Ibihugu 10 bya Afurika bifitiye IMF umwenda muto muri Kanama 2026

Ubukungu - 23/08/2026 12:25 PM
Share:

Umwanditsi:

Ibihugu 10 bya Afurika bifitiye IMF umwenda muto muri Kanama 2026

Mu gihe ibihugu byinshi bya Afurika bikomeje kwifashisha inguzanyo z’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) mu gukemura ibibazo by’ubukungu n’imari, ndetse bikaba bifite umwenda munini cyane, hari ibindi bifite imyenda mike bikabaihesha ubwisanzure mu igenamigambi ry’ubukungu, n’ibindi.

Kugira umwenda muto muri IMF bishobora guha igihugu ubwisanzure bwinshi mu igenamigambi ry’ubukungu, kuko kiba gifite inshingano nke zijyanye no kwishyura inguzanyo ndetse n’ibisabwa bishobora kujyana na gahunda z’inkunga za IMF.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Business Insider Africa, ibihugu bifite imyenda myinshi muri IMF, nka Misiri na Guinea, bishobora kugira aho bigarukira mu gushyira mu bikorwa politiki z’ubukungu kubera gahunda n’impinduka z’ubukungu ziba zigendana n’inkunga y’iki kigega.

Ku rundi ruhande, igihugu gifite imyenda mike muri IMF gishobora kugira ubushobozi bwo gushyira umutungo munini mu bikorwa by’ingenzi birimo kubaka ibikorwa remezo, uburezi, ubuzima n’izindi gahunda z’iterambere, aho gukoresha igice kinini cy’ingengo y’imari mu kwishyura imyenda.

Ibihugu 10 bya Afurika bifite imyenda mike cyane muri IMF

Amakuru yatangajwe na IMF agaragaza ko kugeza ku wa 20 Kanama 2026, ibi ari byo bihugu 10 bya Afurika byari bifitiye IMF amafaranga y’umwendamake:

Umwanya

Igihugu

Umwenda usigaye muri IMF

1

Lesotho

$9,328,000

2

Equatorial Guinea

$22,990,335

3

Djibouti

$25,440,000

4

Comoros

$25,521,640

5

São Tomé na Príncipe

$29,612,697

6

Guinea-Bissau

$54,607,400

7

Cabo Verde

$79,520,000

8

Burundi

$100,100,000

9

Somalia

$116,300,000

10

Seychelles

$129,137,000

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...