Ibigwi bya Padiri Ubald Rugirangoga umaze imyaka itanu yitabye Imana

Iyobokamana - 08/01/2026 9:21 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibigwi bya Padiri Ubald Rugirangoga umaze imyaka itanu yitabye Imana

Ku wa Gatatu tariki ya 7 Mutarama 2026, Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yibutse ku nshuro ya gatanu Padiri Ubald Rugirangoga, umaze imyaka itanu yitabye Imana, akaba yari azwiho gusengera abarwayi n’ibikorwa by’isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge.

Umuhango wo kwibuka Padiri Ubald Rugirangoga wabereye ku gasozi k’Ibanga ry’Amahoro, ahantu hashinzwe na Padiri Ubald Rugirangoga, akaba ari na ho ashyinguye. Wabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Nyiricyubahiro Mgr Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu.

Yari afatanyije na Mgr Tadeyo Ntihinyurwa, wabaye Umwepiskopi wa mbere wa Diyosezi ya Cyangugu, Mgr Célestin Hakizimana, wabaye Umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangugu (Administrateur Apostolique), ndetse na Mgr Willy Ngumbi, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’umuryango wa Padiri Ubald Rugirangoga, abapadiri bo mu Rwanda no mu mahanga, abakristu baturutse mu madiyosezi atandukanye y’u Rwanda no hanze yarwo, ndetse n’abihayimana.

Ku gasozi kitwa Ibanga ry’Amahoro mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, aho Padiri Ubald ashyinguye, mu mwaka wa 2024 hatashywe ku mugaragaro ikibumbano kiri mu ishusho ye [Padiri Ubald Rugirangoga] mu kuzirikana ibigwi bye.

Padiri Rugirangoga umaze imyaka 5 yitabye Imana yari azwiho cyane mu Rwanda kuba yarasengeraga abarwayi, ariko akaba yaranakundiwe guteza imbere Ubumwe n’Ubwiyunge guhera muri 1995 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubald Rugirangoga yabaye Padiri Mukuru wa Paruwasi Cathedrale ya Cyangugu mu gihe kirenga imyaka 32, ariko akaba yaranagiye asura ibice bitandukanye by’Igihugu ajya gusengera abarwayi cyangwa kwigisha Ubumwe n’Ubwiyunge.

Padiri Rugirangoga yavutse muri Gashyantare 1955 mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu muri Paruwasi ya Mwezi, akaba yarize amashuri abanza i Rwabidege kuva muri 1962 kugera muri 1968.

Yakomereje ayisumbuye muri Seminari nto yitiriwe Mutagatifu Pius i Nyundo kugera muri 1973 ubwo yahungiraga i Burundi, aza kugaruka mu Rwanda muri 1978, akomereza muri Seminari nkuru ya Nyakibanda.

Yaje guhabwa isakaramentu ry’ubusaseridoti ku itariki 22 Nyakanga 1984 muri Kiliziya ya Mwezi, nyuma y’imyaka 31 muri 2015 aza kuba Umuyobozi wa gahunda z’Ubumwe n’Ubwiyunge, atangira kubyigisha ahereye muri Paruwasi ya Mushaka muri Diyoseze ya Cyangugu.

Padiri Rugirangoga yagiye yagurira iyi gahunda mu bice bitandukanye by’Igihugu, akaba yaragendaga ayigisha muri za Kiliziya, kandi akabishimirwa kuba inyigisho ze zaragize impinduka nziza mu mibanire y’abantu.

Mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe umurinzi w’igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi.

Inkuru y’urupfu rwa Padiri Ubald yamenyekanye ku wa Gatanu tariki 8 Mutarama 2021, ishengura benshi. Yaguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Bitaro bya Kaminuza ya Utah Hospital mu Mujyi wa Salt Lake.

Nyuma y'imyaka 5 ishize Padiri Ubald yitabye Imana, Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yatangiye kubaka Ingoro y’Ubumwe n’Ubwiyunge ahitwa ku Ibanga ry’Amahoro mu Karere ka Rusizi.

Ku wa 7 Mutarama 2026, mu gikorwa cyo kwibuka nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangoga ni bwo hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa ingoro y’Ubumwe n’Ubudaheranwa.

Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yibutse ku nshuro ya gatanu Padiri Ubald Rugirangoga, umaze imyaka itanu yitabye Imana

Hatangiye kubakwa Ingoro y’Ubumwe n’Ubwiyunge ahitwa ku Ibanga ry’Amahoro mu Karere ka Rusizi

Kiliziya Gatolika yashyize ibuye ry'ifatizo ahagiye kubakwa Ingoro y'ubumwe n'ubwiyunge

Imyaka itanu irashize Padiri Ubald yitabye Imana

Mu 2024 hatashywe ikibumbano cyubakiwe Padiri Ubald



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...