Mu myaka ishize, abaturage bakomeje kugaragaza impungenge z'uko ibiciro by'inyama bikomeza kuzamuka, rimwe na rimwe bikagera ku rwego rutuma bamwe bavuga ko inyama zatangiye kuba ibiribwa bigenewe abafite ubushobozi buhagije gusa.
Kuri ubu, bamwe mu batuye Kigali bavuga ko bahangayikishijwe n'uko ikiro cy'inyama kiri kugura hagati ya 10,000 Frw na 13,000 Frw, bavuga ko ari igiciro kiri hejuru ugereranyije n'ubushobozi bw'abaguzi benshi.
Habiyambere Innocent yagize ati: "Twumiwe! Tekereza ikiro cy'inyama kugura ibihumbi 10 cyangwa 13 Frw. Ubuse murabona tutagiye kwicwa n'inzara?"
Uwase Chantal na we yagize ati: "Leta nitabare. Ubundi abakunzi b'inyama turahashirira. Ikibabaje ni uko n'abagurisha inkoko n'amafi na bo bahise bazamura ibiciro."
Ariko iki kibazo si gishya. Mu myaka yashize, abaguzi n'abacuruzi b'inyama bagiye bagaragaza ko isoko rikunze kubura amatungo ahagije, bigatuma ibiciro bihora bihindagurika.
Abakurikiranira hafi isoko ry'inyama bavuga ko imwe mu mpamvu nyamukuru ituma ibiciro bizamuka ari ukugabanuka kw'umubare w'amatungo ajyanwa mu ibagiro.
Iyo inka cyangwa ihene zibaye nke ku isoko, abacuruzi bahatanira amatungo make ahari, bigatuma ibiciro byayo bizamuka, na byo bikazamura igiciro cy'inyama ku muguzi wa nyuma.
Umwe mu bazi iby'ubworozi yavuze ko kugeza ubu amatungo menshi abagwa ari ayo aborozi bagurisha kuko ashaje cyangwa kubera ibibazo by'ubukungu, nk'uko bavuga ngo "ukena ufite itungo rikamugoboka."
Ni ikibazo cyagaragaye no mu bihe byashize. Nko mu mwaka wa 2019, ubwo ibiciro by'ibiribwa n'ibindi bicuruzwa byazamukaga, abacuruzi b'inyama bavugaga ko kugabanuka kw'amatungo abagwa ndetse n'izamuka ry'ibiciro by'ubwikorezi biri mu byatumaga inyama zihenda.
Abaturage baganiriye na RBA, dukesha iyi nkuru, bavuga ko izamuka ry'ibiciro ryabagizeho ingaruka zikomeye.
Mutesi Josiane yagize ati: "Inyama zavuye ku 2,000 Frw zigera kuri 2,700 Frw. Urumva nk'icyiciro cyanjye sinkibasha kuzigura. Imvange ni 2,700 Frw, iroti ni 3,700 Frw."
Twagirumukiza Alphonse na we yavuze ko atewe impungenge n'ibiciro by'inyama. Ati: "Abantu bajyaga bagura ibiro bitanu ubu basigaye bagura ikiro kimwe cyangwa igice cyacyo kubera guhenda.
Inyama zaguraga 1,800 Frw ubu zigeze kuri 2,700 Frw. Ntawe ukizigondera. Mbere wazanaga 5,000 Frw ukaguramo ibiro bibiri ugasagura n'ibirungo, ariko ubu ntibikivamo."
Yakomeje avuga ko ihenda ry'inyama ryagize ingaruka ku mirire y'abana n'abakuru bari basanzwe bazirya.
Abacuruzi b'inyama na bo bavuga ko aho bazirangurira amatungo bayagura ahenze kandi ari make, bigatuma na bo bazamura ibiciro.
Bagambiki Jean Claude yagize ati: "Inyama zarahenze kubera ibura ry'inka, kandi n'abakiriya bagabanutse kubera icyo kibazo."
Muri icyo gihe, Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ubworozi muri RAB, Dr. Solange Uwituze, yavuze ko mu myaka itanu ishize umusaruro w'inyama z'amatungo abagwa wikubye kabiri.
Icyakora, ibyo ntibivanaho ko inyama z'inka zigikomeza kuba nke ugereranyije n'ubwiyongere bw'abazikenera.
Mu 2026, ikibazo cyongeye gukaza umurego nyuma y'uko indwara yibasiye amatungo igaragaye mu bice bimwe by'igihugu. Mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ryayo, uturere tumwe twashyizwe mu kato ku bijyanye no kohereza amatungo mu bindi bice by'igihugu, harimo no kuyajyana ku masoko yo mu Mujyi wa Kigali.
Ibi byatumye umubare w'amatungo yinjira i Kigali ugabanuka, bituma inyama ziba nke ugereranyije n'abaguzi bazikenera. Abacuruzi bavuga ko iyo ibagiro ritabonye amatungo ahagije, ingaruka zigaragara ako kanya ku baguzi binyuze mu izamuka ry'ibiciro.
Mu Rwanda hakomeje kugarukwaho ikibazo cy'uko umubare w'amatungo agenewe umusaruro w'inyama utarahaza isoko ryo mu gihugu, cyane cyane mu mijyi minini nka Kigali.
Aborozi benshi borora inka bagamije kubona amata, kuzigira umutungo cyangwa ubwizigame, aho kuzororera umusaruro w'inyama mu buryo bwihariye.
Ibi bituma isoko ry'inyama rishingira cyane ku nka zigurishwa kubera impamvu z'ubukungu, izishaje cyangwa izindi mpamvu, aho gushingira ku bworozi bwateguriwe gutanga inyama zihagije.
Kigali ikomeje kwaguka, abaturage biyongera, ndetse n'ibikenerwa mu biribwa bikazamuka, harimo n'inyama. Iyo umusaruro w'imbere mu gihugu utajyanye n'ubwiyongere bw'abaguzi, habaho icyuho hagati y'ibihari n'ibikenewe, bigatuma ibiciro bizamuka.
Abakurikiranira hafi urwego rw'ubworozi bavuga ko igisubizo kirambye kidakwiye gushingira gusa ku gukemura ibibazo by'igihe gito nk'indwara z'amatungo, ahubwo ko hakenewe kongera umusaruro w'inyama.
Ibi bishobora kugerwaho binyuze mu guteza imbere ubworozi bugamije gutanga inyama, kongera umubare w'amatungo y'inyama, kunoza uburyo bwo korora no kugaburira amatungo, ndetse no gushimangira isano hagati y'aborozi n'isoko.
Mu gihe ibyo bitaragerwaho, ikibazo cy'ibiciro by'inyama gishobora gukomeza kugaruka igihe cyose habaye ihungabana iryo ari ryo ryose ku isoko.
Kuri bamwe mu batuye Kigali, ikibazo si uko inyama zihenze gusa, ahubwo ni impungenge z'uko zishobora kugenda ziba ibiribwa bitagerwaho na benshi, mu gihe umusaruro ukomeje kudahuza n'ubwiyongere bw'abazikenera.
