Muri iki gihe, hari indi mpeta iri kugenda imenyekana cyane, yitwa "Divorce Ring", cyangwa se impeta ya gatanya, yambarwa n'abantu barangije inzira y’urushako bifuza gutangira ubuzima bushya.
Nubwo kuri benshi, cyane cyane mu Rwanda no muri Afurika, iki gitekerezo kikiri gishya, mu bihugu byinshi byo mu Burayi na Amerika impeta ya gatanya imaze kuba umuco ugenda ukwirakwira.
Nk'uko tubikesha inyandiko yashohotse ku rubuga All The Brilliants, iyi mpeta ntabwo iba igamije kwishimira gatanya cyangwa kuyamamaza, ahubwo iba ari ikimenyetso cy'uko umuntu yemeye ubuzima bushya, akiyakira ndetse akiyemeza gukomeza ubuzima afite icyizere.
Impeta ya gatanya ni iki?
Impeta ya gatanya ni impeta umuntu yambara nyuma yo gutandukana n'uwo bashakanye mu buryo bwemewe n'amategeko. Mu gihe impeta y'ubukwe iba isobanura isezerano hagati y'abantu babiri, impeta ya gatanya yo isobanura isezerano umuntu aba agiranye na we ubwe.
Abayambara bavuga ko iba ibibutsa ko nubwo urugo rwabo rwasenyutse, ubuzima butarangiriye aho. Ahubwo baba biyemeje kwiyubaka, kongera kwigirira icyizere no gutangira indi ntambwe nshya.
Hari n'abayita "impeta yo kongera kwikunda", kuko iba ishimangira ko umuntu agomba kubanza kwiyubaha no kwikunda mbere yo gutegereza urukundo rw'undi.
Nta muntu umwe cyangwa sosiyete imwe yavumbuye impeta ya gatanya. Abahanga bavuga ko yatangiye kumenyekana cyane mu myaka ya 2010, ariko ikamenyekana cyane nyuma ya 2020, igihe abantu benshi batangiye gushyira imbere ubuzima bwo mu mutwe, kwiyitaho no kwizihiza intambwe z'ingenzi batera mu buzima.
Imbuga nkoranyambaga nka Instagram, TikTok na Pinterest zagize uruhare rukomeye mu kuyimenyekanisha, aho abantu batangiraga gusangiza abandi uburyo bahinduye impeta z'ubukwe bakazigira impeta nshya zibibutsa intangiriro y’ubuzima bushya.
Kuki abantu benshi bahitamo kuyambara?
Abasesenguzi bavuga ko impamvu nyamukuru ari uko abantu bashaka guhindura uburyo gatanya ifatwa. Mu gihe kera gatanya yafatwaga nk'ikimenyetso cyo gutsindwa, benshi muri iki gihe bayifata nk'iherezo ry'igice kimwe cy'ubuzima n'intangiriro y'ikindi.
Impeta ya gatanya iba ivuga ubutumwa bwinshi harimo: kwigenga no kwifatira ibyemezo, kwikunda no kwiyubaha, gutangira ubuzima bushya, kwakira ibyabaye aho kubihunga, ndetse no kwibuka ko umuntu ashobora kongera kubaho neza n'ubwo urugo rwe rwasenyutse.
Ese iba ikozwe ite?
Nta mategeko agena uko impeta ya gatanya igomba kumera. Umuntu wese ayikoresha uko abyifuza.
Hari abahitamo gufata impeta yabo y'ubukwe cyangwa iy'isezerano bakayihinduramo indi mpeta ifite igisobanuro gishya. Ibi bikorwa kuko impeta z'ubukwe akenshi zigurishwa ku giciro kiri hasi cyane ugereranyije n'icyo zaguzweho.
Hari ubushakashatsi bugaragaza ko ushobora gusubizwa hafi 30% gusa by'igiciro cy’ayo wayiguze.
Abandi bo bahitamo kugura impeta nshya rwose bakoresheje amafaranga yabo nk'ikimenyetso cy'uko bafite ubushobozi bwo kwiyitaho no gutangira ubuzima bushya.
Yambarwa ku ruhe rutoki?
