudan, bituma peteroli ya Sudani y’Epfo itunganyirizwa i Fujairah idatwarwa uko bikwiye.

Ibi byagize ingaruka zikomeye ku masosiyete manini acuruza peteroli, birushaho gukaza umutekano muke w’ubukungu muri Sudani na Sudani y’Epfo, ibihugu bishingira cyane ku musaruro wa peteroli mu kwinjiza amafaranga no gutanga ingufu.

Hirya no hino ku mugabane wa Afurika, izamuka ry’ibiciro bya lisansi ryarushijeho gukaza ibi bibazo. Repubulika ya Santarafurika yakomeje kuyobora mu kugira ibiciro bya lisansi biri hejuru cyane, mu gihe Zimbabwe, Malawi, Seychelles, Sierra Leone, Burkina Faso, Sénégal, Cameroun, Uganda, Maroc na Kenya byakunze kugaragara mu bihugu icumi bya mbere bifite lisansi ihenze muri Afurika.

Ibihugu 10 bifite ibiciro bya lisansi biri hejuru muri Afurika

IgihuguIgiciro cya Lisansi (USD)Umwanya ku Isi
Malawi$2.01412
Central African Republic$1.88323
Senegal$1.65043
Zimbabwe$1.56049
Burkina Faso$1.52551
Cameroon$1.50753
Morocco$1.50554
Seychelles$1.47755
Ivory Coast$1.47156
Kenya$1.42164

Imbonerahamwe: Chinedu Okafor | Inkomoko: Global Petrol Prices


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...