Ibiciro ku isoko ry’u Rwanda byazamutse ku gipimo cya 6.9% muri Gicurasi 2025

Ubukungu - 11/06/2025 3:25 PM
Share:

Umwanditsi:

Ibiciro ku isoko ry’u Rwanda byazamutse ku gipimo cya 6.9% muri Gicurasi 2025

Ibiciro ku masoko byazamutse ku gipimo cya 6.9% muri Gicurasi 2025 ugereranyije na Gicurasi 2024.

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko iri zamuka ryatewe ahanini n'ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 9.2%, ibiciro by'inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n'ibindi bicanwa byiyongereyeho 3.3%, iby'ubwikorezi byiyongereyeho 3.7% n'ibiciro by'ibiribwa n'icumbi byazamutseho 16.6%.

Ibi biciro byo muri Gicurasi byazamutseho 0.6% ugereranyije na Mata uyu mwaka wa 2025.

Mu kwezi gushize, Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, Soraya Hakuziyaremye, avuga ku izamuka ry'ibiciro ku masoko muri uyu mwaka wa 2025. Ati: "Icyo duteganya ni uko uwo muvuduko utazarenga 6,5%."

Banki Nkuru y'Igihugu (BNR) yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2025, izamuka ry'ibiciro ku masoko rizakomeza kuba hagati ya 2%- 8%, igasobanura ko ari ibipimo byiza bitanga icyizere ku bukungu bw'u Rwanda.

Mu Rwanda ibiciro ku masoko byazamutse ku gipimo cya 6.9% muri Gicurasi 2025


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...