Kuva kuri Rihanna watangaje ko atwite ubwo yari ku rubyiniro rwa Super Bowl, kugeza kuri Cardi B na Keke Palmer batangarije aya makuru mu biganiro bya Saturday Night Live, dore ibihe bitanu byibukwa cyane, nk’uko byatangajwe n'ikinyamakuru People.

1. Rihanna
Rihanna ni umwe mu
byamamare byatangaje ko bitwite mu buryo bwatunguranye cyane.
Rihanna yari yambaye
imyenda itukura, maze mu ntangiriro z’igitaramo akora ku nda ye ndetse asiga
umwenda we ufunguka ku buryo inda ye yagaragaraga.
Nyuma Rihanna yavuze ko
gutangaza ko atwite kuri Super Bowl bitari byateguwe mbere. Yavuze ko umwenda
yari yambaye wanze gufungika kubera inda ye, bityo bikarangira ayigaragaje.
Rihanna yongeye gutangaza ko atwite umwana wa gatatu mu 2025, ubwo yagaragaraga muri Met Gala ari kumwe na A$AP Rocky.

2. Cardi B
Mu 2018, Cardi B na we
yatunguye abafana ubwo yatangazaga ko atwite umwana we wa mbere na Offset.
Uyu muraperi yatangaje
aya makuru ubwo yari ari kuririmba muri gahunda ya Saturday Night Live.
Yari yambaye ikanzu y’umweru ibonerana kandi ifashe ku mubiri, bituma inda ye
igaragara.
Nyuma yo kuririmba, Cardi
B yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko amaherezo abonye
umudendezo, nyuma y’amezi yari amaze ahisha inda ye mu gihe abantu benshi bari
batangiye kubikeka.
Cardi B na Offset nyuma babyaranye abana, barimo Kulture na Wave.

3. Hailey na Justin
Bieber
Abafana ba Justin Bieber
na Hailey Bieber na bo batunguranye ubwo aba bombi batangazaga ko bitegura
kwibaruka umwana wa mbere mu 2024.
Muri Gicurasi uwo mwaka,
aba bombi batangaje aya makuru kuri Instagram, bashyira hanze amashusho
n’amafoto bafatiwe mu muhango wo kuvugurura indahiro z’ubukwe bwabo.
Hailey yari yambaye
umwenda muremure w’umweru ndetse n’agatimba k’umugeni, inda ye igaragaraga.
Justin yari ahagaze inyuma ye amufashe ku nda, bombi berekana impeta zabo
z’ubukwe.
Uhagarariye Hailey yaje
kwemeza ko icyo gihe yari amaze amezi arenga atandatu atwite.
Nyuma babyaye umuhungu bise Jack Blues Bieber.

4. Beyoncé
Beyoncé na we yanditse
amateka ubwo yatangazaga ko atwite umukobwa we wa mbere, Blue Ivy.
Ku wa 28 Kanama 2011,
ubwo yari ari kuririmba indirimbo ye “Love on Top” mu birori bya MTV Video
Music Awards, Beyoncé yafunguye ikote ryari rimutwikiriye maze agaragaza inda
ye.
Abafana bahise bumva ko
ari ubutumwa bwo kubamenyesha ko atwite, mu gihe umugabo we JAY-Z yari yicaye
imbere, amwenyura.
Beyoncé yahise abwira
abafana ko yari yuzuye ibyishimo n’ishimwe kubera uwo mwanya.
Nyuma yaho, Beyoncé na JAY-Z babyaye Blue Ivy, ndetse baza no kugira impanga, Rumi na Sir.

5. Keke Palmer
Keke Palmer na we yatumye
abantu benshi batangara ubwo yatangazaga ko atwite ari mu kiganiro cya Saturday
Night Live mu 2022.
Mu ijambo rye ritangiza
gahunda, Palmer yavuze ko hari abantu bari bamaze iminsi bandika ku mbuga
nkoranyambaga bavuga ko atwite, maze avuga ko icyo gihe yari agiye kubereka ko
ibyo bibazaga byari ukuri.
Yahise akurura ikote
rirerire yari yambaye, agaragaza inda ye imbere y’abari bari kumureba.
Palmer yavuze ko yagerageje
guhisha inda ye igihe kirekire, ariko avuga ko gutwita byari umugisha ukomeye
kuri we kandi ko yari yishimiye kuba yari agiye kuba umubyeyi.
Muri Gashyantare 2023,
Keke Palmer yibarutse umuhungu we wa mbere witwa Leodis na Darius Jackson,.
