Umuziki n’imyidagaduro bimaze gutera intambwe ishimishije ugereranyije n’imyaka yashize. Intambwe imyidagaduro igezeho mu Rwanda, iyikesha ibigo bimwe na bimwe biha agaciro imyidagaduro ari nako birushaho kuyiteza imbere.
Itsinda ry’abanyamakuru ba inyarwanda.com(urubuga rw’imyidagaduro mu Rwanda) ryakoze urutonde rw’ibigo 20 bifasha umuziki n’imyidagaduro mu iterambere ryayo. Hari ibigo bimwe na bimwe bitanga inkunga y’amafaranga,ibikoresho binyuranye ku bahanzi,kuri ba nyampinga ndetse no ku bategura ibirori. Hari ibindi bigo bitanga ibyumba biberamo imyidagaduro, ibyuma ndangurura majwi n’amatara, ibicunga umutekano mu bitaramo n’ibindi.
Dore urutonde rw’ibigo 20 biteza imbere umuziki n’imyidagaduro mu Rwanda:
1.BRALIRWA
Ibikorwa iki kigo kimaze gukorera umuziki n’abahanzi nyarwanda ni inyamibwa. Bralirwa yatangije gahunda ikomeye mu Rwanda yo gufasha abahanzi mu buryo bwo kwimenyekanisha, guteza imbere umuziki,imiririmbire ndetse no kubahindura ibyamamare ku isi yose binyuze mu kinyobwa cyayo cya Primus aho ifite irushanwa ryitwa Primus Guma Guma Super Star.
Si irushanwa rya PGGSS Bralirwa yazanye mu Rwanda dore ko inatera inkunga ikomeye ibikorwa byinshi by’imyidagaduro mu Rwanda ndetse abazi iyo kompanyi bose bayivug imyato.
2.MTN Rwanda
Iki ni kimwe mu bigo bimaze kuba ubukombe mu guteza imbere umuziki, umuco nyarwanda ndetse n’imyidagaduro muri rusange. MTN ifasha abahanzi bakizamuka ndetse n’abatangiye kubaka izina mu Rwanda no mu karere kumurika alubumu zabo, gukora ibitaramo no gukora umuziki. Iyi kompanyi imaze gufasha abahanzi nyarwanda benshi ndetse ikanagira uruhare rukomeye mu iterambere ryabo.
3.Tigo:
Iyi sosiyete y’itumanaho ifite gahunda ikomeye yo guteza imbere imyidagaduro ndetse ikaba ifite na gahunda ikundwa na benshi yitwa Tigo muzika. Tigo ifasha abahanzi nyarwanda gutera imbere, kumurika alubumu zabo, gukora ibitaramo n’ibindi bitandukanye.
4.Positive Production
Iyi ni kompanyi ikomeye, iteza imbere umuziki nyarwanda. Positive production iyobowe na Judo, ivugwa imyato n’abahanzi batandukanye, abo mu Rwanda ndetse n’abanyamahanga yafashije mu bitaramo bakoreye mu Rwanda. Iyi kompanyi itanga ubufasha bw’amafaranga, ibyuma ndanguraramajwi, amatara agezweho n’ibindi bishoboka.
5.MINISPOC
Ifitiye abahanzi nyarwanda akamaro gakomeye harimo gukora uko bashoboye bagateza umuhanzi imbere, kubatiza aho gukorera ibitaramo(amarembo ya stade ndetse na Petit stade). Minispoc kandi itanga ubufasha bw’amafaranga,…ku muhanzi ufite igikorwa kandi gifite inyungu ku banyarwanda bose.
6.Banki y’abaturage y’u Rwanda
Iyi banki imaze kuba inyamamare mu guteza imbere umuziki nyarwanda, umuco nyarwanda n’imyidagaduro muri rusange. Banki y’abaturage ifasha abahanzi gutegura ibitaramo, ibikorwa byo gutora ba nyaminga…
7.Polisi y’igihugu
Abantu bose bitabira ibitaramo n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro bazi neza agaciro ka polisi y’igihugu. Mu bitaramo byose, polisi idahari umutekano ntiwaboneka. Ariko abahanzi nyarwanda bafite amahirwe yo kuba bafite polisi y’igihugu kandi ikorana umurava n’ubwitange.
8.Inama y'igihugu y’urubyiruko:
Muri gahunda iyi nama y’urubyiruko ifite harimo no guteza imbere imyidagaduro kandi ibikora neza, abahanzi bakishima ndetse n’abanyarwanda bakishimira ibikorwa byayo. Mu bitaramo bitegurwa mu Rwanda iyi Nama ibigiramo uruhare rukomeye.
