Ibi si urwenya, mureke iperereza rikore akazi - Shaddyboo yacyebuye abamwibasiye

Imyidagaduro - 24/06/2026 10:03 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibi si urwenya, mureke iperereza rikore akazi - Shaddyboo yacyebuye abamwibasiye

Umunyamideli Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo, yashimangiye ko icyemezo yafashe cyo gutanga ikirego, atagifashe agamije kwamamara cyangwa gukurura amarangamutima y'abantu, ahubwo ko ari urugamba bwite ku burenganzira bwe no gushaka ubutabera ku byo avuga ko yakorewe.

Ibi yabigarutseho mu butumwa burebure yashyize ku rubuga rwa Instagram kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Kamena 2026.

Ubu butumwa buje nyuma y'uko Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, abwiye InyaRwanda ko umuhanzi Yugi Umukaraza yatawe muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza ku birego ashinjwa na Shaddyboo.

Nk'uko RIB yabitangaje, Yugi Umukaraza w'imyaka 23 y'amavuko afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko mu Mujyi wa Kigali mu gihe iperereza rikomeje.

Mu butumwa bwe, Shaddyboo yavuze ko amaze iminsi abona abantu benshi baganira ku kibazo cye, bamwe bakamunenga, abandi bakamucira urubanza ndetse hari n'ababifata nk'ikintu cyo gusetsa, ariko ashimangira ko buri wese afite uburenganzira bwo kugira icyo atekereza.

Yagize ati: "Ndabona abantu bavuga byinshi, bancira imanza ndetse bamwe bagaseka. Ariko ku iherezo rya byose, buri muntu afite uburenganzira bwo kugira igitekerezo cye. Icyo nakoze, nagikoze ku bwanjye, ntabwo nagikoze ku bw'undi muntu uwo ari we wese."

Shaddyboo yavuze ko hari ibihe umuntu ashobora kunyuramo bikamurenga ku buryo na we ubwe atabasha guhita asobanukirwa neza ibyamubayeho, bityo akaba asigara ari gushakisha ibisobanuro by'ibyabaye.

Yavuze ko iyo umuntu atigeze ahura n'ikintu nk'icyo, biba bigoye ko yumva neza uburemere bwacyo cyangwa uko uwagikorewe yiyumva.

Ati: "Ukuri ni uko mutazi uko numva meze, kandi mvugishije ukuri, nanjye ubwanjye sinari mbizi neza. Iyo hari ikintu kibaye ukaba utabasha guhita usobanukirwa neza icyo ari cyo, usigara mu rujijo ushaka gusobanukirwa n'ibyakubayeho. Nta muntu ushobora kubyumva neza keretse uwabinyuzemo."

Uyu munyamideli yavuze ko ari yo mpamvu yahisemo gukora icyo yumvaga ari cyo gikwiye, kandi ko atazongera guceceka ku kibazo yemera ko kimureba by'umwihariko.

Yagize ati: "Niba udashobora kumva icyemezo cyanjye, ndabyubaha. Ariko ntabwo nkiri umuntu witeguye gukomeza guceceka. Nageze aho bihagarara."

Mu magambo agaragaza uburemere bw'ibyo arimo kunyuramo, Shaddyboo yavuze ko mu gihe abantu benshi bari kuvuga inkuru ye, ari we ubwe uri kubana n'ingaruka z'ibyabaye.

Yagaragaje ko ari we ufite ibibazo byinshi byo kwibaza, ububabare ndetse n'umutwaro uterwa n'ibyabaye, ashimangira ko icyemezo yafashe kitigeze gishingira ku gushaka indonke cyangwa gukurura ibitekerezo by'abantu.

Ati: "Mu gihe abantu bari kuvuga, ni njye uri kubana n'ingaruka z'ibi byose. Ni njye ufite ibibazo byinshi byo kwibaza, ububabare ndetse n'umutwaro w'ibyabaye. Nta na kimwe muri ibi cyambereye cyoroshye, kandi nta n'icyo nakoze ngamije kwitabwaho cyangwa gushaka kwamamara."

Shaddyboo yakomeje avuga ko intego ye itari ugukomeretsa cyangwa guharabika umuntu uwo ari we wese, ahubwo ko yahisemo kuvuga kubera ko ikibazo kivuga ku mubiri we, ubuzima bwe ndetse n'ukuri kwe nk'uko abyumva.

Yasabye abantu gutuza bagategereza umwanzuro w'iperereza aho gukomeza guca imanza mbere y'uko inzego zibishinzwe zirangiza akazi kazo.

Yagize ati: "Sinigeze nshaka kugirira nabi umuntu uwo ari we wese. Navuze gusa kuko bireba umubiri wanjye, ubuzima bwanjye n'ukuri kwanjye. Ndabasaba rero kureka iperereza rigakora akazi karyo."

Yanagarutse ku kuba yiteguye kwakira ibisubizo byose bizava mu iperereza, harimo no kuba yakwicuza akanasaba imbabazi mu gihe byagaragara ko hari aho yaba yaribeshye.

Ati: "Niba byagaragara ko nari nibeshye, nzakora icyo nahoraga nkora - kwemera amakosa, gusaba imbabazi no gushaka amahoro."

Mu gusoza ubutumwa bwe, Shaddyboo yasabye kubahwa nk'umuntu uri kunyura mu bihe bikomeye, agaragaza ko ikibazo cye kidakwiye gufatwa nk'imyidagaduro cyangwa urwenya.

Yavuze ko hari intambara nyinshi ari kurwana na zo abantu batazi, kandi ko ibitekerezo cyangwa amagambo abantu bavuga bitazahindura ibyo avuga ko yanyuzemo.

Ati: "Kugeza icyo gihe, ndabasaba icyubahiro. Iki si ikintu cyo kwidagadura cyangwa urwenya. Maze igihe ndwana intambara nyinshi abantu benshi batabona. Ibyo abantu batekereza cyangwa bavuga kuri njye ntibizahindura ibyo nanyuzemo."

Shaddyboo yavuze ko gutanga ikirego biri mu murongo wo guharanira uburenganzira bwe

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIGARUKA KU ITABWA MURI YOMBI RYA YUGI UMUKARAZA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...