Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Nyakanga 2026, FIFA
yandikiye Rayon Sports iyimenyesha ko ibihano byo kutandikisha abakinnyi
byakuweho, nyuma y'uko iyi kipe igaragaje ibimenyetso by'uko ikibazo yari
ifitanye na Drissa Kouyaté cyakemuwe ku bwumvikane bw'impande zombi.
Iki gihano cyari cyashyizweho ku wa Mbere, tariki ya
13 Nyakanga 2026, nyuma y'uko Rayon Sports itsinzwe urubanza rwari rwaregewe na
Drissa Kouyaté.
Binyuze mu itangazo Rayon Sports yashyize hanze
ikimira gufatirwa ibi bihano yamenyesheje abakunzi bayo n'abakunzi b'umupira
w'amaguru muri rusange ko ikibazo cyavuzwe hagati ya Rayon Sports n'umukinnyi
wayo Drissa Kouyaté kimaze iminsi cyarakemutse ku bwumvikane bw'impande zombi.
Iri tangazo ryavugaga ko ubuyobozi bwayo bwamaze
gushyikiriza FIFA inyandiko zemeza ubwumvikane bwagezweho hagati y'impande
zombi.
Nyuma yo gusuzuma izi nyandiko, FIFA yahise ifata icyemezo cyo gukuraho ibihano, inabyandikira Rayon Sports, Drissa Kouyaté ndetse inabimenyesha Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ishimangira ko iyi kipe ishobora gukomeza kwandikisha abakinnyi nta mbogamizi.
