Ibihe utabonye byaranze ubukwe bw’icyamamare Israel Houghton n’umukunzi we mushya Adrienne-VIDEO

Iyobokamana - 16/11/2016 7:51 PM
Share:
Ibihe utabonye byaranze ubukwe bw’icyamamare Israel Houghton n’umukunzi we mushya Adrienne-VIDEO

Nyuma yo gutandukana n’umugore we Meleasa Houghton bari bamaranye imyaka 20 babana nk’umugabo n’umugore, umuhanzi w’icyamamare Israel Houghton mu mpera z’icyumweru gishize yakoze ubukwe n’umukunzi we mushya Adrienne Bailon bamaze amezi atatu gusa batangaje ko bakundana.

Ubukwe bwa Israel w'imyaka 45 na Adrienne w'imyaka 33 y'amavuko bwabereye mu Bufaransa mu mujyi wa Paris kuri Hotel Plaza Athénéel bwitabirwa n’abantu batarenze 70. Adrienne Bailon yabwiye ikinyamakuru People ko ubukwe bwabo bwabaye bwiza cyane ndetse akaba ari nabwo bwa mbere yari yishimye cyane mu buzima bwe. Ati ‘Sinabona uko mbisobanura, byari amahoro avanze no kwizihirwa cyane’.

Mu bukwe bwari bubereye ijisho nkuko bigaragara mu mashusho yabwo muri bubone ku musozo w'iyi nkuru,nyuma yo kurahira no gusezerana ko bagiye kubana nk'umugabo n'umugore, Adrienne na Israel barahoberanye biratinda ndetse Adrienne asoma ku munwa umugabo we bamara hafi umunota bari mu buryohe bw'urukundo. Nk'uko babitangarije The Real Daytime, nyuma y'ubukwe bwabo, Adrienne yatunguye umukunzi we Israel Houghton, bageze mu cyumba amutunguza ifoto yifotoje yambaye ubusa.

Israel

Image result for israel houghton weddingImage result for israel houghton weddingNewlyweds:  Adrienne Bailon has married Israel Houghton in a beautiful wedding ceremony in Paris. The couple is pictured here in October for at their wedding shower in LA

MENYA BIMWE MU BIHE BYARANZE UBUKWE BWA ISRAEL NA ADRIENNE

ADRIENNE YATUNGUYE UMUKUNZI WE ISRAEL BAGEZE MU CYUMBA AMWEREKA AMAFOTO YE YAMBAYE UBUSA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...