Umwanzuro wo gutandukana ushobora kugorana hagati y’abashakanye
bitewe n’impamvu zitandukanye, ariko ukagerwaho nanone bitewe n’impamvu ku
mpande zombi cyangwa iz’umwe.
Online Divorce itangaza ko gutandukana byaterwa n’ibintu
byinshi bitandukanye, ariko bakavuga ko iki cyemezo gikunze kugorana, kandi
bakagira inama abashakanye kutihutira gufata uyu mwanzuro, ariko igihe basanze
gutandukana ari ngombwa kuruta kugumana, bakabanza kwiga kuri ibi bikurikira:
1. Kuki
ncaka gatanya?
Kwibaza iki kibazo bizatuma ureba uburemere bwo gutandukana no kwihanganira uwo mwashakanye, mukubaka aho gusenya, ariko ushobora gusanga impamvu ituma utekereza kwaka gatanya iremeye itakwihanganirwa.
Ndetse
ugasanga gutandukana byaba byiza kuruta kugumana, dore ko bamwe bahata umubano
udashobotse bagateza ibindi bibazo nko kwicana, guhora barwana, gutanga uburere
bubi ku bana n’ibindi.
Ushobora gusanga wari warakaye ugahubuka mu gufata
uyu mwanzuro, ariko wamara gutekereza ku gituma waka gatanya ukaba wacururuka.
2. Ndacyamukunda?
Bamwe bahitamo gutandukana nabo bagikunda bitewe n’izindi nyungu. Wenda ntimuhuza bimwe, ariko urukundo rurahari. Bavuga ko ntazibana zidakomanya amahembe.
Igihe wibaza iki kibazo niba uwo mugiye gutandukana
ukimukunda cyangwa utakimukunda, bizagufasha gutekereza ku byiyumviro uzagira
wamaze kumubura kugira ngo uzahura no kwicuza muri wowe, kandi waramaze
kumutakaza.
Kwibaza niba ukimukunda bishobora kuguha igisubizo
cya yego, bigatuma wirengagiza ibyabatanya, kuruta ibyabahuza.
3. Ni
gute tuzita ku buzima bw’abana nyuma yo gutandukana?

Abana basigarana agahinda iyo babona ababyeyi babo baratanye cyangwa bagiye kurererwa ahandi
Abana ubwabo bashobora guhuza ababyeyi, bakagira urukundo bari barabuze. Bitewe nuko nta mubyeyi wanga umwana we, buri wese aba yumva atajya kure yuwo yabyaye, ibyo bikaba byatekerezwaho mbere yo gutandukana.
Ababyeyi bamwe bakunda abana babo,ku buryo bahara ibyishimo byabo
bya burundu ariko bakaguma mu muryango batishimiye, ku bwo gukunda abana babo.
4. Nshyira
mu gaciro?
Gushyingirwa n’umuntu ukunda bituma utekereza ko ibintu byose bizagenda neza mu mubano wanyu, ariko mu by'ukuri, ni umugani gusa. Umubano w’abashakanye ukomera igihe banyura mu bikomeye ariko ntibihungabanye urukundo rwabo, ahubwo bigasigara bakomeye bakomeza n’abandi.
Kwibaza niba washyize mu
gaciro igihe ufata umwanzuro wo gutandukana n’uwo mwashakanye kubera ibibi n’amakimbirane
aba mu mubano wanyu, bigutera kwitekerezaho no kumenya niba atari wowe kibazo
gikomeye mu gusenya urugo, ukaba wabihagarika mbere yo kubikora.
5. Ese
niyo mahitamo ya nyuma?
Mbere yo kwaka gatanya ni byiza kwibaza niba
ntabundi buryo bwo gushakamo igisubizo, aho gutandukana. Bamwe baganirizwa n’imiryango
bagakemura ibibazo aho gutandukana.
6. Nzabaho
nte nyuma ya gatanya?
Benshi bamara kwaka gatanya ubuzima bukababihira biruseho, bagira n’undi mubano mushya ntibabone amahoro, kuko bigora kwibagirwa uwo mwatandukanye cyane cyane iyo mwabyaranye.
Ni byiza gutekereza ubuzima
uzabaho nyuma yo gutandukana wabona ari bwiza kuruta kugumana ukabona gufata
icyo cyemezo.
Ni byinshi byakwibazwa mbere yo gutandukana nk’abashakanye, ariko
hari n’ibindi byiza byo gukerezwaho bigaca intege icyemezo cyo gutandukana
birimo urukundo rwatumye umukunda ukamutoranya mu bandi bose.
Kwihanganirana biruta gutandukana kandi bitera kunesha n'urukudo rukiyongera