Ibibuga by’indege 5 bya mbere biteye amabengeza ku isi 2021-URUTONDE

Inkuru zishyushye - 08/11/2021 4:38 PM
Share:

Umwanditsi:

Ibibuga by’indege 5 bya mbere biteye amabengeza ku isi 2021-URUTONDE

Mu bihugu bitandukanye ku isi, ibibuga by’indege ni hamwe mu hantu hahurira abantu benshi ndetse niho abantu bavuye imihanda yose bahurira, iyo binjiye mu gihugu runaka. Ku kibuga cy’indege iyo hasa neza ndetse hanasukuye, bitanga ishusho nziza ku baje gutembera mu gihugu runaka.

Muri uru rutonde rw’ibibuga bw’indege biteye amabengeza ku isi, higanjemo cyane ibibuga byo ku mugabane wa Aziya nk’Ubuyapani na Koreya. Mu gukora uru rutonde harebwa uburyo inyubako zo ku bibuga zubatse n’ibindi bikorwaremezo bihagaragara.

Reka turebere hamwe urutonde rw’ibibuga bw’indege 5 bya mbere, biteye amabengeza ku isi muri uyu mwaka 2021.

5. Munich International Airport

Ikibuga mpuzamahanga cya Munich ni ikibuga cya kabiri mu kubaho urujya n’uruza rw’abantu benshi mu Budage nyuma y’ikibuga mpuzamahanga cya Frankfort, kikaba icya 9 mu Burayi mu kubabo urujya n’uruza rw’abantu benshi ku isi. Mu mwaka 2019 habaruwe abantu miliyoni 47,9 banyuze kuri icyi kibuga. Ku rwego rw’isi kiza ku mwanya wa 15. Mu bwiza kikaza ku mwanya wa gatanu ku isi. Icyi kibuga kandi uhasanga inyubako zisa neza cyane.



4. Incheon International Airport

Iki kibuga nicyo kibuga cy’indege kinini muri Koreya y’epfo, kikaba giherereye mu gace ka Incheon. Iki kibuga ni nacyo kigwaho indege zirimo abagenzi baba baje gusura umurwa mukuru wa Koreya y’epfo ariwo Seoul.



3. Hamad International Airport

Icyi kibuga nicyo kibuga cy’indege mpuzamahanga kiri mu gihugu cya Qatar, kikaba giherereye mu majyepfo y’umurwa mukuru wa Qatar, Doha. Iki kibuga cyahoze cyitwa New Doha International Airport cyaje guhindurirwa izina cyitirirwa umugabo witwa Hamad Bin Khalifa Al Thani wahoze ari Emir wa Qatar.



2. Haneda International Airport

Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Tokyo kizwi ku izina rya Haneda. Ni kimwe mu bibuga by’indege 2 bigwaho indege zitwaye abagenzi, bava ndetse n’abajya mu mugi wa Tokyo mu Buyapani. Haneda Airport ni kimwe mu bibuga by’indege bisa neza cyane ku isi.



1. Singapore Changi Airport

Ikibuga cy’indege cya Changi muri Singapore, abahagera batangazwa n’uko cyubatse kuko hameze nk’umugi muto. Kuri iki kibuga uhasanga amarestora, amaduka, inzu z’ibihangano by’ubugeni, pisine zo kogamo, ibiraro byo mu kirere bizwi nka Canopy bridge biteye amabengeza. Ndetse muri uyu mwaya 2021 cyabaye icya mbere ku isi ku rutonde rwakozwe n’ikigo Skytrax nk’ikibuga cyiza ku isi, mu bushakashatsi bwakorewe ku bagenzi bahanyura bababaza uko bakira servisi bahabwa. Si ibyo gusa kuko cyaje no mu bibuga by’indege bisukuye ku isi.


 

Src: Business Insider & Infos-10 & Love Explorin


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...