Ibiciro bya lisansi bikomeje kuba hejuru muri Afurika n'ubwo igiciro cya peteroli ku Isi cyagabanutse

Ubukungu - 19/06/2026 6:20 PM
Share:

Umwanditsi:

Ibiciro bya lisansi bikomeje kuba hejuru muri Afurika n'ubwo igiciro cya peteroli ku Isi cyagabanutse

N’ubwo igiciro cya peteroli ku isoko mpuzamahanga cyongeye kugabanuka nyuma y'uko umwuka mubi wari hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran ugabanutse, abaturage bo mu bihugu byinshi bya Afurika baracyakomeje kugura lisansi ku giciro kiri hejuru, aho mu bihugu bimwe litiro imwe irenga amadolari atatu y'Amerika.

Mu mezi ashize, amakimbirane yabereye mu gace ka Strait of Hormuz, kamwe mu nzira z'ingenzi zinyuzwamo peteroli ku Isi, yari yazamuye cyane ibiciro bya peteroli.

Icyo gihe, igiciro cya Brent Crude cyari cyegereye amadolari 120 ku ngunguru, ariko nyuma y'amasezerano y'agahenge hagati ya Amerika na Iran, cyongeye kumanuka kigera munsi y'amadolari 78, kikaba kiri hafi y'aho cyari mbere y'ayo makimbirane.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Business Insider Africa ivuga ko, n’ubwo bimeze bityo, iryo gabanuka ritahise rigaragara ku biciro bya lisansi muri Afurika, aho ibihugu byinshi bikomeje guhura n'ibiciro bihanitse bitewe n'ibibazo by'imbere mu gihugu.

Ibihugu bya Afurika bikomeje kugura lisansi ihenze

Ubushakashatsi bugaragaza ko ibihugu birimo Malawi, Zimbabwe, u Rwanda, Sénégal, Cabo Verde, Sierra Leone na Tanzania bikiri mu bifite ibiciro bya lisansi biri hejuru ku mugabane wa Afurika.

Muri Malawi, litiro imwe ya lisansi yazamutse iva ku madolari 2.02 mu ntangiriro z'umwaka igera ku madolari 3.83 muri Gicurasi, mu gihe muri Zimbabwe yavuye ku madolari 1.57 ikagera kuri 2.08.

Mu Rwanda, kimwe no muri Sénégal, ibiciro bikomeje kuba hejuru ugereranyije n'ibihugu byinshi byo muri Afurika, n'ubwo isoko mpuzamahanga ryatangiye kugaragaza ibimenyetso byo kumanuka.

Kuki ibiciro bitagabanuka?

Abasesenguzi bavuga ko impamvu nyamukuru ari uko ibihugu byinshi bya Afurika bikomeza gutumiza lisansi n'ibikomoka kuri peteroli mu mahanga kuko bidafite inganda zihagije ziyitunganya.

Ikindi ni uko amafaranga akoreshwa muri ibyo bihugu agenda ata agaciro ugereranyije n'idolari rya Amerika, ari na ryo rikunze kwifashishwa mu bucuruzi bwa peteroli ku Isi. Ibi bituma n'iyo peteroli ihendutse ku isoko mpuzamahanga, abaturage batoroherezwa.

Hari kandi n'uburyo ibiciro bishyirwaho, aho bizamuka vuba igihe peteroli izamutse, ariko bikamara igihe kinini mbere yo kongera kumanuka iyo igiciro mpuzamahanga cyagabanutse.

Impuguke mu bukungu zigaragaza ko kugeza igihe ibihugu byinshi bya Afurika bizagabanyiriza kwishingikiriza ku bicuruzwa bituruka mu mahanga, bikongera ubushobozi bwo gutunganya peteroli imbere mu gihugu ndetse n'ifaranga rikagira agaciro gahamye, abaturage batazoroherwa no kubona inyungu zituruka ku igabanuka ry'ibiciro bya peteroli ku rwego mpuzamahanga.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...