Ibibazo 4 ukwiye kubaza umukobwa wakunze niba ushaka kumwiyegereza

Urukundo - 03/09/2020 10:09 AM
Share:
Ibibazo 4 ukwiye kubaza umukobwa wakunze niba ushaka kumwiyegereza

Hari igihe umuhungu abona umukobwa akumva amwiyumvisemo bikaba ngombwa ko ashaka uburyo bwo kumwegera.

Bisaba rero ko hari ibibazo umubaza bikurura amarangamutima ye ariko ukirinda ko biba ibibazo bidahwitse kuko byatuma agusuzugura.

Urugero rw’ikibazo kidahwitse wabaza umukobwa akagusuzugura ni nko kumubaza ngo ‘uwo musatsi ni uwawe?’, ‘Ese urukundo wamazemo igihe kirekire ni urwigihe kingana iki?’, ‘Ese wambwiye ko witwa nde?’

Kubaza umukobwa utubazo nk’utu bituma yumva ko utamuhaye agaciro akaba yatangira kukugendera kure nyamara wowe ushaka ko akwegera.

Hari rero ibibazo bya ngombwa wabaza umukobwa ushaka ko mutangiza ikiganiro bigatuma akwiyumvamo agatangira kukwegera.

 

1. Ukunda iki mu kwishimisha? Bituma yumva ko ushobora kuba wamufasha mu kwishima.

2. Haba hari ikintu wigeze gukunda ukagitakaza? Ugikeneyemo ubufasha? Ibi bituma yumva ko utewe ishema no kumufasha kongera kugarura ibyishimo.

3. Inshuti zawe n’umuryango wawe bamerewe bate? Yumva ko umwitayeho ndetse ukeneye no kumenya ubuzima bw’abo akunda bari hafi ye bigatuma afunguka akakwiyumvamo

 

4. Usa nk’umuntu ufite inzozi, ni iki kigutera akanyabugabo? Ibi bituma akwiyumvamo akabona ko wamubonye nk’umunyembaraga, umunyamuhate mbese umuntu w’umumaro.

 

Hari rero n’ibindi bibazo byinshi wabaza umukobwa ushaka kumwegera ngo muganire ariko burya ibanga muri byo ni ukumubaza ibibazo bituma yivugaho ubwe.

Niba ushaka gutuma umukobwa akwegera, mubaze ibibazo bituma yumva yisanzuye ku buryo muganira bigashyira kera ukavangamo n’udukino. Mubere inyangamugayo kuva muhuye, nakubaza ikibazo umusubize udaciye ku ruhande. Uzabona aho uhera umugira inshuti isanzwe, bidatinze unamubwire akakuri ku mutima.

Src: ghclues.com

  

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...