Ibihanishwa uhamwe n’icyaha Perezida wa FERWAFA akurikiranyweho - VIDEO

Imikino - 12/08/2026 6:44 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibihanishwa uhamwe n’icyaha Perezida wa FERWAFA akurikiranyweho - VIDEO

Gutanga sheki itazigamiye, icyaha Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Shema Fabrice akurikiranyweho gishobora guhanishwa gufungwa kugeza ku myaka itanu.

Ku wa Kabiri tariki ya 11 Kanama 2026 ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, aho akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheke itazigamiye akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ahamwe n’iki cyaha yahanishwa iki?

Ingingo ya 126 y’itegeko no 060/2021 ryo ku wa 14/10/2021 rigenga inyandiko zishobora gucuruzwa  iteganya icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe (Émission d’un chèque sans provision)

Iyi ngingo ivuga ko umuntu wese ugaragaweho kimwe mu bikorwa byo gutanga sheki itazigamiwe abizi, kubikuza ku bw’uburiganya amafaranga ye yose cyangwa igice cyayo cyangwa kubuza umufitiye amafaranga kwishyura, nyuma yo gutanga sheki, atarayitambamiye bitewe n’uko yatakaye, cyangwa yibwe cyangwa uwahawe sheki atarahombye cyangwa atarambuwe ububasha bwo kwakira amafaranga, gutanga sheki yahawe n’undi azi ko itazigamiwe cyangwa azi ko amafaranga arimo atakwishyura umwenda aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro zitari munsi y’eshanu (5) ariko zitarengeje inshuro icumi (10) z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheki.

Igika cya 3, Bitabangamiye ibihano biteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ikigo gifite ubuzima gatozi gihamijwe icyaha giteganyijwe n’iyi ngingo, gicibwa ihazabu ivugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo.

Usibye ibi kandi hari n’ibihano bya Banki nkuru y’igihugu kuwahamijwe iki cyaha. Birimo Kwamburwa uburenganzira bwo guhabwa agatabo gashya ka sheki cyangwa gufunguza konti nshya muri banki n'ibigo by'imari no gusubiza udutabo twa sheki twose yari asigaranye muri banki aho ibi bihano bimara amezi atandatu  ku ikosa rya mbere, bikamara umwaka umwe (1) ku ikosa risubiwemo.

Uwahamwe n’iki cyaha kandi  Atanga ihazabu ingana na 20% y'umubare w'amafaranga yari yanditse kuri buri sheki itazigamiye.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...