Ibihe 5 ibyamamare byatangarijemo ko byiteguye kwibaruka bigatungura cyane abafana

Imyidagaduro - 02/10/2026 8:04 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibihe 5 ibyamamare byatangarijemo ko byiteguye kwibaruka bigatungura cyane abafana

Hari amakuru y’ibyamamare aba ategerejwe n’abafana, ariko hari n’andi atungura benshi kubera uburyo atangajwe. Mu myaka ya 2000, hari ibyamamare byatangaje ko byitegura kwibaruka mu buryo bwatumye abantu benshi batangara.

Kuva kuri Rihanna watangaje ko atwite ubwo yari ku rubyiniro rwa Super Bowl, kugeza kuri Cardi B na Keke Palmer batangarije aya makuru mu biganiro bya Saturday Night Live, dore ibihe bitanu byibukwa cyane, nk’uko byatangajwe n'ikinyamakuru People.


1. Rihanna

Rihanna ni umwe mu byamamare byatangaje ko bitwite mu buryo bwatunguranye cyane. Ku wa 12 Gashyantare 2023, ubwo yari mu gitaramo cya Super Bowl Halftime Show i Phoenix muri Leta ya Arizona, uyu muhanzikazi yagaragaje inda ye ubwo yari ku rubyiniro, bituma abafana benshi bahita bamenya ko yari atwite umwana we wa kabiri na A$AP Rocky.

Rihanna yari yambaye imyenda itukura, maze mu ntangiriro z’igitaramo akora ku nda ye ndetse asiga umwenda we ufunguka ku buryo inda ye yagaragaraga. Nyuma y’igitaramo, uhagarariye Rihanna yemeje ko koko atwite.

Nyuma Rihanna yavuze ko gutangaza ko atwite kuri Super Bowl bitari byateguwe mbere. Yavuze ko umwenda yari yambaye wanze gufungika kubera inda ye, bityo bikarangira ayigaragaje.

Rihanna yongeye gutangaza ko atwite umwana wa gatatu mu 2025, ubwo yagaragaraga muri Met Gala ari kumwe na A$AP Rocky.


2. Cardi B

Mu 2018, Cardi B na we yatunguye abafana ubwo yatangazaga ko atwite umwana we wa mbere na Offset.

Uyu muraperi yatangaje aya makuru ubwo yari ari kuririmba muri gahunda ya Saturday Night Live. Yari yambaye ikanzu y’umweru ibonerana kandi ifashe ku mubiri, bituma inda ye igaragara.

Nyuma yo kuririmba, Cardi B yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko amaherezo abonye umudendezo, nyuma y’amezi yari amaze ahisha inda ye mu gihe abantu benshi bari batangiye kubikeka.

Cardi B na Offset nyuma babyaranye abana, barimo Kulture na Wave.


3. Hailey na Justin Bieber

Abafana ba Justin Bieber na Hailey Bieber na bo batunguranye ubwo aba bombi batangazaga ko bitegura kwibaruka umwana wa mbere mu 2024.

Muri Gicurasi uwo mwaka, aba bombi batangaje aya makuru kuri Instagram, bashyira hanze amashusho n’amafoto bafatiwe mu muhango wo kuvugurura indahiro z’ubukwe bwabo.

Hailey yari yambaye umwenda muremure w’umweru ndetse n’agatimba k’umugeni, inda ye igaragaraga. Justin yari ahagaze inyuma ye amufashe ku nda, bombi berekana impeta zabo z’ubukwe.

Uhagarariye Hailey yaje kwemeza ko icyo gihe yari amaze amezi arenga atandatu atwite.

Nyuma babyaye umuhungu bise Jack Blues Bieber.


4. Beyoncé

Beyoncé na we yanditse amateka ubwo yatangazaga ko atwite umukobwa we wa mbere, Blue Ivy.

Ku wa 28 Kanama 2011, ubwo yari ari kuririmba indirimbo ye “Love on Top” mu birori bya MTV Video Music Awards, Beyoncé yafunguye ikote ryari rimutwikiriye maze agaragaza inda ye.

Abafana bahise bumva ko ari ubutumwa bwo kubamenyesha ko atwite, mu gihe umugabo we JAY-Z yari yicaye imbere, amwenyura.

Beyoncé yahise abwira abafana ko yari yuzuye ibyishimo n’ishimwe kubera uwo mwanya.

Nyuma yaho, Beyoncé na JAY-Z babyaye Blue Ivy, ndetse baza no kugira impanga, Rumi na Sir.


5. Keke Palmer

Keke Palmer na we yatumye abantu benshi batangara ubwo yatangazaga ko atwite ari mu kiganiro cya Saturday Night Live mu 2022.

Mu ijambo rye ritangiza gahunda, Palmer yavuze ko hari abantu bari bamaze iminsi bandika ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko atwite, maze avuga ko icyo gihe yari agiye kubereka ko ibyo bibazaga byari ukuri.

Yahise akurura ikote rirerire yari yambaye, agaragaza inda ye imbere y’abari bari kumureba.

Palmer yavuze ko yagerageje guhisha inda ye igihe kirekire, ariko avuga ko gutwita byari umugisha ukomeye kuri we kandi ko yari yishimiye kuba yari agiye kuba umubyeyi.

Muri Gashyantare 2023, Keke Palmer yibarutse umuhungu we wa mbere witwa Leodis na Darius Jackson,.

 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...