9.Kalaos Media Design
Izina Kalaos rimaze kujya mu mitwe y’abanyarwanda kubera ibikorwa byayo muri muzika, mumuco nyarwanda cyane cyane mu itegurwa ry’ibitaramo biba mu Rwanda. Iyi kompanyi yitabazwa n’abahanzi mu bitaramo bitandukanye bategura nayo ikabumvira ikabafasha.
10.Ishyo Arts Center
Iki kigo nacyo gishima na benshi kubera akazi gakomeye bakora mu guteza imbere imyidagaduro(muzika,ibitaramo urwenya nka Comedy Night..).
11.StarTimes:
Mu bitaramo bitandukanye,StarTimes ikora akazi gakomeye mu gufasha abahanzi. StarTimes kandi ikunze gutera inkunga ibikorwa byo gutora ba nyampinga…
12.Serena Hotels:
Iyi ni imwe mu hoteli ya mbere yiyubashye mu Rwanda akorerwamo imyidagaduro kandi yiyubabashye ndetse abahataramiye karyoherwa. Usibye kuba itanga ibyumba byo kuririmbiramo, Serena itanga ubufasha bw’amafaranga ku bahanzi mu gutegura ibitaramo byabo, kumurika alubumu…
13.Cobra Production
Ni kompanyi ikomeye y’umugabo ukunda umuziki, nyirayo yitwa Cobra. Cobra production itanga ubufasha ku bahanzi mu bitaramo harimo amatara y’akataraboneka, ibyuma ndangururamajwi, urubyiniro rudasanzwe. Nyuma y’ibitaramo abahanzi n’abafana babo, Cobra Production ibakirira muri New Cadillac bakabyina bagakesha dore ko haba hari umutekano usesuye.
14.Sound promotion and Creation
Aya matara yari yatanzwe na sound promotion.
Nyirayo yitwa Jean Marie(benshi bazi ku izina RASTA). Uyu mugabo afite ibyuma birangurura amajwi byo ku rwego mpuzamahanga. Mu bitaramo bikomeye bibera mu Rwanda Sound promotion itanga umuziki mwiza, amatara, stage….
15.Net Solution
Iyi kompanyi ikora akazi gakomeye ko gushyira indirimbo z’abahanzi nyarwanda ku mirongo ya terefoni mu masosiyete atandukanye y’itumanaho mu Rwanda(ibyo bita Caller tune). Ibi bifasha indirimbo z’abahanzi kumenyekana. Iyo umuhanzi afite igitaramo yifashisha net solution bakohereza ubutumwa bugufi ku bantu bose bityo igitaramo kikamenyekana hakoreshejwe ikoranabuhanga.
16.Simba Supermarket
Ifasha cyane umuziki nyarwanda ndetse by’umwihariko igaragara mu bikorwa byo gutora ba nyampinga mu bigo bitandukanye.
17.Sulfo Rwanda:
Ni kompanyi iha agaciro umuziki nyarwanda ndetse bikayongerera umubare w’abakiriya kubera ibikorwa bitandukanye igaragazamo umutima wo gufasha(mu bitaramo, mu birori byo gutora ba nyampinga …)
18.Marina Interiors:
Izi ntebe zatanzwe na Marina muri Miss KIE 2011-2012.
Itanga ubufasha ku muziki nyarwanda aho yiyemeje gutanga intebe z’akataraboneka ku muhanzi uwo ari wese uba wabaye indashyikirwa mu bikorwa bitandukanye. Marina nayo yamenyekanye cyane mu gutera inkunga ibikorwa byo gutora nyampinga, muri Salax Awards…
19.Rwandair:
Hano Rwandair yari imaze guha Meddy itike y'indege mu bihembo bya Ijoro ry'urukundo Awards muri 2010.
Itera inkunga ikomeye umuziki nyarwanda. Muri 2010 mu bihembo bya Ijoro ry’urukundo Awards, yatanze amatike y’indege ku bahanzi batandukanye nka Meddy, Diplomate…Rwandair kandi nayo ifasha abahanzi mu gutegura ibitaramo, ibikorwa byo gutora ba nyampinga n’ibindi bitandukanye.
20.RDB:
Ikora akazi gakomeye aho yashyizeho uburyo bwo kurengera ibihangano by’abahanzi nyarwanda mu rwego rwo kurwanya abacuruza magendu umuziki w’abana b’u Rwanda. RDB kandi igira uruhare rukomeye mu itegurwa rya FESPAD.
Kuri ibi bigo ndetse n’ibindi tutarondoye, hiyongeraho itangazamakuru ryose: amaradio, ibinyamakuru, imbuga za interineti, Televiziyo, n’ibindi. Ibi byose bitariho, umuziki nyarwanda ntaho wakwigeza nkuko bimaze kugeragara.
Inyarwanda.