Ibiciro bya Lisansi bigiye kugabanyuka? Amerika na Iran byateye intambwe yo guhagarika intambara

Hanze - 15/06/2026 7:48 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibiciro bya Lisansi bigiye kugabanyuka? Amerika na Iran byateye intambwe yo guhagarika intambara

Mu gihe isi yari ihangayikishijwe n’umwuka mubi wari umaze iminsi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran, impande zombi zatangaje ko zamaze kugera ku masezerano y’ibanze agamije guhagarika ibikorwa bya gisirikare no gutangiza inzira y’ibiganiro birambye.

Aya masezerano akubiyemo guhagarika imirwano, koroshya zimwe mu ngamba za Amerika zari zarafatiwe Iran ndetse no kongera gufungura Umuyoboro wa Hormuz wari umaze igihe ufunze.

Perezida wa Amerika, Donald Trump, yemeje aya makuru abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, aho yavuze ko “amasezerano na Repubulika ya Kisilamu ya Iran ubu yamaze gutungana.”

Aya magambo ya Trump yakurikiye itangazo ryatanzwe na Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, wavuze ko igihugu cye cyagize uruhare mu biganiro byatumye impande zombi zumvikana.

Biteganyijwe ko aya masezerano y’ibanze azashyirwaho umukono ku mugaragaro ku wa Gatanu mu Busuwisi, nubwo kugeza ubu ibikubiye muri yo byose bitaratangazwa mu buryo burambuye.

Sharif yavuze ko ayo masezerano ateganya ihagarikwa ry’ibikorwa bya gisirikare mu bice byose byari byugarijwe n’intambara, harimo na Libani, igihugu cyari cyarabaye kimwe mu bibazo bikomeye mu biganiro kubera amakimbirane akomeje hagati ya Israel n’umutwe wa Hezbollah.

Ku ruhande rwa Iran, Inama Nkuru y’Umutekano yatangaje ko ibikorwa byose bya gisirikare biteganyijwe guhagarara guhera ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere.

Umuyoboro wa Hormuz wongeye gufungurwa

Mu kiganiro Perezida Trump yagiranye n’ikinyamakuru New York Times, yavuze ko amasezerano mashya ashimangira ko Umuyoboro wa Hormuz uzongera kuba nyabagendwa nta nkomyi.

Uyu muyoboro ni ingenzi cyane kuko unyuzwamo ibitoro birenga 20% byoherezwa ku isoko mpuzamahanga. Kuba wari warafunzwe na Iran byateje ihungabana rikomeye ku bucuruzi bw’ibitoro ndetse bizamura ibiciro ku masoko atandukanye ku isi.

Amakuru y’aya masezerano yahise atuma ibiciro by’ibitoro bitangira kugabanuka ku masoko mpuzamahanga, ibintu byakiriwe neza n’ibihugu byinshi bishingira ku bicuruzwa bikomoka kuri peteroli.

Ibiciro bya Lisansi n’ibikomoka kuri peteroli bishobora kugabanyuka

Abasesenguzi mu bukungu bavuga ko ifungurwa ry'Umuyoboro wa Hormuz no koroshya umwuka mubi wari hagati ya Amerika na Iran bishobora gutuma ibiciro bya lisansi n'ibindi bikomoka kuri peteroli bitangira kugabanuka mu minsi iri imbere.

Uyu muyoboro unyuzwamo igice kinini cy'ibitoro byoherezwa ku masoko mpuzamahanga, bityo kongera kuwufungura bikaba biteganyijwe kongera ubwinshi bw'ibitoro ku isoko no kugabanya igitutu cyari cyatumye ibiciro bizamuka.

Nubwo hari icyizere ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bishobora kugenda bigabanuka bitewe n’ifungurwa ry’Umuyoboro wa Hormuz, impuguke mu bukungu zigaragaza ko ingaruka z’izamuka ry’ibiciro ryabaye mu minsi ishize zigikomeje kugaragara ku masoko menshi.

Abasesenguzi bavuga ko bishobora gufata ibyumweru cyangwa amezi make kugira ngo igabanuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga rigere no ku baguzi ba nyuma.

 

Umuhora wa Hormuz ugiye kongera gufungurwa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...