Ibihembo byihariye ku babyinnyi bigiye gutangirwa mu Rwanda ku rwego rwa Africa

Imyidagaduro - 22/04/2026 10:49 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibihembo byihariye ku babyinnyi bigiye gutangirwa mu Rwanda ku rwego rwa Africa

Abakora umwuga wo kubyina, ni bamwe mu baryoshya imyidagaduro ariko ni gacye bashimirwa byihariye. Amakuru meza ni uko bagiye gushimirwa binyuze mu bihembo biri ku rwego rwa Afrika bizatangirwa mu Rwanda.

Umwuga wo kubyina ni umwe mu myuga imaze imyaka myinshi mu mibereho ya muntu ndetse muri buri gihugu usanga agace k'umuco kaba kihariye mu buryo bw'imibyinire. Nubwo ariko bimeze gutyo usanga abakora uyu mwuga hari ibibazo bagihura nabyo.

Ibyo bibazo bizitira umwuga wabo harimo kutagira uburenganzira ku dushya bahanga, kwishyurwa bigoranye, kutazirikanwa k'uruhare rwabo mu buzima bwa buri munsi n'ibindi, ariko hamwe na Africa Dancer Awards byitezwe ko mu myaka 10 iri imbere byinsho byabadidizaga bizaba byarabaye amateka.

Africa Dancer Awards ni ibihembo byihariye ku babyinnyi bizatangirwa mu Rwanda mu kwezi kwa Kamena. Nk'uko abategura ibi bihembo babitangaje, ni ibihembo bizatangwa mu byiciro bigera kuri 20 ku babyinnyi bahiga abandi mu bihugu binyuranye bya Africa.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Umuyobozi wa Africa Dancer Awards, Gatete Karim Clovis unashinzwe itangazamakuru mu itsinda rigari ry'abategura ibi bihembo, yavuze ko bifuje kugira uruhare mu iterambere ry'umubyinnyi n'imibyinire bahereye ku mugabane wa Africa.

Ati: "Hari ibibazo byinshi mu mwuga wo kubyina ariko hari n'ibisubizo byinshi icyo umuntu yavuga ni uko icyaburaga ari ahantu ababyinnyi bashobora kuba bahurira bakishimira ibyagezweho ariko na none bakanungurana ibitekerezo ku gikwiriye gukorwa mu gukomeza guteza imbere uyu mwuga usobanuye byinshi mu mibereho ya muntu."

Yongeraho ati: "Africa Dancer Awards ni umwanya wihariye ku babyinnyi n'abandi bafite aho bahuriye n'uyu mwuga twizera ko hamwe n'iki gikorwa imyaka 10 yonyine hari umusanzu ugaragara tuzaba tumaze gutanga yaba mu gushyigikira abakuru bakora uyu mwuga kurushaho kumenyana no kubyaza umusaruro impano zabo;

Na none ariko no mu kuvumbura no gufasha abakiri bato kwerekana ubushobozi bwabo mu mibyinire, kugira ubumenyi bujyana n'impano zabo n'uburyo bwo kumenya kuzibyaza umusaruro binajyana naho Isi ya none igeze."

Kugeza ubu imyitegura igeze kure aho biteganijwe ko Africa Dancer Awards 2026 izabera i Kigali mu kwezi kwa Kamena 2026. Ibyiciro bizaba bihataniwe biragera kuri 20 ari byo:

1. Best Male Dancer
2. Best Female Dancer
3. Best Female Choreographer
4. Best Male Choreographer
5. Best Inspirational Dancer
6. Best Dance Crew
7. Best Emerging Dancer
8. Best Youth Dancer
9. Lifetime Achievement Award
10. Viral Dance Challenge
11. Best Dance Content Creator
12. Best Influential Dancer
13. Best Social Media Dancer
14. Best Global African Dancer
15. Best Junior Traditional Dance Group
16. Best Traditional Dance Group
17. Best Contemporary African Dancer
18. Best Dancer in a Music Video
19. Best Dance Collaboration
20. Best Stage Performer

U Rwanda ruzakira iri tangwa ry'ibihembo rumaze gushinga imizi mu mwuga wo kubyina cyane cyane imbyino gakondo aho abana batangira gutozwa biga mu mashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza ariko hakaba n'amatorero yigenga anyuranye agenda yifashishwa mu bikorwa by'abikorera na gahunda za Leta.

Uyu mwuga ariko no mu buryo bw'imibyinire y'imbyino za kizungu ntabwo wasigaye inyuma kuko hari ababyinnyi bamaze gushinga imizi bafite n'amashuri usanga atoza abana bato kumenya kubyina kimwe n'abakuru cyane ko hirya yo kuba ari umwuga utunga nyirawo unatuma agira ubuzima buzira umuze.

Icyogere mu Bahungu ni umwe mu babyinnyi bamaze gushinga imizi mu mbyino gakondo, akaba ari n'umutoza w'abandi

Sherrie Silver, umubyinnyi mpuzamahanga w'umunyarwandakazi ari mu bafatirwaho icyitegererezo na benshi; aha yari kumwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Umutoni Sandrine

Mu bakobwa bakora umwuga wo kubyina, Divine Uwa ni izina rimaze kugera kure, akaba anitegura ibikorwa byo kuzenguruka Africa nk'umubyinnyi

Titi Brown hamwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi Umutoni Sandrine ndetse na Minisitri Utumatwishima Abdallah

Jojo Breezy ni umwe mu mmazina akomeye mu Rwanda mu bijyanye no kubyina; hano yari kumwe na Ba Minisitiri Sandrine na Abdallah

Hagiye gutangwa ibihembo bizirikana ibyuya by'ababyinnyi bo muri Afrika


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...