Ku wa 23 Kanama 2024 ni bwo indirimbo "Sikosa" yari itegerejwe na benshi yageze hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Iyi ndirimbo ni iya Kevin Kade yakoranye na The Ben na Element.
Mu butumwa Element yashyize hanze yagaragaje nk’uwayitunganije. Hari amakuru mashya abantu batari bazi ko yakozwe mu rwego rwo gukomeza guha
icyubahiro N'Goma.
Element yagize ati: "Mu gutunganya iyi ndirimbo twakuye inganzo kuri Olive N'Goma mu ndirimbo ye 'Icole' mu guha icyubahiro ibigwi yasize."
N'Goma yabonye izuba ku wa 23 Werurwe 1959, yitaba Imana ku wa 07 Kamena 2010. Yari icyamamare mu njyana ya Afro-Zouk na Soukous. Indirimbo ze zatangiye gukundwa cyane muri 1990
Inganzo ya N'Goma yari yarayikomoye kuri Se wari umuhanga mu miririmbire akanaba n’umwalimu. Yatangiye kwiga umuziki ubwo yari afite imyaka 8, aza gutangira kujya ku rubyiniro mu 1971.
Nubwo yaravukiye mu gace ka Mayumba, umuryango wabo
waje kwimukira muri Libreville umurwa mukuru w’iki gihugu ari na ho yakomereje
amasomo.
Ubwo yari mu mashuri, yinjiye mu itsinda ry’umuziki ryitwa ‘Capo Sound’ ari na ho yigiye ibirebana no gucuranga ‘guitar’. Muri 1988 yinjiye mu gutunganya filime, yisanga mu Bufaransa afata amashusho.
Aha rero ni ho N'Goma yakomereje ibikorwa by’umuziki, maze
bigizweho uruhare na Manu Lima icyamamare mu gutunganya umuziki atangira guha
umurongo ibikorwa by’uyu mugabo.
Bidatinze yamukoreye Album ‘Bane’ yakuzwe cyane. Kuva icyo gihe uyu mugabo yabaye ikirangirire ku mugabane wa Africa no mu bice bitandukanye byo mu Burayi, yigarurira imitima y’abanyabirori b’icyo gihe.
N'Goma yaje gushyira hanze Album yise Adia yindi hanze mu
1995 akoranye na Manu Lima nyuma y’imyaka 5 yasohoye Album ya Gatatu yise ‘Seva’
icyo gihe ntiyakoranye na Lima.
Muri 2006 aba bombi bongeye guhuza amaboko maze bakora indirimbo z’amateka Oliver N'Goma mu muziki w’uyu muhanzi.
KANDA HANO UREBE SIKOSA YA KEVIN, THE BEN NA ELEEEH
KANDA HANO UREBE ICOLE YA OLIVE N'GOMA
Amakuru avuga ko Element yabanje gusaba uburenganzira bwo kwifashisha indirimbo 'Icole'