Ubwiyongere bw’ibiciro
bushingiye ahanini ku bwiyongere bw’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye
byazamutseho 6,4% ku mwaka, nubwo byagabanutseho 3,5% ugereranyije n’ukwezi kwa
Nyakanga 2025. Ibiciro by’ibinyobwa bisembuye, itabi n’ibiyobyabwenge
byazamutseho 12,2% ku mwaka, ndetse bizamuka 3,6% ku kwezi.
Ibiciro by’ubuvuzi
byazamutse cyane ku kigero cya 70,7% ku mwaka, ndetse byiyongereyeho 69,6%
ugereranyije n’ukwezi kwa Nyakanga. Ibiciro by’ubwikorezi byazamutseho 7% ku
mwaka, bizamukaho 2,7% ku kwezi. Ibiciro by’amafunguro n’amacumbi byazamutseho 20,1%
ku mwaka, bizamukaho 2,1% muri Nyakanga gusa.
NISR kandi yagaragaje
ko ibiciro by’ibicuruzwa bisanzwe byiyongereyeho 6,7% ku mwaka, ariko
byagabanutseho 0,3% ku kwezi. Ibiciro by’ibicuruzwa byatumijwe mu mahanga
byazamutseho 9,3% ku mwaka, mu gihe ku kwezi gusa ari 1,4%.
Ibiciro by’ibicuruzwa
bishya (fresh products) byazamutseho 7,4% ku mwaka, ariko byagabanutseho 4,4%
ku kwezi. Ibiciro by’ingufu byiyongereyeho 3% ku mwaka, bizamukaho 1,7% ku kwezi.
Ikigereranyo rusange
cy’ibiciro, kitarimo ibicuruzwa bishya n’iby'ingufu, cyazamutseho 7,7% ku mwaka, mu gihe ku kwezi ari 1,5%.
Ibi bigaragaza ko ibiciro
mu Rwanda bikomeje kuzamuka ku rugero ruringaniye, cyane cyane bitewe n’ibiciro
by’ibiribwa, ubuvuzi, ubwikorezi, za risitora n’amacumbi.