Ibi
yabitangaje mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, aho yatanze ubutumwa
by’umwihariko bugenewe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, cyane cyane
urubyiruko.
Bwiza
yagaragaje ko urubyiruko rukwiye kumva neza inshingano rufite muri ibi bihe byo
Kwibuka, ashimangira ko atari igihe cyo guceceka cyangwa se kwirinda imbuga
nkoranyambaga, ahubwo ari igihe cyo kuzikoresha mu buryo bufasha kurwanya
abakwirakwiza ibinyoma ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize
ati: “Rubyiruko, ntabwo ibihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda,
ari ibihe by’ikiruhuko cyangwa se no kuva ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo ni
umwanya wo kongera kuzikoresha turwanya abahakana ndetse bagapfobya Jenoside
yakorewe Abatutsi.”
Uyu
muhanzikazi kandi yagarutse ku ruhare rwe nk’umuhanzi mu guhangana
n’ingengabitekerezo ya Jenoside, avuga ko buri wese afite inshingano yo Kwibuka
no guharanira ko Jenoside itazongera ukundi.
Ati: “Ni inshingano zawe na njye Kwibuka, duharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi,
by’umwihariko tukifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,
dufatanya mu guhangana n’uwashaka gusenya ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda. Twibuke
Twiyubaka.”
Ubutumwa
bwa Bwiza buje bwiyongera ku bw’abandi banyempano n’ibyamamare bakomeje
gukangurira urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange kugira uruhare mu
kubungabunga amateka no kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko bifashishije
imbuga nkoranyambaga nk’urubuga rufite imbaraga mu gutanga amakuru no guhindura
imitekerereze.
Bwiza
yibukije urubyiruko ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari igihe cyo kuruhuka, ahubwo ari umwanya wo
guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
