Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje raporo y’imibare igaragaza uko ibiciro ku masoko byifashe muri Gicurasi 2026, ivuga ko izamuka rusange ry’ibiciro ryageze kuri 12.9%, rigabanukaho gato ugereranyije no muri Mata 2026 aho ryari kuri 13.0%.
Iyi mibare ishingiye ku ihinduka ry’ibiciro hagati yo muri Gicurasi 2025 no muri Gicurasi 2026, igaragaza ko nubwo hari agahenge gato mu izamuka ry’ibiciro, ubuzima bukomeje guhenda ku baturage mu nzego zitandukanye.
Mu byiciro byagize uruhare runini mu kuzamura ibiciro harimo urwego rw’ubwikorezi rwazamutseho 24.5%, byerekana ko ikiguzi cyo gutwara abantu n’ibintu cyakomeje kuzamuka cyane.
Hari kandi amaresitora n'amahoteli byazamutseho 16.6%, mu gihe ibinyobwa bisindisha, itabi n’ibindi biyobyabwenge byazamutseho 16.1%.
Ibiciro by’ibikomoka ku ngufu birimo amashanyarazi, gaze n’ibikomoka kuri peteroli byazamutseho 44.4%, akaba ari cyo cyiciro cyagize izamuka rikomeye kurusha ibindi muri uku kwezi.
Mu rwego rw’ibiribwa, ibiciro by’ibiribwa bishya byazamutseho 7.3%. Imboga zazamutseho 9.0%, inyama zizamukaho 12.9%, mu gihe amata, foromaje n’amagi byazamutseho 6.7%.
Ikindi cyagaragajwe ni izamuka ry’ibiciro bitari ibiribwa bishya n’ingufu ryageze kuri 12.0%. Iki cyiciro kigize 77.5% by’ibintu bishingirwaho mu kubara igipimo rusange cy’izamuka ry’ibiciro.
Iyi mibare yateguwe hashingiwe ku bushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), ikaba igaragaza ko nubwo izamuka ry’ibiciro ku masoko ryagabanutseho 0.1% ugereranyije no muri Mata 2026, ibiciro bikiri hejuru cyane mu nzego z’ingenzi kandi zigira ingaruka ku mibereho y’abaturage ya buri munsi.
