Uyu Munya-Argentine w’imyaka 38 ushobora no kuba ari we mukinnyi wa ruhago ukomeye kurusha abandi bose mu mateka, yahuye n’akaga i Atlanta ubwo Inter Miami akinira yatsindwaga ibitego 4-0 na Paris Saint-Germain, ikipe yahoze akinira, mu irushanwa rya Club World Cup.
Nyuma y’uyu mukino wari witezwe na benshi warebwe n’abafana 65,574, umutoza wa Inter Miami, Javier Mascherano, akaba n’inshuti ya Messi kuva muri FC Barcelona, yagize ati: “PSG iri mu bihe byiza cyane, ni ikipe yatsinze byose, ariko abantu baracyishyura itike ngo barebe Leo Messi, n’iyo yaba afite imyaka 38.”
Lucas Beraldo, myugariro wa PSG yongeyeho ati: “Leo ni umuntu udasanzwe. Gukina umukino turi kumwe byari ibintu by’agatangaza. Nari umwana ndeba ubuhanga bwe kuri televiziyo, none twakinnye turi kumwe, ni ibintu byihariye.”
Ese Messi aracyafite ubushobozi bwo guhangana ku rwego rwo mpuzamahanga?
Messi afite amasezerano na Inter Miami kugeza mu mpera za 2025, ariko nyuma yaho nta kintu na kimwe aratangaza ku hazaza he. Nawe ubwe ntabwo azi niba azakina Igikombe cy’Isi cya 2026, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico.
Abakinnyi bakinana na we nka Nicolas Otamendi ndetse n’inshuti ye ya hafi Luis Suarez bavuga ko bumva azakomeza kugeza ubwo igikombe cy’isi kizaba kigeze. Ariko umunyamakuru Guillem Balague, wanditse igitabo kuri Messi mu 2023, yavuze ko “nta n’umwe uzi icyo azahitamo n’iyo yaba ari we ubwe.”
Mu nyandiko ye kuri BBC Sport, Balague yavuze ko Messi n’umuryango we babayeho neza i Miami kandi ko hari ibiganiro biri mu nzira byo kongera amasezerano ye. Ati “Ubu ari gufata ibintu buhoro buhoro, umukino ku mukino, irushanwa ku rindi. Azareba uko bizagenda, ariko kugeza ubu ntacyo aratangaza.”
Messi yageze ku nzozi ze ubwo yatwaraga Igikombe cy’Isi muri Qatar mu 2022, igikombe cyamugize umunyabigwi ku rwego rw’Isi yose.
Mu mukino wa PSG hari aho Messi yateye Coup franc habura iminota itanu ngo umukino urangire, abantu bose barasakuza bifuza ko abona igitego ariko umupira yawuteye mu rukuta.
Uwahoze akinira Chelsea, John Mikel Obi, wakurikiranye umukino kuri Dazn, yagize ati: “Messi ni umunyabwenge. Azenguruka ikibuga bucece, ni nk’umukinnyi waturutse ku yindi si. Mu bihe bye byiza igihe yari Messi nyakuri byari ibitangaza kumukina imbere. Uburyo akina, uko akorakora ku mupira, ntawo umuva ku kirenge.”
Umukino wa PSG na Inter Miami ni uwa mbere Messi akinnye n’ikipe yahoze akinira mu mukino mpuzamahanga kandi ni na yo kipe atashoboye gufasha kugera ku ntego zayo, kuko PSG ntiyigeze itwara Champions League bari kumwe.
Iyi kipe yabashije kwegukana iryo rushanwa muri uyu mwaka, nyuma yo gutandukana na Messi, Neymar na Kylian Mbappe. Ubu barashaka kongeraho Club World Cup ku bikombe batwaye.

Lionel Messi yasezerewe mu gikombe cy'isi cy'amakipe maze abakunzi ba ruhago batangira gutekereza ko ashobora kuba ari kugera ku ndunduro y'umuhanga bwe bwaranzwe n'amateka akomeye.

Lionel Messi ategerejwe mu gikombe cy'Isi cy'ibihugu kizaba mu mwaka utaha
.jpeg?auto=webp&format=pjpg&width=3840&quality=60)
Messi afite amateka akomeye yo kwegukana ibikombe bikomeye nka Laliga, League 1, UEFA Champione League, FIFA World Cup n'ibindi
