Ibigo biri kwinjiza za miliyari z'amadorali kubera intambara ya Iran

Ubukungu - 09/05/2026 11:48 AM
Share:
Ibigo biri kwinjiza za miliyari z'amadorali kubera intambara ya Iran

Mu gihe imiryango myinshi hirya no hino ku Isi iri kubara igihombo yatewe n’intambara iri hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel na Iran, hari ibigo bikomeye byo ku Isi byo biri kubarura inyungu zidasanzwe bikomeje gukura muri iyi ntambara.

Uku kudatekana kwatewe n’iyi ntambara, ndetse no gufungwa hafi ya burundu kwa Hormuz inyuzwamo igice kinini cya peteroli na gaz ku Isi, byatumye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizamuka cyane. Ibyo byagize ingaruka ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage, ku ngengo y’imari y’ibigo ndetse n’ibihugu byinshi.

Ariko mu gihe bamwe bageze ku rwego rwo guhomba, ibigo bikora ibikorwa bifitanye isano n’intambara cyangwa ibyungukira ku ihindagurika ry’ibiciro by’ingufu byo byabonye inyungu zidasanzwe nk'uko bitangazwa na BBC.

1.Ibigo bya peteroli na gaz

Urwego rwa mbere rwungukiye cyane muri iyi ntambara ni urwa peteroli na gaz. Hafi kimwe cya gatanu cya peteroli na gaz bikoreshwa ku Isi binyura muri "Strait of Hormuz", ariko kuva mu mpera za Gashyantare ibikorwa byo kuhanyuza ibikomoka kuri peteroli byarahagaze cyane.

Ibi byatumye ibiciro bya peteroli bizamuka no kugabanuka mu buryo bukabije ku masoko mpuzamahanga, ibintu byahesheje inyungu ibigo bikomeye bikora ubucuruzi bw’ingufu.

Sosiyete ya BP yo mu Burayi yatangaje ko inyungu yayo mu mezi atatu ya mbere ya 2026 yikubye kabiri, igera kuri miliyari 3.2 z’amadolari, bitewe cyane n’inyungu yakuye mu ishami ryayo ricuruza ingufu.

Na Shell yatangaje inyungu zirenga miliyari 6.9 z’amadolari mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, irenza ibyo abasesenguzi bari biteze.

Sosiyete ya TotalEnergies nayo yarungutse cyane, aho inyungu yayo yazamutse hafi kimwe cya gatatu, igera kuri miliyari 5.4 z’amadolari kubera ihindagurika rikomeye ry’ibiciro bya peteroli ku masoko.

Muri Amerika, ibigo nka ExxonMobil na Chevron nubwo byagize ibibazo by’ikorwa ry’ibikomoka kuri peteroli kubera intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati, byakomeje gukora inyungu ziruta izari zitezwe, kandi biteganya ko zizakomeza kwiyongera uko umwaka ugenda ushira.

2.Amabanki akomeye ku Isi

N’amabanki akomeye ku Isi yinjije amafaranga menshi kubera uru rugamba. Ishami rya JP Morgan rikora ubucuruzi ku masoko mpuzamahanga ryinjije miliyari 11.6 z’amadolari mu mezi atatu ya mbere ya 2026, bituma iyi banki ibona imwe mu nyungu zikomeye mu mateka yayo.

Andi mabanki ari mu yitwa “Big Six” arimo Bank of America, Morgan Stanley, Citigroup, Goldman Sachs na Wells Fargo nayo yagaragaje inyungu ziyongereye cyane. Aya mabanki yose hamwe yungutse miliyari 47.7 z’amadolari mu gihembwe cya mbere cya 2026.

Abasesenguzi bavuga ko ihindagurika ry’isoko ry’imari ryatewe n’intambara ryatumye abashoramari benshi bihutira kugura no kugurisha imigabane n’impapuro mpeshamwenda, ibintu byazamuye cyane ubucuruzi bw’aya mabanki.

3.Ibigo bikora intwaro n’ibikoresho bya gisirikare

Nk’uko bisanzwe bigenda igihe habaye intambara, ibigo bikora intwaro nabyo biri mu byungukiye cyane muri iyi ntambara.

Abasesenguzi bavuga ko uru rugamba rwagaragaje icyuho kiri mu bushobozi bwo kwirinda ibitero byo mu kirere, bituma ibihugu byinshi byo mu Burayi na Amerika byihutira gushora amafaranga mu gukora no kugura misile, drones ndetse n’ibindi bikoresho bya gisirikare.

Sosiyete ya BAE Systems ikora ibice by’indege z’intambara za F35 yatangaje ko iteganya kwinjiza amafaranga menshi muri uyu mwaka kubera ubwiyongere bw’ingengo y’imari ibihugu biri gushyira mu rwego rw’umutekano.

Ibindi bigo bikomeye nka Lockheed Martin, Boeing na Northrop Grumman nabyo byatangaje ko bifite ibicuruzwa byinshi byatumijwe kurusha ibindi bihe byose byabanje.

Nubwo bimeze bityo ariko, imigabane y’ibi bigo yatangiye kugabanuka kuva hagati muri Werurwe kubera impungenge z’uko agaciro k’uru rwego gashobora kuba karazamutse birenze ukwiriye.

4.Ingufu zisubira (Renewable Energy)

Iyi ntambara kandi yatumye ibihugu byinshi birushaho kubona akamaro ko kugabanya kwishingikiriza kuri peteroli na gaz. Abasesenguzi bavuga ko ibi byazamuye cyane ishoramari mu ngufu zisubira nk’izikomoka ku mirasire y’izuba n’umuyaga.

Sosiyete ya NextEra Energy yo muri Florida muri Amerika yabonye imigabane yayo izamuka ku kigero cya 17% kuva uyu mwaka watangira kubera abashoramari benshi bayigana.

Ibigo byo muri Denmark bikora ingufu z’umuyaga birimo Vestas na Orsted nabyo byatangaje inyungu ziyongereye cyane kubera ukwiyongera kw’ishoramari muri uru rwego.

Mu Bwongereza, Octopus Energy yatangaje ko intambara ya Iran yatumye abantu benshi bagura imirasire y’izuba ndetse n’ibikoresho bitanga ubushyuhe bikoresha amashanyarazi, aho kugura solar byazamutseho 50% kuva mu mpera za Gashyantare.

Izamuka ry’ibiciro bya essence naryo ryatumye abantu benshi batangira gushaka imodoka zikoresha amashanyarazi, cyane cyane izikorerwa mu Bushinwa, ibintu byahaye amahirwe menshi abakora izi modoka.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...