Ibihugu 10 bya Afurika bifite umuvuduko munini mu kwiyongera kw’abatuye mu Mijyi (2020–2050)

Ubukungu - 18/10/2025 9:39 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibihugu 10 bya Afurika bifite umuvuduko munini mu kwiyongera kw’abatuye mu Mijyi (2020–2050)

Afurika iri kwinjira mu gihe cy’iterambere ryihuse ry’imijyi, rigiye guhindura isura y’imibereho n’ubukungu bw’umugabane muri iyi myaka 30 iri imbere.

Ubu Afurika iri mu migabane ifite umuvuduko wo kwiyongera kw’abatuye mu mijyi ku isi hose, kandi ibihugu byinshi byitezweho kubona izamuka rikomeye ry’abaturage b’imijyi hagati ya 2020 na 2050.

Nk’uko byagaragajwe na raporo yiswe Africa’s Urbanisation Dynamics 2025, yakozwe ku bufatanye bwa Sahel and West Africa Club (OECD/SWAC), Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB), Cities Alliance, na United Cities and Local Governments of Africa (UCLG Africa), abantu batuye mu mijyi muri Afurika bazikuba kabiri bava kuri miliyoni 704 mu 2020 bakagera kuri miliyari 1.4 mu 2050.

Ibi bisobanuye ko mu ntangiriro z’ikinyejana cya 21, hafi bibiri bya gatatu by’Abanyafurika bose bazaba batuye mu mijyi. Imijyi ya Afurika irimo kwaguka ku muvuduko utarigeze ubaho. Raporo igaragaza ko mu mwaka wa 2050, Afurika izaba ifite abaturage benshi batuye mu mijyi ku isi ku mwanya wa kabiri, inyuma ya Aziya.

Imijyi yo kuri uyu mugabane izakira hafi 80% by’ubwiyongere bw’abaturage ba Afurika muri iki gihe, ikerekana akamaro gakomeye ko gushora imari mu bikorwa remezo by’imijyi no guteza imbere imiyoborere yayo.

Nigeria na Misiri (Egypt) nizo zizayobora impinduramatwara y’imijyi muri Afurika, aho biteganyijwe ko zizagira abatuye mu mijyi miliyoni 250 na miliyoni 147, bikazishyira mu bihugu 10 bya mbere ku isi bifite imijyi ifite abantu benshi.

Afurika y’Uburengerazuba izakomeza kuyobora nk’akarere k’imijyi ifite abantu benshi, aho izaba ifite abatuye mu mijyi bagera kuri miliyoni 436 mu 2050.

Afurika y’Uburasirazuba izakomeza kuzamuka cyane igere kuri miliyoni 355, naho Afurika yo Hagati izagira umuvuduko wihuse kurusha utundi, kuko abatuye mu mijyi bazikuba inshuro 2.4 bakagera kuri miliyoni 199.

Afurika y’Amajyaruguru n’iyo mu Majyepfo zizagira izamuka rihoraho, aho biteganyijwe ko zizazamuka ku kigero cya 1.2% na 2.1% buri mwaka nk'uko biri mu nkuru ducyesha Business Insider.

Amahirwe n’ibibazo biri imbere

Nubwo iri zamuka ryihuse ry’imijyi rizana amahirwe menshi y’iterambere ry’ubukungu, inganda n’udushya, rifite n’ibibazo bikomeye bijyanye n’ibura ry’amacumbi, ibikorwa remezo bidahagije n’ubusumbane mu mibereho.

Iyo nta genamigambi rihamye rihari, imijyi ya Afurika ishobora kuzahura n’ibibazo by’umubyigano, ihumana ry’ibidukikije n’itandukaniro rikabije mu mibereho y’abaturage.

Raporo isaba ko habaho “igenamigambi , imiyoborere inoze n’uburyo bushya bwo kubona ingengo y’imari” kugira ngo iterambere ry’imijyi ribe rirambye. Inasaba za guverinoma gushyira politiki y’imijyi mu rwego rw’ubukungu bw’igihugu, gushora imari mu bikorwa remezo birambye kandi birengera ibidukikije, no guteza imbere iterambere ririmo bose.

Ibihugu bya Afurika bifite izamuka ryihuse mu baturage b’imijyi (2020–2050)

Nk’uko raporo ibigaragaza, Niger ni yo iza ku isonga mu bihugu bya Afurika bifite izamuka ryihuse ry’abatuye mu mijyi hagati ya 2020 na 2050, ku kigero cya 4.2%. Somalia ikurikiraho n’umuvuduko wa 3.7%, naho Gambia, Burkina Faso, na Uganda zikagira umuvuduko wa 3.6%, 3.5%, na 3.4%.

Madagascar, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), Tchad, Guinée Équatoriale, na Tanzania nizo zisoza urutonde rw’ibihugu 10 bya mbere, aho izamuka ry’abatuye mu mijyi riri hagati ya 3.3% na 3.1%.

Ibi bigaragaza impinduka ikomeye mu mibereho ya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, aho izamuka ry’abaturage, kwimuka kw’abaturage bashaka akazi n’ihindagurika ry’ubuzima hagati y’icyaro n’imijyi bigira uruhare rukomeye mu guhindura isura y’imijyi muri Afurika.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...