Nta mategeko ahamye abigenga, ariko hari ibisobanuro abantu bamwe baha aho bayambara. Abenshi bayambara ku rutoki rwo hagati (middle finger), bavuga ko rusobanura kwigenga, uburinganire no kwishyira imbere.
Hari abayambara ku rutoki rw'impeta, ariko bakayishyira ku rutoki rw'iburyo kugira ngo berekane ko ubukwe bwarangiye ariko ntibashake ko abantu babitiranya n'abashakanye.
Abandi bayambara ku rutoki rw'igikumwe cyangwa urw'urutoki rw’agaehra, bavuga ko bishushanya icyizere n'ubuyobozi bw'ubuzima bwabo.
Mu by'ukuri, uwambaye impeta ya gatanya ni we uhitamo aho ayambara bitewe n'icyo ashaka ko isobanura ku buzima bwe.
Ibyamamare byagize uruhare mu kuyimenyekanisha
Kwamamaza impeta ya gatanya byihuse byatewe cyane n'ibyamamare.
Umunyamideli Emily Ratajkowski yafashe impeta yari yarambitswe n'uwari umugabo we ayigabanyamo impeta ebyiri zitandukanye, avuga ko ashaka guha ubuzima bwe igisobanuro gishya.
Rachel Zoe na we yakoze impeta nshya nyuma ya gatanya ye, mu gihe Brooks Nader yahinduye impeta ye y'isezerano ayigira impeta yambarwa ku rutoki ruto.
N'ubwo atigeze ayita "divorce ring", na Princess Diana yakunze kwambara impeta nini ya aquamarine nyuma yo gutandukana na Prince Charles, ibintu benshi bafashe nk'ikimenyetso cy'ubuzima bushya.
Ese ni ngombwa kugura impeta nshya?
Oya. Abahanga mu myitwarire y'abaguzi bavuga ko intego atari ukugura impeta ihenze, ahubwo ari ugushaka ikintu gifite igisobanuro ku muntu.
Hari abahitamo impeta yoroshye cyane, abandi bakayandikaho amagambo abafasha kwibuka urugendo rwabo: nk'amatariki, amagambo y'ihumure cyangwa ibindi bibatera imbaraga.
Nubwo impeta ya gatanya ikomeje gukundwa, hari n'abayinenga bavuga ko ishobora gutuma abantu bizihiza gutandukana aho gushishikarizanya kubaka ingo zabo zigakomera.
Abandi bavuga ko kuyambara bishobora kuba uburyo bwo gukomeza gutekereza ku mubano warangiye aho kuwuvamo burundu.
Ariko abayishyigikiye bo basobanura ko atari ukwishimira gatanya, ahubwo ari uburyo bwo kwemera ko ubuzima bukomeza nyuma y'ikigeragezo gikomeye.
Abanyarwanda bakwiye kubifata gute?
Mu muco nyarwanda, ubukwe bufatwa nk'isezerano rikomeye, kandi gatanya ntifatwa nk'ikintu cyo kwishimira. Ni yo mpamvu impeta ya gatanya itaratangira kumenyekana cyangwa kwambarwa mu Rwanda, kugeza ubu nta Munyarwanda uremeza ko ayambara.
Icyakora, uko isi igenda iba umudugudu, hari ibyago ko abantu bamwe bazatangira kuyibona nk'ikimenyetso cyo kwiyubaka nyuma y'ibihe bikomeye. Icy'ingenzi ni uko kuyambara cyangwa kutayambara ari icyemezo cy'umuntu ku giti cye, kitagomba gufatwa nk'itegeko cyangwa umuco ugomba gukurikizwa na bose.
Impeta ya gatanya ni kimwe mu bimenyetso bishya byavutse mu mico yo muri iki gihe. Kuri bamwe ni impeta isimbura iy'ubukwe, ku bandi ni ikimenyetso cy'ubwisanzure, kwikunda no gutangira ubuzima bushya.
Nubwo ikiri nshya kuri benshi, igaragaza uburyo abantu bagenda bashaka inzira zitandukanye zo guhangana n'impinduka zikomeye ziba mu buzima bwabo no kuzihinduramo amahirwe yo kongera kwiyubaka.
